Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore abita ba ‘Rukurikirizindi’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2017 saa 10:04
Yasuwe :
0 1

David Himbara yumvikanye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika asebya ubutegetsi bw’u Rwanda, yibasira abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakomeje gushimwa na benshi ku Isi kubera umusanzu wabo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Himbara na Robert Higiro bahuye n’agashami ka Amerika ka Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, kibanda kuri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nyuma y’umugambi bacuriwe n’ikigo Podesta Group gikorera i Washington, D.C bakacyishyura $440 000 angana na miliyoni 372 Frw.

Himbara nk’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yari kumwe na Robert Higiro wirukanwe muri RDF mu myaka ishize kubera imyitwarire mibi ariko aza guhunga igihugu mbere y’uko ibibazo bye bibyutswa, ageze hanze yiyambika isura y’umunyapolitiki wahunze, atangira gusebya leta y’u Rwanda.

Byari ibiganiro bifite intego yo guharabika isura y’u Rwanda, ukurikije uko abari batumiwe babazwaga ibibazo cyangwa urebeye ku kuba abahunze igihugu bafatwa nk’abagiye gutanga ubuhamya ku miyoborere yacyo.

Mu gutangira, Karen Bass umwe mu bagize iyi komisiyo yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu myaka 23 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, ubukungu n’icyizere cy’ubuzima birazamuka, impfu z’abana ziraganuka ndetse ishoramari ririyongera.

Ngo byajyanye n’uruhare rw’umugore ku buryo u Rwanda “ruza imbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bangana na 64%, ugereranyije na 18% bari mu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Christopher Smith wari uyoboye ibiganiro we yabanje kuvuga ibyo u Rwanda rushimwa, ariko ngo hari byinshi runengwa birimo kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, atanga urugero kuri Diane Rwigara uheruka gutabwa muri yombi.

Himbara yahawe umwanya avuga ko yifuza kuvuga ku bintu bitatu, birimo ibyabanjirije amatora ya perezida aheruka, uko yagenze n’ibyayakurikiye.

Yavuze ko ayo matora afite inkomoko ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu 2015 ryongereye Perezida Kagame manda. Yahise abihuza n’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abagore benshi, ati “Ni gute ibyo wabisobanura, ariko nanone navuga ko aya mavugurura mu Itegeko Nshinga ari gukorwa n’Inteko Ishinga Amategeko yiganjemo abagore! Umubare w’abagore ni munini, ariko ireme ry’akazi bakora, ni ba Rukurikirizindi’.”

Yakomeje avuga ko impamvu Diane Rwigara yafunzwe ari uko ari we wenyine wazamuye ibibazo bya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. Ibi abivuze mu gihe hashize iminsi mike hatangiye kujya hanze ibimenyetso byumvikanisha umugambi we wo guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Yongeyeho ati “Abavuga ibintu byiza, abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, erega abo bagore nta n’umwe utorwa, ni urutonde rushyirwa hamwe n’ishyaka riri ku butegetsi. Abasenateri nabo kimwe cya kabiri bashyirwaho. Ntimugereranye abasenateri bo mu Rwanda n’abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Depite Bass yagarutse ku magambo ya Himbara avuga ko akurikije ibyo yaganiriye b’abadepite b’Abanyarwandakazi bahuye, bidakwiriye ko bafatwa nk’abadashobora kugira impinduka bakora igihe hari ibidatunganye.

Yakomeje agira ati “Kandi ntekereza ko abagore ku Isi yose iyo bareba iriya mibare babona ko ari ikintu gishimishije.”

Higiro nawe yahawe umwanya avuga ko yazanywe no “gutanga ibimenyetso” bigaragaza ko “demokarasi mu Rwanda idashoboka bitewe n’ahantu igihugu kiri.”

Bose ntibabonaga ibintu kimwe

Mike Jobbins ukurikirana Afurika mu muryango Search for Common Ground uteza imbere gukemura amakimbirane no kubaka amahoro, yavuze ko bakoranye n’u Rwanda kuva mu 2006 kandi babonye impinduka zitabarika.

Byose ngo byashobotse hejuru y’ingorane igihugu gihura nazo zirimo kuba kidakora ku nyanja no kuba abagituye biyongera cyane kandi bakesha imibereho ishingiye ku buhinzi butari ubwa kijyambere.

Yagize ati “U Rwanda rwazamuye ubukungu mu buryo butangaje. Mu myaka 15 ishize bwikubye inshuro zirenga enye, buva kuri miliyari 1.3 bugera kuri miliyari 8.3 z’amadolari ku mwaka. Internet imaze gusakara kuri 250% kuva mu 2010…”

Mu mwanzuro we yisabiye ko “Inteko ya Amerika ikwiye kwita cyane ku gukorana na guverinoma y’u Rwanda mu gufasha Abanyarwanda kwiyubakira ahazaza heza no kugera ku ntego zabo.”

Diane Rwigara mu mikoranire n’abashaka guhirika ubutegetsi

Higiro yibajije impamvu ibindi bihugu byo mu Karere bitagera kure mu gihe Amerika ivuga ko u Rwanda rwo rwageze ku bitarashobokaga nk’uko Mike Jobbins yabisobanuye.

Yagize ati “Babikora bate ku buryo u Burundi budashobora kubyigana cyangwa Tanzania, Uganda cyangwa RDC? Ni ubuhe bufindo bakoresha? Kandi niba nta kibazo gihari, kuki turi hano? Nshaka kugaragariza iyi komite ibyo mfitiye impungenge.”

Mu gukomeza kwerekana ko atishimiye ibiri kubera mu Rwanda akanagaruka ku mugambi weruye wo kurwanya ubutegetsi buriho, Higiro yahishuye ko hari amashyaka atanu bashinze mu mahanga afite n’abayashyigikiye imbere mu gihugu, akomoza kuri Diane Rwigara.

Yakomeje agira ati “Ndetse n’iri tabwa muri yombi riheruka nk’urugero Diane Rwigara, nzi neza ko mu minsi mike muzumva ko yari ari muri ya mashyaka ya politiki. Dufite itsinda ry’amashyaka atanu ya politiki yakoze ihuriro kandi riri kugenda rigira imbaraga, riri kugenda ribona amajwi.”

Kuri uyu wa Gatatu si bwo bwa mbere Himbara yari ahuye n’aka gakomisiyo, kuko yaherukaga kugasubira imbere atanga ubuhamya busebya u Rwanda, kuwa 20 Gicurasi 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza