U Bufaransa: Padiri Nahimana yashinze ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Mutarama 2013 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Umupadiri w’Umunyarwanda Nahimana Thomas, utuye mu Bufaransa yashinze ishyaka rya politiki yise Ishema avuga ko ngo ugamije gukura Abanyarwanda mu karengane bakorerwa na Leta y’u Rwanda.
Nahimana nk’uko BBC yabitangaje ngo yizeye ko afite abambari mu gihugu cy’u Rwanda barimo inshuti, abavandimwe n’imiryango ngo bafite ubushake bwo guhindura ibintu.
Mu kiganiro yagiranye na BBC abajijwe impamvu agiye gukina politiki ari Padiri, yashubije agira ati “Na Papa Umukuru wa Kiliziya Gatolika ni (...)

Umupadiri w’Umunyarwanda Nahimana Thomas, utuye mu Bufaransa yashinze ishyaka rya politiki yise Ishema avuga ko ngo ugamije gukura Abanyarwanda mu karengane bakorerwa na Leta y’u Rwanda.

Nahimana nk’uko BBC yabitangaje ngo yizeye ko afite abambari mu gihugu cy’u Rwanda barimo inshuti, abavandimwe n’imiryango ngo bafite ubushake bwo guhindura ibintu.

Mu kiganiro yagiranye na BBC abajijwe impamvu agiye gukina politiki ari Padiri, yashubije agira ati “Na Papa Umukuru wa Kiliziya Gatolika ni Umukuru w’igihugu, ntibizambuza gukomeza kuba Padiri, sinavuga ko bidafite amategeko abigenga ariko kugeza ubu ndacyari Padiri nibihinduka nzababwira.”

Padiri Nahimana

Nahimana Thomas afatanyije na Rudakemwa Fortunatus bombi bakaba ari abapadiri bakomoka muri Dioseze ya Cyangugu, bo bashinze urubuga rwa interneti bise Le prophete banyuzaho ibitekerezo byabo bya politiki cyane byibasira Leta y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza