Me Nkongoli ntanyurwa n’uburyo ubusugire bw’ibihugu bwitambika ubutabazi bw’abari mu kaga

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 5 Werurwe 2018 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe amakimbirane hirya no hino ku Isi usanga abaturage b’igihugu runaka basubiranamo bamwe bica abandi kandi bakingiwe ikibaba n’ubutegetsi, bigatuma hari ababona ko ihame ry’ubusugire bw’igihugu ryasubirwamo mu koroshya ubutabazi.

Umuryango Mpuzamahanga ujya urebera ibibi biri gukorerwa abaturage bo mu gace runaka k’isi, kubera ko ubutegetsi buba budashaka ko hagira ugenzura amabi bukorera abo bwakarengeye.

Uhereye mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaga miliyoni barishwe Isi yose irebera.

Urundi rugero rwa hafi, ni aho mu gihugu cya Birmania abo mu bwoko bw’aba Rohingya bo mu idini ya Islam bamaze iminsi bahigwa n’igisirikare cya Leta; hakaba habarurwa abasaga 6500 bamaze kwicwa, abandi 680,000 bataye ibyabo bahungira muri Bangladesh bituranye. Aba nabo ntibaratabarwa.

Uko kudatabara ariko ngo ahanini kwatewe n’uko Leta ya Birmania yabujije itangazamakuru kugera ahabera ayo marorerwa, uretse amafoto make agaragaza uko ibintu byifashe, nayo yafashwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Satelite.
Ayo mafoto agaragaza imwe mu midugudu yari ituwemo n’aba Rohingya yabaye umuyonga, itwitswe n’abasirikare ba Leta.

Ubwo Umujyanama mu by’umutekano wa Birmania, U Thaung Tun yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, yabajijwe ku bikubiye muri Raporo yavugaga ko hari itsembabwoko riri gukorerwa aba Rohingya, asubiza abyamagana ati “Ibivugwa byose ni amagambo adafite ishingiro yuzuye ibikabyo by’itangazamakuru”.

Mu Burundi naho, mu gihe cyakurikiye imvururo z’abaturage batifuzaga ko Perezida Pierre Nkurunziza yakwiyamamariza manda ya gatatu, abasaga 1500 mu bigaragambyaga barishwe inzego z’umutekano zigashyirwa mu majwi kubigiramo uruhare; abandi basaga 450,000 batatanira mu bihugu by’ibituranyi, birimo u Rwanda, baracyakambitse.

Loni n’ Afurika Yunze Ubumwe ntako bitagize bashaka koherezayo abasirikare 5000 bo mu mutwe MAPROBU, wagombaga kubungabungayo amahoro ariko Leta irabyanga.

Ubwo yari mu Nteko rusange ya Loni ku nshuro ya 72 muri Nzeri 2017, abajijwe ku byabereye i Burundi byo guhohotera abaturage, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Alain Willy Nyamitwe, wari uhagarariye u Burundi muri iyo Nteko yagize ati “ Nta mpaka tujya kuri iyo ngingo. u Burundi bwizera cyane ibyo kutivanga kw’amahanga mu bibazo bireba igihugu imbere... ibyo rero ntitwatakaza umwanya tubijyaho impaka.”

Impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga na dipolomasi, Amb. Me Laurent Nkongoli, yabwiye IGIHE ko hakwiye iherezo ryo kuba amwe mu mahanga yishingikiriza ihame ry’ubusugire bwayo yangira Umuryango mpuzamahanga kujya gutabara abari mu kaga.

Ati “Ikihutirwa ni ukwamagana ubudahangarwa bufitwe n’ibihugu bitanu muri Loni [Droit de veto] ndetse njye nanga iki kintu cya Veto kubi.”

Me Nkongoli yemeza ko adashidikanya ko bibabaje kubona Isi ifite amategeko arengera ikiremwamuntu yanditse neza ariko Loni yakabaye iyashyira mu bikorwa ikarebera igihe icyo kiremwa gikandamizwa, ntiyubahirizwe.

Ibyo byose kandi ngo biterwa n’uko hari aho Umuryango mpuzamahanga uba wakagombye gutabara ariko kimwe mu bihugu bitanu bifite ubudahangarwa muri Loni kitabyemera, bikanga kandi impamvu yasabirwaga ubutabazi yumvikanaga.

Yagize ati “Ni ikibazo cy’uko hari ubutegetsi buhohotera abo bushinzwe kurinda ariko byagera ku ngingo yo gutabara, hakaba ubwo bene ubwo butegetsi buba busa n’ubwabanje kumvikana na kimwe cyangwa ibirenze kimwe muri ibyo bihugu navuze haruguru ko igihe isi izashaka guhaguruka, kizagikingira ikibaba, kigatora oya ku cyemezo cyo gutabara abaturage bugarijwe.”

Me Nkongoli yifuza ko Loni yakorerwa amavugurura, cyane ko hari n’abaturage bo muri ibyo bihugu by’ibihangange batangiye guteza ubwega, basaba ko ibihugu byabo ubwabyo bitakwitwaza gukomera mu by’ubukungu n’igisirikare ngo bikomeze gushyigikira ubutegetsi burimbura abaturage.

Impuguke mu by’amategeko mpuzamahanga na dipolomasi, Amb. Me Laurent Nkongoli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza