Incamake y’ubutumwa bwa Perezida Kagame mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 Gashyantare 2018 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

‘Umwiherero’ ni bumwe mu buryo butandukanye Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho hagamijwe kwishakamo ibisubizo by’umwimerere ku bibazo byugarije igihugu, hashingiwe ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda zo shingiro za gahunda z’iterambere rirambye, hakagenderwa ku by’igihugu gikeneye n’ibihe cyanyuzemo.

Kuva mu mwaka wa 2004, Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu umaze kubera mu turere dutandukanye turimo; Bugesera, Kayonza, Rubavu na Gatsibo mu ishuri rya gisirikare rya Gabiro.

Muri uyu mwaka Umwiherero uzaba ku nshuro ya 15, ukazitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu aho byiteze ko Perezida Kagame, azaganira nabo ku cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu ari nako basuzuma uko gahunda igihugu cyiyemeje zigerwaho.

Mu myaka itanu ishize, Umukuru w’igihugu yagiye atanga ubutumwa butandukanye burimo gushishikariza abayobozi kugira imikoranire, kubasaba kwihuta mu iterambere, kurwanya ruswa n’ibindi byihutisha iterambere.

‘Imikoranire y’inzego’

Umwiherero wa 10 w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu wabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro mu Karere ka Gatsibo ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Gukorera hamwe kugira ngo Gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II) izagerweho’. Watangiye ku itariki ya 28 usozwa ku ya 30 Werurwe 2013.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’imikoranire hagati y’inzego za leta, kuzuzanya kwazo, inama z’urudaca zitagira ibyemezo bizikurikira bwangu, ubumenyi bucye kuri bamwe n’ibindi bituma abayobozi batesa imihigo uko bikwiye.

Yagize ati “Mu kigo runaka, muri Minisiteri runaka ubwabyo iyo abantu barimo badakorana, batuzuzanya, batajya inama ngo buri wese azane imbaraga yuzuzanye n’undi, ni ikibazo […] ntugera ku musaruro wagombaga kugeraho.”

‘Ntitwakwihanganira kugenda buhoro’

Mu mwiherero wa 11 wahuje abayobozi mu 2014, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi badakwiriye kugenda buhoro mu nzira y’amajyambere igihugu kirimo.

Yagize ati “Ntabwo twashobora kwihanganira kugenda buhoro mu nzira y’amajyambere turimo cyane cyane kubera aho tuva n’aho tujya. Tugomba kwibuka ko turi gukorera abaturage bacu kandi ko aribo dukwiriye gushyira imbere kurusha inyungu zacu. Tugomba gukora byinshi kandi vuba.”

‘Nta wundi uzadukorera ibitagenda’

Muri uyu mwiherero wabaye mu 2015, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abayobozi bitabiriye ko atazihanganira abakora nabi bikitirirwa ubuyobozi.

Yababwiye kandi ko bakwiye kubyaza umusaruro umwiherero kuko usanga abenshi bawitabira bitekerereza igihe urangirira bagataha aho gutekereza ku gishya n’uburyo bwo gukemura ibibazo bihari.

Yagize ati “Tubona ibitagenda buri munsi ariko tugatekereza ko hari undi uza kubikosora. Nta wundi utari wowe.”

Mu myanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero, abayobozi basabwe kwirinda ingeso mbi zirimo ruswa, kwitana bamwana, guhishira abanyamakosa n’uburangare nk’intandaro y’amwe mu makosa n’ibyaha bigenda bigaragara birimo idindira ry’imwe mu mishinga ya leta ndetse n’uburiganya muri zimwe muri gahunda za leta nka Girinka, ubwisungane mu kwivuza, ubudehe n’izindi.

‘Umwiherero si umugenzo’

Uyu mwiherero wabereye mu ishuri rya gisirikare i Gabiro mu 2016, Perezida Paul Kagame, yabwiye abayobozi ko ari umwanya wo kwicarana n’abandi bashobora gutanga umusanzu mu nzego bahagarariye, kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo bigarukwaho buri gihe ariko ntibikemurwe.

Yagize ati “Umwiherero ntabwo bikwiye ko uba umugenzo gusa, abaduhagarariye mu bindi bihugu bakagenda urugendo rureshya uko rureshya cyangwa ibyo bakoresheje muri izo ngendo, hanyuma natwe twese imirimo yindi tukayigiza iruhande tukaza hano, bigasa naho ari ukubahiriza umugenzo gusa. Ntabwo ariko bikwiye. Ntabwo ibyo kubahiriza umugenzo dukwiriye kuba tyubitangaho icyo kiguzi cyose.”

‘Baguha ibiryo bagatwara inshuro 100’

Mu mwiherero uheruka wabaye ku nshuro ya 14, Umukuru w’igihugu yibukije abayobozi ko gukoresha amafaranga y’igihugu neza ufasha abaturage utabatse ruswa atari ikintu kidasanzwe, ahubwo ari ‘inshingano’.

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku baterankunga baba bafite izindi nyungu mu gutanga izo nkunga, aho yasabye abayobozi ko bakwiye kubima amatwi ahubwo bagakora ibyo bakwiye gukora.

Yagize ati “Iyo tuvuze ngo turashaka gukora ubucuruzi, tugahahirana, bazakubwira ngo wowe ugomba kujya ufashwa. Baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo baba baguhaye.”

Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi ko hari ibishobora gukorwa ariko bidakorwa kubera imikorere mibi, bigakomeza kudindiza inzira y’iterambere ry’igihugu. Kubw’ibyo yatunze urutoki ku masezerano amwe n’amwe asinywa agahendesha leta cyangwa ikayahomberamo nyamara bidatewe n’ubushobozi buke bw’ababikora ahubwo ari ugushaka inyungu zabo bwite, bakirengagiza inyungu rusange z’Abanyarwanda.

Yagize ati "Ntabwo ari ukubura ubushobozi ahubwo ni imikorere mibi ntashobora gusobanura. Usanga bamwe mu bayagizemo uruhare hari inyungu babibonamo ariko twe dusigaye tukabihomberamo."

Yongeyeho ko leta itazakomeza kwihanganira abo bacunga nabi ibya leta bakayihombya mu buryo butandukanye.

Umwiherero ku nshuro ya 15 uteganyijwe kuva tariki 26 Gashyantare kugeza kuwa 01 Werurwe 2018, mu ishuri rya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Minisitiri w'Intebe yakira Umukuru w'Igihugu aho abayobozi baherewe impanuro
Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi mu gutangiza umwiherero
Abayobozi bazamara iminsi itanu mu mwiherero i Gabiro
Perezida Kagame ari guha impanuro abayobozi bari mu mwiherero
Abayobozi bose bateze amatwi ibyo Umukuru w'Igihugu ababwira kubahiriza
Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi
Abasirikare bakuru mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu
Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase n'abandi bayobozi mu mwiherero i Gako
Perezida wa Sena Bernard Makuza na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa bitabiriye umwiherero
Abayobozi batuje bakurikiye impanuro z'Umukuru w'Igihugu
Ambasaderi Mathias Harebamungu ku munsi wa mbere w'umwiherero wa 4 w'abayobozi
Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe na Minisitiri w'imicungire y'ibiza n'impunzi, Seraphine Mukantabana
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi aritegereza muri za raporo
Minisitiri w' Ubuhinzi n' Ubworozi, Mukeshimana Geraldine atuje ategere Perezida Kagame
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda, Francis Gatare (iburyo) aganira na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ushinzwe urubyiruko n'ikoranabuhanga
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, James Musoni na Minisitiri muri Perezidansi ya Repuburika, Tugireyezu Venantia
Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda n'ibikorwa by'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, François Kanimba na Mukabalisa Donatille, Perezida w'Umutwe w'Abadepite
Abayobozi bategereje Umukuru w'Igihugu abegeranye baganiraga
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango Nyirasafari Esperance
Abadaherukanye babona akanya ko kuramukanya

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza