Nkusi, Mudidi, Mutimura...amwe mu mazina akomeye atazagaragara muri manda nshya y’Abadepite

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 11 Nyakanga 2018 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Imyiteguro y’amatora y’Abadepite mu Rwanda irarimbanyije, aho imitwe itandukanye ya politiki, abakandida bigenga n’abifuza guhagararira ibyiciro bitandukanye, bakomeje kurota kwicara mu ntebe 80 ziherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Abashaka kuba abakandida bigenga 16 barimo umugore umwe nibo bamaze gutera intambwe bagana Komisiyo y’Amatora ngo bahabwe amafishi yo gushaka imikono 600 y’abashyigikiye kandidatire zabo.

Imitwe ya politiki itandukanye na yo ntiyicaye ubusa kuko ikomeje kugaragaza amalisiti y’abakandida yifuza ko bazayihagararira muri aya matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Ku isonga Umuryango FPR-Inkotanyi n’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) bakaba barashyize hanze ayo malisiti.

Ku rutonde rw’agateganyo rwasohowe na FPR-Inkotanyi n’urwa PSD, hari amazina akomeye yari amaze kumenyerwa mu badepite ataragaragaye mu bahabwa amahirwe yo kuzaba muri manda nshya y’imyaka itanu. Depite Nkusi Juvenal, Emmanuel Mudidi, Mutimura Zeno, Kayiranga Rwasa Alfred n’abandi bari bamenyerewe ntibari ku rutonde rw’abakandida.

Ku Cyumweru ubwo Ishyaka PSD ryasohoraga urutonde rw’abakandida 80, rizaserukana mu matora y’Abadepite, benshi batunguwe no kubona rutariho izina Nkusi wari uzwi cyane ku buyobozi bwa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC).

Uyu mugabo yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu 1994 ndetse aranayiyobora mu gihe cy’inzibacyuho hagati ya 1994-1997. Ku myaka 24 yari ayimazemo, ntazibagirana ku buryo Komisiyo yari ayoboye yahataga ibibazo abayobozi ku micungire mibi y’umutungo wa Leta ndetse aho asanze bidasobanutse akavuga ko ari ‘agahomamunwa’.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimye akazi gakomeye kakozwe na Depite Juvénal Nkusi, mu myaka yose amaze akorera igihugu.

Yagize ati “Ni we mudepite wari usigaye mu bari mu nteko ya mbere yagiyeho nyuma ya Jenoside mu 1994, ndetse niwe wa mbere watorewe kuyiyobora (1994-1997). Azwi cyane ku buyobozi bwe bwiza muri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta. Depite Juvénal Nkusi, yahisemo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’akazi gakomeye yakoreye igihugu”.

Ishyaka PSD riturukamo Nkusi muri manda irangiye ryari rifite imyanya irindwi mu Nteko Ishinga Amategeko. Andi mazina yaryo atazagaragara muri manda itaha ni Depite Bazatoha Adolphe, Jacqueline Mukakanyamugenge na Theodomir Niyonsenga.

Icyakora Depite Vénéranda Nyirahirwa, Georgette Rutayisire na Jean Pierre Hindura bongeye guhabwa amahirwe yo gusubira ku rutonde rw’abakandida bazatorwamo abadepite muri PSD.

Depite Mutimura Zeno naryo ni izina riremereye muri politiki y’u Rwanda. Uyu mudepite ufite imizi mu ishingwa rya FPR-Inkotanyi, amateka ye agaragaza ko ari mu bari muri RANU yaje kuvamo uyu muryango. Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu 2011 ariko yagiye akora n’indi mirimo myinshi FPR-Inkotanyi yagiye imushinga kuva urugamba rwo kubohora igihugu rwarangira harimo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa n’ahandi.

Depite Emmanuel Mudidi wayoboye Minisiteri y’Uburezi imyaka itatu kuva mu 1999 kugeza muri 2001, ni irindi zina ryari mu Nteko Ishinga Amategeko rikomoka mu muryango FPR-Inkotanyi, ritazagaragara muri manda itaha.

Ugereranyije abadepite batowe ku rutonde rw’abakandida ba FPR-Inkotanyi mu 2013 n’urutonde rw’agateganyo uyu muryango watangaje ku cyumweru, bigaragara ko hari amazina arenga 20 yari asanzwe mu nteko atazasubiramo muri iyi manda nshya.

Uretse Nkusi, hari abandi badepite bari bayoboye Komisiyo zihoraho batagaragara ku rutonde rw’abashobora kugaragara muri manda itaha. Abo ni nka Mukayuhi Rwaka Constance uyobora Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu; Mukazibera Agnes uyoboye Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko.

Hari Kayiranga Alfred Rwasa uyoboye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n‘Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry‘Igihugu; Bazatoha Adolphe uyoboye Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi.

Hari kandi abadepite bari bahagarariye abagore muri manda irangiye ubu bashyizwe ku malisiti y’agateganyo y’amashyaka. Barimo Depite Muhongayire Christine, Mukandekezi Petronille, Mukandera Iphigenie, Nyirabega Euthale, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc bari bahagarariye abagore na Mukobwa Justine wari uhagarariye urubyiruko.

Ishyaka PL riturukamo Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, ntabwo riratangaza urutonde rw’abo rizaserukana muri aya matora y’Abadepite. Iri shyaka ryari rifite imyanya itanu rirateganya gutangaza urutonde muri iki cyumweru.

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yasobanuye ko biteganyijwe ko izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017.

Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri Diaspoara naho abari imbere mu gihugu bazazindukira mu matora ku wa 3 Nzeri 2018.

Depite Nkusi yari amaze imyaka 24 mu nteko
Depite Mudidi ntazagaragara muri manda nshya
Depite Mutimura Zeno wabaye Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa nawe ni umwe mu batazagaragara muri manda itaha y'Inteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza