2017, umwaka w’amashimwe n’ibihembo kuri Perezida Kagame

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Umwaka ushize wa 2017 wabaye uwo kugaragaza icyizere kitagabanyije Abanyarwanda n’abanyamahanga bafitiye Perezida Kagame, ari na wo yatowemo kuri manda ya gatatu ayobora u Rwanda ndetse ahabwa ibihembo n’amashimwe mu bihe bitandukanye.

Nubwo ibikombe bitabaye inkuru idasanzwe kuri Perezida Kagame kuko yabihundagajweho kuva mu myaka myinshi ishize, yakomeje gushimirwa uruhare agira mu nzego zitandukanye zigamije guteza imbere abaturage.

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Kagame yatangajwe ko ari we Munyafurika w’umwaka wa 2017, mu matora yakoreshejwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa ‘African Leadership Magazine’.

Yatoranyijwe hagati y’abantu bakomeye kuri uyu mugabane, bafite ibikorwa byahinduye ubuzima bw’abaturage ku buryo bugaragara kandi imbuto zabyo zikagera n’ahandi ku isi.

Hanarebwe ku Banyafurika bafite ibyo bakoze bifatika, baba bari imbere kuri uyu mugabane cyangwa hanze yawo, amazina yabo agatangwa n’ababazi cyangwa abakorana na bo mu rwego runaka.

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Ku wa 8 Ukuboza 2017, PerezidaKagame yaje mu bakuru b’ibihugu batatu b’Abanyafurika bashyizwe ku rutonde ngarukamwaka rwa New African Magazine, rugaragaza Abanyafurika 100 bavuga rikijyana kuri uyu mugabane.

Urwo rutonde ruhuriza hamwe amazina y’abantu bafite ijambo mu nzego umunani zirimo politiki n’imirimo ya leta; ubucuruzi n’imari; imiryango itegamiye kuri leta n’impirimbanyi; uburezi; ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya; itangazamukuru; ubugeni, umuco na siporo.

Abandi bakuru b’ibihugu babashije kuza kuri urwo rutonde ni Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na Alpha Condé wa Guinea.

Ku wa 18 Ukwakira 2017 kandi Perezida Kagame, i Londres mu Bwongereza yahaherewe igihembo cyagenewe abantu bafite ibikorwa by’indashyikirwa ‘Golden Plate Award’ gitangwa n’umuryango “American Academy of Achievement.”

Icyo gihe yavuze ko ibikorwa bikomeye bitajya bigerwaho n’umuntu umwe ku giti cye, ahubwo ko ibyo ageraho bituruka mu bufatanye, ko Abanyarwanda ari bo bamuha umurongo agenderaho muri byose kuko bababaye cyane kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ntibemere gutsindwa, bakongera bakiyubaka.

Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye umuhango yaherewemo igihembo cya 'Golden Plate'
Perezida Kagame yasobanuriye abari bitabiriye inama ya International Achievement Summit uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibikorwa bikomeye bitajya bigerwaho n’umuntu umwe ku giti cye, ahubwo ko bituruka mu bufatanye

Ibihembo Perezida Kagame yahawe mu mwaka ushize bigenda bigaruka mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, kuko nko ku wa 6 Ugushyingo 2017, yashyikirijwe igihembo cyiswe ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo.

Yashimiwe imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika’.

Ubu u Rwanda ni igicumbi cya hoteli zifite amazina akomeye ku ruhando mpuzamahanga nka Marriott, Raddisson Blu, Serena n’izindi.

Ku wa 21 Gicurasi 2017 ni bwo Perezida Kagame yahawe umudali w’ishimwe witiriwe Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson kubera umubano mwiza afitanye n’Abayahudi, mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York.

Iryo shimwe yarigenewe n’Umuryango The World Values Network ugamije guteza imbere uburenganzira bw’Abayahudi washinzwe na Rabbi Shmuley Boteach.

Perezida Kagame akomeza gushimirwa imiyoborere myiza n’uruhare rwe mu kuzamura Abanyarwanda n’isi muri rusange, gusa ntiyanahwemye kuvuga ko Abanyarwanda badakwiye kwirara kuko urugendo rukiri rurerure.

Perezida Kagame amaze gushyikirizwa igihembo yagenewe mu nama mpuzamahanga ku bukerarugendo i Londres mu Bwongereza
Perezida Kagame yakira igihembo yahawe kubera guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo
Perezida Kagame yavuze ko igihembo yahawe kivuze byinshi kandi ari uburyo bwo kuzirikana imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza