Prof. Masabo asanga Afurika igiterwa ibibazo n’abayobozi batiyizera

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Werurwe 2018 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Masabo François, yavuze ko abanyafurika bakwiye kwiyumvamo icyizere cy’uko bashoboye kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo byugarije umugabane wabo.

Prof Masabo yatanze ibitekerezo mu biganiro bivuga ku bikibangamiye amahoro n’umutekano muri Afurika, byateguwe n’Umuryango Pan African Movement Rwanda, Uharanira agaciro k’abakomoka muri Afurika, ku wa 5 Werurwe 2018.

Masabo yavuze ko na n’ubu abo mu Burengerazuba bw’Isi babona umunyafurika nk’umuntu udashoboye ndetse bakanabitoza abana babo.

Avuga ko impamvu babikora ari amayeri yo gukomeza kwinjira muri Afurika ku nyungu zabo bitwaje kuza gutanga ubufasha.

Yagize ati “Abanyafurika dukeneye kwigirira icyizere kuko niyo ntambara turwana. Duhura n’abantu bakadutesha agaciro natwe tukagera aho tutiyizera […] Muri uko kudutesha agaciro harimo kugira inyugu muri Afurika n’abanyafurika. Ubukungu bwa Afurika burashakwa n’abantu benshi ariko hari uburyo bwinshi bahimbye.”

Yakomeje agaraza ko uko guteshwa agaciro kwatumye n’abayobozi bajyaho muri Afurika nta cyizere bifitiye, icyo bagiye gukora bakabanza kugisha inama.

Yagize ati “Umuperezida ntashobora kujyaho muri Afurika atabonye ikibari (icyangombwa) kimwemerera ko ajyaho. Habaho agace k’abafaransa, akajya kubaza mu Bufaransa, mu gace k’Ababiligi akajya kubaza mu Bubiligi, Abongereza …Ibyo nicyo kintu kigomba kuvaho. Kugira ngo tukimenye ni uko twibuka. Abanyafurika bagomba kwibuka ukwibohora kwabo , tukamenya aho tuva n’icyo turwana nacyo.”

Prof Masabo usanzwe , yavuze ko ikindi kikizitiye abanyafurika, ni ugutinyuka bakabasha kubwira abayobozi babo igihe bakoze nabi.

Avuga ko umuyobozi muri Afurika akora nabi ntagire umucyaha kubera kumutinya, bikaba byarangira yoretse abo ayobora.

Kimwe mu byo asanga bikwiye kuvugururwa kugira ngo Afurika igire agaciro ni uburezi, aho usanga abanyafurika benshi badashaka ko abana babo barerewa kuri uwo mugabane cyangwa ngo barerwe mu muco wa kinyafurika.

Kubera kurerwa kinyamahanga, Prof Masabo yemeza ko umwana akura yiyumvamo kuba umunyamahanga kurusha kuba umunyafurika.

Ati “Uburezi bwacu buracyafite ikibazo kuko atari ho hantu ha mbere heza turerera abana bacu cyangwa abayobozi b’ejo. Turashaka kubigishiriza ahandi hatari iwacu, mu rurimi rutari urwacu n’umuco utari uwacu ndetse ku buryo hari n’abashobora kwibaza bati ariko ndasubira muri Afurika kumara iki?”

Dr Ismael Buchanan we yavuze ko Afurika ifite byinshi ihanganye nabyo muri iki gihe biyibuza amahoro birimo ubukene, indwara, ruswa, ubujiji n’ibindi.

Asanga ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika mu gukemura ibibazo biyugarije aricyo kizayikura mu bibazo no guhora igaragara mu ishusho mbi.

Yanenze uburyo hari imiryango itandukanye ihuza ibihugu muri Afurika ariko ugasanga aho gufatanya isa n’ihanganye cyangwa ugasanga ibiri ishinzwe ibintu bimwe.

Ati “Ugasanga ECOWAS na SADC bakora ibintu bimwe, EAC na IGCLR bose bareba ibijyanye n’amahoro n’ibindi..hari ihangana cyangwa kwisubiramo kw’imiryango.”

Buchanan yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye n’imikoranire kw’iyo miryango kugira ngo ibashe kugera ku ntego yo guteza imbere Afurika.

Umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Masabo François

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza