Perezida Kagame yasabye ko kwigisha siyansi bitaba gutanga ubumenyi bwo kuzuza imitwe gusa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Werurwe 2018 saa 01:31
Yasuwe :
3 2

Perezida Paul Kagame yavuze ko leta n’abikorera bakwiye gufatanya mu guteza imbere ubumenyi mu by’imibare, siyansi n’ubushakashatsi, hagamijwe ko bizana impinduka mu mibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 600 bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abanyamibare, ‘Next Einstein Forum’, kimwe mu bikorwa binini bihurije hamwe abahanga mu bijyanye n’ubumenyi muri Afurika.

Perezida Kagame yabanje kubwira abari muri iyi nama ko hari abakuru b’ibihugu benshi bari bifuje kuyitabira ariko kubera ko abenshi bakubutse mu Rwanda mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bitari byoroshye ko bahita bagaruka.

Yavuze ko inzego zose zisangiye inshingano yo guteza imbere ubumenyi mu by’imibare na siyansi ndetse ubushake inzego zose zibifitemo bukaba bugaragaza akamaro bifitiye Afurika.

Yakomeje agira ati “Iterambere rya muntu rishingiye cyane cyane ku bumenyi bwimbitse bw’imibare na siyansi. Iyo abashakashatsi n’abashoramari bafatanyije mu gushaka uko bakoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo biriho, bavumbura ibishya bifasha mu kubungabunga ubuzima no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu.”

Hakenewe kuziba icyuho mu buringanire muri siyansi

Yavuze ko Afurika yamaze igihe kinini yaremeye gusigara inyuma ariko bitangiye guhinduka ariko ngo uko igenda irushaho gushaka gushyikira ibindi bihugu by’Isi, ntawe igomba gusiga inyuma cyane cyane abagore n’abakobwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), rigaragaza ko abashakashatsi b’abagore batarenga 30%, abasigaye bose bakaba ari abagabo, mu gihe ibihugu bikomeje kuvanaho inzitizi ku myigire y’umukobwa.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo igaragaza ko nko mu 2011, abakobwa bigaga ibijyanye na siyansi mu mashuri yisumbuye bari 48.7%, bagenda bazamuka kuko nko mu 2015 bari bageze kuri 55.1 %.

Perezida Kagame yavuze ko kuba ku isi hose hakigaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu bya siyansi, nta mpamvu n’imwe ituma bigomba kwakirwa gutyo.

Yakomeje agira ati “Impamvu zaba zibitera zose, tugomba kwiyemeza kuziba icyo cyuho kubera ko amahirwe hagati y’abagabo n’abagore ntazigera angana igihe batarahabwa umwanya ungana mu gushaka ubumenyi.”

“Ikigamijwe ntabwo ari uguha abantu ubumenyi bwo kuzuza imitwe gusa cyangwa se gutsinda ibizamini. Ikigamijwe ni ugukoresha ubwo bumenyi mu gukemura ibibazo bikigaragara ku mugabane wacu no ku isi dutuye.”

Ibigo by’ubushakashatsi bikwiye guhuzwa

Yavuze ko mu gukemura ibibazo byose abaturage bafite hakenewe guhanga ibishya, aho leta, abikorera n’ibigo by’uburezi bifatanya, hagashyirwaho umurongo uhamye wo guhuza ibigo by’umushakashatsi no guhanga ibishya muri kaminuza n’ibigo bigitangira.

Yakomeje agira ati “Akenshi usanga twibwira ko nta buhanga mu ikoranabuhanga dufite muri Afurika. Ari Leta ndetse n’abikorera twese dufite ikosa ahangaha. Turacyakomeza gushakira ibisubizo ahandi, aho kugira ngo duteze imbere uburyo bufasha mu kubibonera hano iwacu.”

“Ibi ntabwo byumvikana. Reka dukoreshe ubushobozi dufite maze duhe abahanga b’abanyafurika amahirwe yo gukura mu bumenyi bwabo no guhangana n’abandi. Bizadusaba ubushobozi burenze ubwo dufite ariko bizadufasha mu kubaka inzego zacu kandi bitwongerere imbaraga mu bufatanye n’amahanga.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba ku isi hose hakigaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu bya siyansi, nta mpamvu n’imwe ituma bigomba kwakirwa gutyo

Yavuze ko ariko ibyo bidasobanuye ko Afurika ishaka kwihererana ubumenyi bw’abahanga bayo ahubwo ari uguhuza Afurika n’ibindi bice by’Isi byateye imbere kuyirusha, cyane ko ifite ibikenewe byose kugira ngo igere aho yifuza binyuze mu buhanga bugaragara mu rubyiruko rwayo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ibijyanye n’ubumenyi, kuko rwumva neza ko ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko ibijyanye n’ubumenyi bimaze guteza imbere ibihugu nka Korea y’Epfo, Singapore na Finland, bikaba ari ibihugu bihamya impinduka z’ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Yakomoje no kuri gahunda u Rwanda rugiramo uruhare mu guteza imbere siyansi zirimo nk’iri gufasha abize Applied Science, Engineering n’Ikoranabuhanga kugera ku mpamyabumenyi z’ikirenga (PhD) n’ubushakashatsi, aho ibihugu byatangiye iyi gahunda byiyemeje gushyiramo miliyoni 200$.

Prof Neil Turok washinze Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS), yavuze ko kuva cyatangira ibikorwa mu Rwanda mu 2016, hamaze gushingwa ikigo cy’ubushakashatsi, Quantum Leap Africa, gitegerejweho gufasha Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubu kikaba kimaze kubyara umusaruro.

Yavuze ko mu gihe Afurika y’Epfo irimbanyije n’umushinga wo kubaka Radio Telescope nini (Square Kilometre Array) izatangira gukora ahagana mu 2020, izaba ari iya mbere ku Isi mu gufasha mu bijyanye n’ubumenyi mu by’isanzure, hari umushinga w’uko u Rwanda ruzakora Radio Telescope ifite ubushobozi buciriritse ariko zifatanyije zombi zikazabasha gutanga ishusho idasanzwe y’isanzure.

Yavuze ko hakenewe ishoramari mu burezi mu kubaka ahazaza heza ha Afurika, umugabane bigaragara ko mu 2050 uzaba ugizwe n’abaturage bakiri bato.

Yakomeje agira ati “U Bushinwa bwakoze ishoramari rikomeye mu burezi, ikoranabuhanga n’ubumenyi, kandi umusaruro urigaragaza. U Buhinde nabwo bwabikoze butyo ubu buri gukomera cyane. Inshingano yacu natwe akaba ari ukugira ngo Afurika yongere imbaraga muri urwo rwego.”

Biteganyijwe ko mu minsi itatu iyi nama izamara, hazagenda habamo irushanwa mu bushakashatsi no guhanga udushya, ahoUmuyobozi mukuru wa AIMS, Thierry Zamahoun yasabye abazatanga ibiganiro muri iyi nama kugaragaza ibishya, bitandukanye n’ibyagiye bigarukwaho mu myaka myinshi ishize.

Perezida Kagame asuhuza abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Inama ya NEF
Inama y’Ihuriro ry’Abanyamibare, ‘Next Einstein Forum’, yitabiriwe n’a bantu basaga 600
Yavuze ko mu gukemura ibibazo byose abaturage bafite hakenewe guhanga ibishya, aho leta, abikorera n’ibigo by’uburezi bifatanya, hagashyirwaho umurongo uhamye wo guhuza ibigo by’umushakashatsi no guhanga ibishya muri kaminuza n’ibigo bigitangira
Umuyobozi mukuru wa AIMS, Thierry Zamahoun yasabye abazatanga ibiganiro muri iyi nama kugaragaza ibishya, bitandukanye n’ibyagiye bigarukwaho mu myaka myinshi ishize
rof Neil Turok washinze Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS)

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza