Juba: Ingabo z’u Rwanda zasoje icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mata 2013 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Amajyepfo (UNMISS) bitabiriye umuhango wo gusoza ku nshuro ya 19 icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi . Uwo muhango wabereye ahakambitse ingabo z’u Rwanda mu mujyi wa Juba ku wa 13 Mata 2013.
Muri uyu muhango, nyuma yo gufata umunota bacecetse bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Col David Ngarambe uyoboye Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS yasabye abitabiriye uwo muhango, witabiriwe (...)

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Amajyepfo (UNMISS) bitabiriye umuhango wo gusoza ku nshuro ya 19 icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi . Uwo muhango wabereye ahakambitse ingabo z’u Rwanda mu mujyi wa Juba ku wa 13 Mata 2013.

Muri uyu muhango, nyuma yo gufata umunota bacecetse bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Col David Ngarambe uyoboye Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS yasabye abitabiriye uwo muhango, witabiriwe cyane n’abasirikare b’u Rwanda , ko abantu bakora cyane kugira ngo barandure burundu icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yari yarateguwe n’Abanyarwanda ikorerwa Abanyarwanda, ndetse inahagarikwa n’Abanyarwanda ubwabo, ati "Jenoside ikorwa bamwe muri twe bari bato abandi ntibari mu Rwanda, abandi muritwe barabibonye abandi barayihagaritse; ni ngombwa ko dukomeza gukoresha imbaraga n’umurava duhashya burundu ibyayiteye kugira ngo tuzasigire umurage mwiza abazadukomokaho.”

Uyu muyobozi yashimiye kandi Abanyarwanda baba muri Sudan y’Amajyepfo n’Abasirikare b’u Rwanda bahakorera, uburyo bateguye neza bakanitabira icyumeru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wasojwe no gukurikira ijambo rya Perezida wa Repubulika yagejeje ku Banyarwanda ku wa 07 Mata ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo.

Col David Ngarambe ageza ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo gusoza icyunamo i Juba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza