Mu minsi itarenze 17 Inteko Ishinga Amategeko izicaramo amasura mashya yo muri FPR Inkotanyi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 31 Kanama 2017 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Ishyirwaho rya Guverinoma n’abayobozi bashya baraye batangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Kanama 2017, rigiye gutanga amasura mashya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yahaye Gatabazi Jean Marie Vianney wari Umudepite kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuyeyo Musabyimana Claude wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba; naho Depite Bamporiki Edouard agirwa Perezida w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface wagizwe umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Aba bagabo bombi bakuwe mu Nteko Ishinga Amategeko, bayinjiyemo ku itike y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Intebe basize mu Nteko, Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryerekana ko zigomba kuba zujujwe bitarenze iminsi 17.

Ingingo ya 106 y’Itegeko Nshinga iivuga ko "Umudepite atakaje cyangwa akuwe ku murimo we, umwanya we uhabwa ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe. Kumusimbura bikorwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti, usimbura akaba ari umukandida uhita akurikira Umudepite watowe nyuma kuri iyo lisiti."

Ikomeza ivuga ko iyo ku mpamvu iyo ariyo yose, umudepite watorewe ku ilisiti y’Umutwe wa Politiki cyangwa Ishyirahamwe ry’Imitwe ya Politiki avuye mu murimo we w’Ubudepite, Perezida w’Umutwe w’Abadepite abimenyesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gihe kitarenze iminsi icumi (10) kugira ngo itangaze amazina y’Umudepite usimbura.

Iyo Perezida w’Umutwe w’Abadepite amaze kubahiriza ibyo asabwa, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nayo igomba kuba yatangarije Abanyarwanda amazina y’Umudepite mushya mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) uhereye igihe Perezida w’Umutwe w’Abadepite abiyimenyesheje.

Gatabazi Jean Marie Vianney na Bamporiki Edouard bagiye bagaragara cyane muri politiki, bagiriwe icyizere cyo gushingwa indi mirimo babura umwaka umwe ngo basoze manda y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko iriho.

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda bari mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza