Mkapa wayoboye Tanzania yagaragaje uko Afurika yagera ku kwibohora nyako

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa, yagaragaje ko kugira ngo Afurika igere ku kwibohora nyako bisaba ko politiki y’ukwihuza kw’ibihugu ishyirwa imbere kandi abagore n’urubyiruko bakitabwaho, bakaba inkingi ikomeye mu gutuma abaturage bagera ku cyerekezo cya 2063 cyo kwiteza imbere ubwabo badategeye amaboko amahanga.

Mu nama mpuzamahanga ku kwibohora yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, abayitabiriye barimo abayobozi bakuru n’abashakashatsi baganiriye ku kwibohora kuganisha ku Iterambere: Guteza imbere no guha agaciro Afurika.

Mu ijambo yagejeje ku barenga 1000 bitabiriye iyi nama yabereye ku cyicaro cy’Umuryango FPR-Inkotanyi, Mkapa yashimangiye ko hari isano uyu muryango ufitanye n’ishyaka CCM yayoboye imyaka 10, yo kubohora igihugu ku mpamvu zo guharanira ubumwe bw’igihugu, uburinganire n’iterambere ry’abaturage no guca burundu ivangura.

Yashimye uburyo nyuma ya Jenoside u Rwanda rwateye imbere, by’umwihariko ubucuruzi n’ikoranabuhanga n’ibindi byagezweho kubera kunga ubumwe, kubabarirana no gukora cyane kw’abaturage barwo.

Yagize ati “U Rwanda ubu ni igihugu cyateye imbere kandi cy’icyitegererezo mu kurandura burundu jenoside n’ivangura rishingiye ku moko. Ni icyitegererezo mu kongera kubaka ubumwe bw’igihugu bwari bwarashenywe n’amoko, kurandura ubukene, guteza imbere abaturage bose mu buringanire n’agaciro.”

Mkapa yakomeje avuga ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ya FPR-Inkotanyi, ari umwanya wo gushimira Perezida Kagame, ku buyobozi bwe bwiza bufite icyerekezo, gukunda igihugu ndetse na Afurika muri rusange bwatumye igihugu kigera ku iterambere kigezeho ndetse n’abanyafurika bagahabwa agaciro.

Ukwibohora nyako

Mkapa yakomeje avuga ko Afurika irimo gutera imbere kuko muri iki gihe nta kudeta zikibaho, ubutegetsi bujyaho binyuze mu matora ahuriramo amashyaka menshi.

Yasobanuye ko icyatuma Afurika igera ku iterambere, ari nako kwibohora nyako, hakenewe ko imitwe ya politiki ishyira hamwe ikagena icyerekezo cy’igihugu kandi abantu bose bagahabwa umwanya mu bibakorerwa ndetse n’umutekano ukabumbatira byose.

Yagize ati “Kugira ngo tugere ku iterambere, imitwe ya politiki igomba kugena kandi ikemeranya ku cyerekezo cy’igihugu, guha agaciro ubumwe bw’igihugu no kubahiriza amategeko kandi byose bigakorwa ntawe uhejwe by’umwihariko urubyiruko n’abagore bagahabwa umwanya ukwiye.”

Yakomeje agira ati “Tugomba guha umwanya urubyiruko kandi ni inshingano z’abari ku butegetsi, kubategura kugira no bazakomerezeho. Hakenewe kongera uburezi n’ubumenyi, by’umwihariko urubyiruko rukajya rwigishwa amateka y’ukwibohora kwacu ntibaheranwe n’imyumvire y’abakoloni bacu.”

Gushyira hamwe kwa Afurika

Agendeye ku rugero rw’uko Umuryango Ecowas wakemuye ukutavuga rumwe ku byavuye mu matora muri Gambia, Mkapa yavuze ko kwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika ari imbaraga zikomeye zitatanya abashaka kubatanya ku nyungu zabo.

Gusa yagaragaje ko hari aho bigenda biguru ntege kubera bamwe mu bayobozi batinya ko ububasha n’ubukire bwabo bugabanuka, kutitegura ndetse no gukorerwamo n’imiryango mpuzamahanga nk’uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’iyindi usanga igena uko Afurika igomba gutera imbere ku nyungu z’ibihugu ikomokamo.

Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania yavuze ko kwibohora nyako kwa Afurika gukwiye gushingira ku kwishyira hamwe kw’ibihugu
Iyi nama yiga ku kwibohora yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30
Abarenga 1000 bitabiriye inama Mpuzamahanga ku kwibohora yateguwe na FPR-Inkotanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza