00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame mu ruzinduko muri Maroc (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 June 2016 saa 05:44
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Mbere Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Maroc,ku butumire bw’Umwami Mohammed VI.

Ni uruzinduko rw’akazi umukuru w’igihugu w’u Rwanda agiriye muri Maroc, rukaba rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kimwe mu kimenyetso cy’umubano hagati y’ibihugu byombi, ni Ambasade zigiye gufungurwa ku mpande z’ibihugu byombi, mu mugambi munini wa Leta ya Maroc wo gushyiraho abayihagarariye mu bihugu bya Afurika ndetse no muri Amerika y’Amajyepfo.

Kimwe mu byatumye Maroc itumira Perezida Kagame, ngo nuko mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize ubwo u Rwanda rwabaga ruri mu kanama k’Umutekano ka Loni, rwakunze gushyigikira ibitekerezo byabaga byazanywe na Maroc.

Ikindi cyatumye bamutumira, nuko yagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside, ndetse akanafasha abaturage kongera kwiyunga.

Mu Ugushyingo 2015 mu nama yabereye i Tangier muri Maroc yahuje Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma n’abayoboye inzego zifata ibyemezo, bakaganira ku bibazo byugarije Isi, MEDays 2015, Perezida Kagame yahawe igihembo akesha kugarura icyizere mu Banyarwanda.

Perezida Kagame akigera muri Maroc
Perezida Kagame ahabwa icyubahiro ubwo yageraga i Casablanca
Perezida Kagame yakirwa mu muco wa Maroc
Minisitiri Mushikiwabo yakira Perezida Kagame muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages