PSD yatangiriye i Ngoma kwamamaza abakandida-depite, igaragaza n’ibyo ishyize imbere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Kanama 2018 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta yavuze ko bishimira intambwe demokarasi imaze gutera mu Rwanda ari nayo mpamvu biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu kubakira ku byagezweho.

Dr. Biruta yabigarutseho kuri uyu wa 13 Kamena 2018 i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo kwamamaza abakandida-depite bahagarariye PSD mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ategerejwe muri Nzeri uyu mwaka.

Dr Biruta yavuze ko iri shyaka ryishimira ko ryagize uruhare mu byaranze imiyoborere y’igihugu nyuma y’uko cyari cyarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yakomeje agira ati “PSD yabaye ishyaka ryagize uruhare rukomeye mu kongera gusana iki gihugu no kongera kucyubaka no kugira ngo gitere intambwe mu nzira y’amahoro, iy’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’amajyambere. Ibyo twagezeho byose twatanze umusanzu wacu binyuze mu ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.”

Yavuze ko ibyo iri shyaka rikora bishingira ku mahame shingiro arimo ubutabera, ubwisungane n’amajyambere, ari nayo mpamvu iyo igihe cy’amatora kigeze bicara bakongera bagasuzuma ibyagezweho, bakareba n’ibigikeneye kunozwa kugira ngo igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere.

Dr Biruta yanakomoje ku mpamvu ituma biyamamaza nk’ishyaka kandi banahagarariwe muri guverinoma, avuga ko hari ibitekerezo bafite byihariye nk’ishyaka ari nayo mpamvu bifuza kujya mu Nteko Ishinga amategeko kugira ngo batange ibyo bitekerezo hagamijwe kubaka igihugu.

Yagize ati “Nubwo hari ibyo duhuriyeho n’abandi ariko burya bwose umutwe wa politiki ugira umwihariko wawo, ari nayo mpamvu twitwa ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage kuko twemera ko habaho amatora kandi abayobozi bagashyirwaho n’abaturage. Tukemera ko iyo abaturage bamaze gushyiraho abayobozi bagomba gusubira mu baturage bakabasobanurira ibyo bakora, bakumva n’ibibazo abaturage bakeneye ko bikemuka vuba. ”

Yakomeje avuga ko nka PSD bishimira intambwe Demukarasi imaze gutera mu Rwanda.

Ati “Turishimira intambwe demokarasi imaze gutera muri iki gihugu cyacu kandi PSD yiteguye kongera gutanga umusanzu wayo mu miyoborere y’iki gihugu no gukomeza guteza u Rwanda rwacu imbere dufatanyije.”

Hari byinshi bishyizwe imbere

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome uri no ku mwanya wa mbere w’abakandida-depite ba PSD, yashimangiye ko iri shyaka riri mu gihugu gifite uko giteye, ari nayo mpamvu iyo bagiye gutegura gahunda y’igenamigambi bagendera ku byifuzo by’abaturage.

Yakomeje avuga ko nk’uko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, mu ntego bashyize imbere bibanze ku gushyiraho gahunda ihamye izatuma umuhinzi mworozi atera imbere.

Ati “U Rwanda rwacu rufite ubutaka bwiza n’abahinzi bazi guhinga ariko hari aho tugomba gushyira imbaraga duharanira ko igenamigambi rirebana n’ubuhinzi n’ubworozi rinozwa. Twe nka PSD turifuza ko tuba intumwa itumika, igatumika ko ubuhinzi bugomba gutandukanywa n’ubworozi muri gahunda z’uko bishyirwa ku murongo, buri cyose kigakorwa ukwacyo ariko bikagira aho bihurira.”

“Intumwa itumika ibwira umuhinzi iti hinga ariko urebe n’aho uzagurisha, hinga umenye icyo uzashyiramo (…) tuzaharanira ko amasoko aboneka, tuzaharanira ko umusaruro utunganywa, tuzaharanira ko umuhinzi n’umworozi bagira gahunda zikomeye.”

Dr Ngabitsinze yanavuze ko kubera ko umurimo abantu bakora ariwo ubatunga umunsi ku munsi, umuntu ukorera umushahara utageze ku bihumbi 60Frw adakwiriye gucibwa umusoro.

Ati “Byaba bibabaje umushahara muto umuntu ahembwa ukomeje gucibwa imisoro byibuze utageze ku bihumbi 60Frw (...)Twaharaniye ko uva ku bihumbi 15 Frw ugera ku bihumbi 30Frw, turashaka ko byibuze umuntu atangira gucibwa umusoro ahembwa hejuru y’ibihumbi 60Frw.”

PSD mu myaka 27 ishize…

PSD imaze imyaka 27 rishinzwe. Iri shyaka rikinjira mu ruhando rwa Politiki ryifatanyije n’indi mitwe ya politiki yarwanyaga ubutegetsi bw’igitugu bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, PSD yafatanyije n’abanyarwanda mu gusana igihugu cyari cyarasenyutse no gushyiraho inkingi zihamye z’imiyoborere iganisha igihugu ku iterambere rirambye rishingiye kuri demukarasi, ubutabere n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu matora y’Umukuru w’igihugu muri 2003, Ishyaka PSD ryashyigikiye kandi ryamamaza Perezida Kagame wari watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi.

Mu 2010, ryatanze umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’igihugu ; mu 2013 riza ku mwanya wa kabiri mu kwegukana intebe nyinshi mu Nteko Ishinga Amatageko aho ryabonye imyanya irindwi.

Mu 2015 PSD yifatanyije n’Abanyarwanda baharaniraga ko intambwe bamaze kugezwaho na Perezida Paul Kagame itasubira inyuma rishyigikira ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mu mpera za 2017, PSD yashyigikiye kandi inamamaza umukandida Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi watorewe kuyobora igihugu muri iyi manda.

Iri shyaka risanzwe rihagarariwe mu nteko ishinga amategeko icyuye igihe, riri kwitegura amatora y’abadepite ateganyijwe ku wa 2 na 3 Nzeri 2018. Rihagarariwe n’abakandida-depite 65 barimo abagore 25 n’abagabo 40.

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta
Abarwanashyaka ba PSD bari babukereye i Ngoma mu gutangiza kwamamaza abakandida bayo
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga Amb.Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w'Ibidukikije akaba na Umuyobozi wa PSD, Dr Vincent Biruta mu kwamamaza abakandida -depite b'ishyaka ryabo
Umunyamabanga Mukuru akaba n'umukandida urangaje imbere abandi muri PSD, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze
Abarwanashyaka ba PSD bacinye akadiho nyuma yo gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza
Nkusi Juvenal wari umudepite muri manda ishize yagiriye inama abazahagararira PSD mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza