Perezida Kagame yavuze uko u Rwanda rwahuye n’urucantege ubwo rwimakazaga ikoranabuhanga

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Werurwe 2018 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki yo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu buryo bwihariye nk’imwe mu nkingi izafasha Abanyarwanda gutera imbere mu nzego zose bakagera ku bukungu buciriritse mu 2035.

Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga bikomeje kuvukana udushya dufasha mu koroherwa n’ubuzima, gusaba no gutanga serivisi zinyuranye. Ni muri urwo rego nka serivisi za leta hafi ya zose zisigaye zitangwa binyuze ku rubuga Irembo, uburyo bwo kwishyurana no kubitsa amafaranga, kwishyura ingendo, kugeza amaraso mu bice bitandukanye by’igihugu n’ibindi.

Perezida Kagame avuga ko kugera kuri iyi ntambwe bitari byoroshye kuko ubwo igihugu cyiyemezaga gushora imari mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, cyahuye n’urucantege rw’abumvaga ko ari ugukina cyangwa kwigerezaho.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yatangiye mu Ihuriro ry’Abanyamibare ‘Next Einstein Forum’, cyavugaga ku ‘kubaka umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi’, aho yari kumwe na Perezida wa Senegal, Macky Sall, Minisitiri ushinzwe siyansi, ubushakashatsi n’ubugeni muri Leta ya Baden-Württemberg mu Budage n’Umuyobozi wa NEF, Thierry Zomahoun.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abahanga mu bijyanye n’ubumenyi basaga 600 bitabiriye iri huriro ko mu myaka 18 ishize ubwo igihugu cyatangiraga ibijyanye no gushora imari mu ikoranabuhanga, bamwe batekerezaga ko ari ugukina cyangwa ari ukutumva neza ibyo gikeneye.

Yavuze ko abo bavugaga ko bitumvikana ukuntu u Rwanda ‘rutangira gutekereza gushora imari ikoranabuhanga kandi abantu nta biryo bafite, nta burezi bw’ibanze, nta mavuriro n’ibindi’.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutashyize imbere ikoranabuhanga ngo ibindi bisigare inyuma, ko ahubwo icyo rwakoze ari ukubijyanira hamwe no gusaranganya ubushobozi buke bwari buhari kugira ngo byose bitere imbere.

Yagize ati “Igisubizo twabahaga cyari uko icyo gihe u Rwanda rutari rufite amahitamo ibintu byose byazaga mu by’ibanze. Ikindi ikoranabuhanga ryagendanye n’amahitamo yose twatekerezaga, yaba uburezi, ubuzima, imirimo n’ibindi.”

Yongeyeho ko kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byari uguhera hasi kuko ubukungu bwari bwarazahaye, igihugu cyarasenyutse guhera mu bikorwaremezo kugera no ku bantu kuko abarenga miliyoni imwe bishwe.

Avuga ko ibyagezweho byose mu myaka 25 ishize byashingiye cyane ku gukorera abaturage no kubaha umwanya.

Ati “Muri ibyo by’ibanze, buri gihe abaturage bacu twabashyize mu mutima wa byose, buri gihe iyo dukoze ishoramari twita ku kureba abaturage bizagirira akamaro n’uruhare bazabigiramo.”

Uburezi bwahawe umwihariko

Perezida Kagame avuga ko nyuma ya Jenoside mu by’ibanze harimo; kubaka umutekano, gufasha abaturage kubona ibibatunga, kubaka inzego z’uburezi, ubuzima guhanga imirimo no gushyigikira abahinzi bagahinga bakeza.

Yavuze ko igihugu cyabonye ko uburezi ari ingenzi kandi bukenewe na buri wese kikabwitaho kuva ku bana bato kugeza ku bakuru, ari ko hanozwa ireme ry’uburezi kugira ngo abarangije kwiga babashe guhatana ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Ntabwo twubatse uburezi gusa ahubwo twashatse n’uburyo bwagera kuri bose kandi bufite ireme kugira ngo uwize abashe guhatana ku isoko ry’umurimo. Abagore n’abakobwa bari barasigajwe inyuma, twashyize imbere kububakira ubushobozi bahabwa umwanya ukomeye.”

Afurika ntizatererana siyansi

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, yavuze ko ku rwego rwa Afurika siyansi n’ikoranabuhanga bifite Komisiyo ibishinzwe kandi bizashyigikirwa ngo bibe umusemburo w’icyerekezo 2063 umugabane wihaye.

Yagize ati “Tuzakomeza gukora uko dushoboye, tuzashyiramo igihe n’imbaraga zacu ndetse na politiki kugira ngo siyansi igire umwanya kuko niyo tutawuyiha izakomeza kuwugira twabishaka tutabishaka. Ntitutayishyigikira nitwe n’abaturage bacu tuzabihomberamo.”

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yavuze ko kugira ngo Afurika igere ku ntego yo kugira uruhare n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga no gukorana n’abandi mu buryo buyigirira akamaro, hakenewe ko impano z’urubyiruko rwayo zishyigikirwa.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza