Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Museveni

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Mutarama 2018 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku wa 30 Mutarama 2018, i Addis Ababa muri Ethiopia.

Abakuru b’Ibihugu byombi bahuye nyuma y’itangizwa ry’Ihuriro ry’Abashoramari n’Abikorera muri Afurika i Addis Ababa muri Ethiopia.

Mu biganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi, baganiriye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ibindi byugarije umugabane muri iki gihe.

Ni ibiganiro bibaye mu gihe hashize iminsi hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku bikorwa byo gufata, gufunga no gukorera iyicarubozo Abanywanda baba muri Uganda bikozwe n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).

Uru rwego rwanashyizwe mu majwi gushakira amaboko RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu mpunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda.

U Rwanda ntirwarebereye, Ambasaderi warwo muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage, yatangarije IGIHE ko rwasabye ibisobanuro Uganda ku mpamvu z’ifungwa rya hato na hato ry’Abanyarwanda ndetse n’ibijyanye n’abantu bashaka guhungabanya umutekano bari muri iki gihugu cy’igituranyi.

Mu gihe hakurwagaho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998, Uganda yo yatangaje ko itazubahiriza icyo cyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi(UNHCR).

Mu ntangiriro za Mutarama 2018, Perezida yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, bagirana ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo yatangaje ko muri ibyo biganiro hibanzwe ku kwihuza kw’ibihugu byo mu Karere no ku bijyanye n’uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, ifunga n’ishimuta rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda.

Perezida Kagame ubwo yabonanaga na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza