Mpayimana yikomye Gilbert Mwenedata wahunze igihugu

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Ugushyingo 2017 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, yanenze Mwenedata Gilbert wagerageje gushaka ibyangombwa ngo yiyamamaze ariko ntabigereho, none akaba yarahunze igihugu.

Ku wa 7 Nyakanga 2017, nibwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje ko Gilbert Mwenedata na Diane Rwigara batemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, kubera kubura ibyangombwa, aho byatangajwe ko mu babasinyiye harimo amazina y’abapfuye.

Kuri Mwenedata, NEC yagize iti “Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo […] avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.”

Mu minsi ishize, Mwenedata yatangaje ko yahunze igihugu nyuma yo kugira impungenge ko ashobora gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo gutangira guhamagarwa mu Bugenzacyaha kwisobanura ariko ngo akabona ibisobanuro atanga bitazumvikana.

Mu majwi aherutse kujya ahagaragara, Mwenedata yumvikanye avuga ko atumva uburyo mu gutanga ibyangombwa bishyigikira kandidatire ye, ‘Philippe wari mu Bufaransa’ yatambutse agakomeza yibaza ati “Philippe yakoze iki adahari, twebwe twari duhari tutakoze?”

Yakomeje avuga ko no mu gutangira urugendo ruganisha ku guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari ibintu byagaragaraga ko Philippe Mpayimana ashobora kuzemerwa ariko abandi bo ntibemerwe ‘kandi ni na koko byaje kugenda’.

Mpayimana mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko atashimishijwe n’aya magambo ya Mwenedata wari umwe mu bifuza guhatanira kuyobora u Rwanda.

Ati “ Amagambo mugenzi wanjye Mwenedata Gilbert twahataniraga hamwe umwanya w’umukuru w’igihugu yavugiye mu kiganiro yahaye radio ikorera mu mahanga, ku munota wa 13, ntabwo atinyura abashaka gutanga umusanzu mu buyobozi bw’igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri, Mpayimana Philippe niyamamaje nk’umukandida wigenga byeruye, ntaho nigeze ngirwa igikoresho n’ubutegetsi rwose. Nashimye cyane ahubwo kuba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaranyemereye maze kuzuza ibisabwa, bikaba bitwereka ko demokarasi iriho ishinga imizi mu gihugu.”

Kuri ubu Diane Rwigara wari mu bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ari kumwe na Mpayimana ndetse na Mwenedata Gilbert, ari gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha birimo gukoresha impapuro mpimbano mu gushaka imikono ishyigikira kandidatire ye.

Ku rundi ruhande, Mwenedata na we ari mu buhungiro nyuma yaho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje ko na we mu bashyigikiraga kandidatire ye harimo n’abapfuye.

Kuri Mpayimana waje ku mwanya wa Kabiri mu matora ya Perezida wa Repubulika aherutse n’amajwi 0.73% yavuze ko aba banyapolitiki bagenzi be niba barakoze amakosa bakwiye kubyirengera aho kubishakira izindi nyito.

Ati “Mu gihe rero bamwe mu bo twahuriraga kuri gahunda yo gushaka kwiyamamaza bakurikiranywe cyangwa bahaswe ibibazo n’inzego z’ubutabera, nta mpamvu n’imwe yatuma udakurikiranywe afatwa nk’aho yari icyitso cya Leta.”

Kuba atari gukurikiranwa ngo bikwiye kuba ikimenyetso cy’uko imyitwarire ye ntawe yigeze ibangamira kugeza no kuri leta aribyo asobanura avuga ko “byagombye kubera isomo abibaza inzira twazanyuzamo demokarasi ikwiye mu Rwanda no muri Afurika. Bivuze ko injyana ya Mpayimana Philippe ari ubutavuga rumwe na Leta ariko budasenya, budasebanya, budaharanira kwihimurana, bushingiye ku mushinga wubaka.”

Yakomeje asaba ko ubucamanza bw’u Rwanda bwakora akazi kabwo ‘mu bwigenge nk’uko nanjye nigenga’ ndetse anaha ubutumwa abahunga igihugu ko atari ‘byo bitanga ubwigenge’.

Philippe Mpayimana yageze mu Rwanda mu ntangiriro za 2017 avuye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yakoraga mu ruganda rukora indyoshyandyo.

Gilbert Mwenedata uheruka kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aheruka, yarahunze
Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza