Ihuriro ry’amadini ryashimiye Kagame wemeye ubusabe bwo gukomeza kuyobora akanegukana intsinzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2017 saa 12:54
Yasuwe :
1 0

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali bwashyikirije ibiro bya Perezida wa Repubulika urwandiko rukubiyemo ubutumwa bwo kumushimira ko yemeye ubusabe bw’abanyarwanda burimo n’ubw’iri huriro bwo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yabaye muri uku kwezi, akanegukana intsinzi.

Mu gihe abanyarwanda mu nzego zitandukanye basabaga Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga ryakumiraga umukuru w’igihugu kwiyamamariza indi manda mu 2015, Ihuriro ry’amadini n’amatorero na ryo ntiryatanzwe ndetse nyuma risaba Kagame ko azemera kwiyamamaza agakomezanya n’abaturage mu bikorwa byo guteza imbere igihugu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero n’Amadini akorera mu Mujyi wa Kigali, Bishop Nzeyimana Innocent yavuze ko kuri uyu wa 10 Kanama bandikiye Umukuru w’igihugu bamushimira ko yemeye ubusabe bwabo.

Bishop Nzeyimana yasobanuye ko basanze bikwiye ko bashimira Perezida Kagame kuko yemeye ubusabe bwabo bikaba byarabaye mahire kuko ari we watsinze amatora.

Yagize ati “ Icya mbere turashimira Kagame wemeye ubusabe bwacu akiyamamaza ndetse akegukana intsinzi; turamucyeza. Ikindi ni uko dushima Imana kuko yakoze ibyo twayisabye ubwo twasengeraga amatora mu biterane twateguye hirya no hino mu gihugu, akaba yarabaye mu ituze n’umutekano.”

Umuyobozi w'Ihuriro ry'amadini n'amatorero akorera mu Mujyi wa Kigali, Bishop Nzeyimana Innocent

Bishop Nzeyimana yakomeje avuga ko FPR Inkotanyi yemeye gutanga Kagame ho umukandida ikanamushyikira kugeza atsinze na yo ikwiye gushimirwa anagaruka ku bunyamwuga Komisiyo y’Amatora yagaragaje mu mitegurire n’imiyoborere y’amatora ndetse ashima Minaloc n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’amadini cyane cyane mu bikorwa byabanjirije amatora.

Abantu bitiranya ubufatanye no kwivanga kw’amadini muri politiki

Mu gihe hari ababona ko kwinjira mu bikorwa bya politiki ku bayobozi b’amadini ari ukwivanga, Bishop Nzeyimana we avuga ko ari ubufatanye bukwiye kuranga amadini na leta.

Yagize ati “Abantu tuyobora iyo bari hanze bitwa abanyarwanda baza imbere yacu bakitwa abayoboke b’amadini, icyo Imana yabadushyiriyeho ni ukugira ngo tubayobore mu nzira zose zitabayobya haba mu buryo bw’umwuka no guhindura imyumvire yabo, batagira ikibahungabanya. Iyo bagize ubuzima bubi bakarwara, intambara zikavuka na bwa buzima bw’umwuka ntabwo babugeraho.”

Yakomeje avuga ko abayobozi b’amadini bagomba kugira uruhare mu ishyirwaho ry’abategetsi babereye abaturage nk’uko byagendaga mu gihe cy’isezerano rya kera kuko batabikoze hakwimikwa ibyigenge bituma igihugu kigira ibibazo.

Yagize ati “Bibiliya itwereka ko mu isezrano rya kera igihugu cyabaga kiyobowe n’Umwami, Umuhanuzi, Umutambyi n’umwanditsi. Umwami yayoboraga rubanda, umuhanuzi akavuga ibivuye ku Mana, niba rubanda batannye, Imana ikabwira umuhanuzi ibitameze neza akaburira umwami na we agahamagara rubanda akabacyaha naho umutambyi agatamba igitambo cyo gusabira ba bantu imbabazi mu gihe bemeye kwihana maze umwanditsi akabishyira mu nyandiko bikajya mu mateka, ni uko buzuzanyaga. Iyo abo bose batabaga maso igihugu cyaroramaga.”

“Iyo Umwami yajyaga kwimikwa byanyuraga ku muhanuzi Imana ikamubwira uwimikwa uwo ari we kugira ngo azabe ari ukwiriye rubanda ameze nk’uko Imana ishaka. Urumva ko abayobozi bagira uruhare mu mishyirirweho y’ubutegetsi. Batabikoze hakwimikwa ibyigenge bizana ibituma igihugu kirimbuka cyangwa kigira ibibazo. Ni ubwuzuzanye bw’amadini na leta abantu bitiranya no kwivanga muri politiki, iyo twifatanyije na leta tuba duhagaze mu nshingano zacu.”

Mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku ya 4 Kanama, amadini n’amatorero yakoze ibikorwa bitandukanye birimo ibiterane byo kuyasengera ndetse yanakurikiraniye hafi imigendekere yayo kuko yari afite indorerezi ziyahagarariye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza