Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu Buhinde

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Werurwe 2018 saa 07:41
Yasuwe :
1 0

Perezida Kagame yageze i New Delhi mu Buhinde aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Ibihugu Bikungahaye ku Mirasire y’Izuba iri butangire uyu munsi ku Cyumweru, aho biteganyijwe ko ari bugeze ijambo ku bayitabiriye.

Iyi nama yateguwe n’u Buhinde bufatanyije n’u Bufaransa ihuje ibihugu bigera ku 121 bikungahaye ku ngufu zituruka ku mirasire y’izuba. Ibi bihugu bikaba bifatanyije mu gushakira hamwe uburyo ikoranabuhanga rishingiye ku mirasire y’izuba ryakwirakwiza.

Iyi nama y’umunsi umwe yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Leta bagera kuri 20 baturutse muri Afurika no mu birwa bitandukanye ku Isi.

Perezida Kagame azanitabira kandi isangira ryateguwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, anagirane ibiganiro n’uyu Mukuru w’Igihugu.

Ihuriro ry’Ibihugu bikungahaye ku ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba ni umugambi watangijwe n’Inama ya Loni yigaga ku mihindagurikire y’ikirere yabereye I Paris ku itariki ya 30 Ugushyingo 2015, iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi n’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Hollande.

Hari hagamijwe ko ibihugu byishyira hamwe kugira ngo bibashe gukemura ibyo bikeneye mu rwego rw’ingufu no gushyiraho uburyo bw’ubufatanye mu kuziba ibyuho bigaragara mu buryo buhuriweho.

Narendra Modi na François Holldande bashyize ibuye ry’ifatizo ku cyicaro cy’iri huriro banashyiraho ubunyamabanga bw’agateganyo mu ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu Mujyi wa Gurugram mu Buhinde ku wa on 25 Mutarama 2016.

Ibihugu 56 byamaze gushyira umukono ku masezerano agenga imikorere y’Ihuriro ry’Ibihugu bikungahaye ku ngufu z’imirasire y’izuba birimo Australia, Bangladesh, Benin, Brazil, Burkina Faso, Cabo Verde, Cambodia, Chad, Chile, Comoros, Costa Rica, Cote d’Ivoire, Cuba, Djibouti, Dominican, Republic, DR Congo, Equatorial Guinea, Ethiopia, Fiji n’u Bufaransa.

Harimo kandi Gambia, Gabon, Ghana, Guinea, Guinea-Bissau, Guyana, u Buhinde, Kiribati, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritius, Mozambique, Nauru, Niger, Nigeria, Peru, u Rwanda, Sao Tome, Senegal, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Sri Lanka, Sudani, Suriname, Tanzania, Togo, Tonga, Tuvalu, UAE, Uganda, Vanuatu, Venezuela na Yemen.

Perezida Kagame asuhuza Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi
Perezida Kagame asuhuza Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macro
Perezida Kagame yabonanye na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Perezida Kagame atanga ikiganiro ku bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’ibihugu bikungahaye ku ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza