FPR-Inkotanyi yasabye abaturage gutora abakandida-depite bayo ngo bashyigikire Perezida Kagame

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 13 Kanama 2018 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yahamirije abaturage ko uyu muryango ufite ingufu zo kubageza ku iterambere, abasaba kuzatora abakandida bawo mu matora y’abadepite ateganyijwe mu minsi iri imbere, kugira ngo bazafashe Perezida Kagame kubageza kuri byinshi abifuriza.

Ubu butumwa bwatangiwe i Rulindo ku wa 13 Kanama 2018 mu gutangiza ku rwego rw’igihugu ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bifatanyije.

Ngarambe yabwiye imbaga y’abaturage yari yakoraniye ku kibuga cya Nyamyumba ko Chairman w’uyu muryango ari na we Mukuru w’Igihugu, yamutumye kubashimira uko bamutoye mu mwaka ushize kandi ko FPR Inkotanyi ifite ‘ubushobozi n’ubushake bwo kugeza Abanyarwanda aheza’.

Ati “Akaba ari yo mpamvu yantumye ngo mbabwire ngo ‘aho tuva turahazi, aho tujya naho ntabwo ari hafi ariko haragendeka. Ngo nidufatanya nk’uko twabikoze kugeza ubu, tuzagerayo nta kibuza, tuzagerayo ntawe usigaye inyuma kandi tuzagerayo twihuse.”

Ngarambe yavuze ko icyerekezo gihari ari ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, abaturage bizamura mu mibereho myiza no kudategereza ak’imuhana.

Ibyo kugira ngo bigerweho nta komyi, yababwiye ko hakenewe inzego zikomeye kandi zifatanya, zizanagerwaho hatorwa abakandida bakwiye Perezida Kagame yahisemo.

Ngarambe ati “Urutonde rw’abakandida- depite ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bafatanyije mwababonye barasobanutse. Akaba ari yo mpamvu mugomba kuzabahundagazaho amajwi kugira ngo Perezida wa Repubulika abone Inteko Ishinga Amategeko itora amategeko abereye icyerekezo tugezemo.”

Ibigwi bya FPR Inkotanyi byagiye bigarukwaho n’abahagarariye imitwe ya politiki yifatanyije n’uyu muryano mu matora.

Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana, yashimiye ubufatanye bwa FPR-Inkotanyi, ashimangira ko ifite gahunda nziza zo gushyigikirwa, by’umwihariko ikaba iyobowe na Perezida Kagame.

Yagize ati “Kuba ari gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika byaba bitumvikana ukuntu hatorwa abandi bayishyira mu bikorwa hadatowe isoko yayo, ariyo FPR Inkotanyi. Ku bw’ibyo rero tariki ya 3 Nzeri, igisabwa ni ukuzindukira mu biro by’itora, dutora FPR Inkotanyi, dutora ubufatanye kugira ngo iterambere rikomeze.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ukuriye ibikorwa byo kwamaza yabwiye abaturage ko ibikorwa FPR imaze kugeza ku baturage byivugira, atari muri Rulindo gusa hatangirijwe kwiyamamaza.

Ati “Politiki ya FPR Inkotanyi ni ukuvugurura cyangwa guhindura imibereho by’Abanyarwanda. Ibyo bikagerwaho buri Munyarwanda ntawe uhejwe kandi buri wese akumva ko abifitemo uruhare.”

Yavuze ku bikorwa by’iterambere muri Rulindo birimo ishuri ry’icyitegererezoi rizatuma amabuye y’agaciro ahacukurwa ku buryo bugezweho, Ibitaro bya Rutongo, icyuzi kizuhira imyaka iri kuri hegitari 1100, hakaba n’ibigega byo guhunikamo imyaka ngo igezwe ku isoko itangiritse.

Uretse ibyo, yababwiye ko FPR yanateje imbere imirimo itari ubuhinzi, iteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ati “Ubu muri Rulindo i Masoro hano hakorerwa ibikapu n’imitako bigacuruzwa mu maduka akomeye muri Amerika.”

FPR Inkotanyi yifatanyije n’imitwe ya politiki itandatu batanga abakandida 80; iyo ni PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Abakandida ba FPR Inkotanyi n'imitwe ya poltiki bifatanyije biyeretse Abanyarulindo
Morale yari yose mu kwamamaza abakandida -depite ba FPR Inkotanyi
Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana, yasabye abaturage gutora abakadnida ba FPR Inkotanyi kugira ngo bashyire mu bikorwa gahunda nziza za Perezida Kagame
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe Francois
Umuyobozi w'Urwego rw'Imidali n'impeta z'ishimwe, Dr Pierre Damien Habumuremyi mu bikorwa byo kwamamaza abakandida-depite ba FPR
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyakwano Marie Rose yaherekeje abakandida bagiye kwiyamamaza i Rulindo
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne uyoboye ibikorwa byo kwiyamamaza by'abakandida-depite ba FPR-Inkotanyi
Akanyamuneza kari kose mu bikorwa byo kwiyamamaza
Imbaga yakoraniye ku kibuga cya Nyamyumba ahatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi
Amabendera ya FPR-Inkotanyi yiganje cyane mu baturage bitabiriye ibikorwa byayo byo kwiyamamaza
Senateri Mukasine Marie Claire yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abadepite muri Rulindo
Senateri Tito Rutaremara yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza
Imitwe ya politiki yisunze FPR-Inkotanyi yaserutse
Amashyaka yifatanyije na FPR-Inkotanyi nayo ntiyatanzwe
Komiseri muri FPR-Inkotanyi James Musoni na Komiseri Gasamagera Wellars na bo bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rulindo
Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi Ngarambe niwe uyoboye ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida b'uyu muryango
Minisitiri w'umuco na siporo Uwacu Julienne yagiye gushyigikira bagenzi be bo mu Muryango FPR-Inkotanyi
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru JMV Gatabazi yiabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza muri Rulindo

Amafoto: Moïse Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza