Senateri Tito asanga igisirikare cya Zimbabwe cyarahubutse ku gushyira igitutu kuri Mugabe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Ugushyingo 2017 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Senateri Tito Rutaremara yavuze ko ibyo igisirikare cya Zimbabwe giherutse gukora cyabikoze kidatekereje ku ngaruka bishobora guteza igihugu ahubwo kibikora mu nyungu za bamwe.

Kuva kwa Gatatu w’icyumweru gishize igisirikare cyagose urugo rwa Perezida Robert Mugabe kivuga ko kiri guhiga abanyabyaha bamuzengurutse nubwo bamwe bavuze ko cyamuhiritse.

Kuva icyo gihe habayeho ibiganiro bigamije kumvisha Mugabe kuva ku butegetsi ndetse hanategurwa imyigaragambyo yo kumusaba kwegura, ishyaka rye ZANU PF rimwirukana ku buyobozi bwaryo rinamusaba kwegura bitarenze saa sita z’amanywa zo kuwa 20 Ugushyingo ariko n’ubu Mugabe ntaregura.

Mu kiganiro ‘Isi ya None’ cya Radiyo Rwanda, kuri uyu wa Mbere Senateri Rutaremara yavuze ko ibyo igisirikare cyakoze bitaganisha igihugu aheza.

Yagize ati “Uriya musirikare (Umugaba w’Ingabo) yarirukanse aratanguranwa ati ’buriya ubwo navugiye mugenzi wanjye (Mnangagwa) Mugabe ari burakare ankureho’, akora kudeta, none bagiye gukangurira abo mu ishyaka ngo bange Mugabe ariko rero si uko bigenda. Ibyo ishyaka ryakoze ntibyemewe kuko ishyaka burya ritegekwa na kongere cyangwa se biro politike igira ibiganiro nibura bimara umunsi umwe cyangwa ibiri noneho bakamukuraho.”

Yakomeje avuga ko abasirikare iyo babanza kwicara bagatekereze ku byo bagiye gukora, bari gukora ibidateza ikibazo mu gihugu.

Ati “Abantu iyo bajya kwica igihugu, habanza kutabanza kwicara ngo bibaze; gukurikira amarangamutima bituma ukora amakosa. Bigaragara ko igisirikare kiticaye ngo kibihe umwanya kivuge kiti tubigire gutya.”

Senateri Rutaremara yavuze ko kuba Mugabe yarakuyeho Visi Perezida Emmerson Mnangagwa wahabwaga amahirwe yo kumusimbura nta kosa yakoze mu gihe Itegeko Nshinga rimwemerera gushyiraho uwo ashaka, akanamukuraho.

Asanga Umugaba mukuru w’ingabo yaragize ubwoba ko nabwira Mugabe ko atagombaga kwirukana Visi Perezida, yari guhita amwirukana.

Ati “Iyo babireba bakihangana kuko kongere iriho vuba, bagaashishikariza abantu, wenda yaba bakamukuraho. Nk’ubu byateye ibibazo mu gihugu cyari gisanganye ibindi by’ubukungu kandi byari kuba byakozwe neza mu nzira nziza iyo bicara. Bose bagize ubwoba bumva ko bagiye guta imyanya, baratanguranwa ngo adashyiraho abandi.”

Ishyaka Zanu PF ryatangaje ko kuri uyu wa Kabiri mu Nteko Ishinga Amategeko batangira kwiga ku kweguza Mugabe, bamushinja guteza umutekano muke mu gihugu no gusubiza inyuma ubukungu bw’igihugu mu myaka 15 ishize.

Senateri Tito asanga nta kosa na rimwe Inteko yashingiraho yeguza Mugabe.

Yavuze ko abavuga ko Mugabe agiye kweguzwa kuko yashakaga ko umugore we azamusimbura nta bimenyetso babifitiye.

Yagize ati “Kuba udashaka uwo mugore utanga impamvu, ntabwo umwanga kuko ari umugore gusa. None se abaye ari umugore wa Perezida ushoboye? Inteko nayo igomba kwerekana amakosa yakoze, ntabwo upfa gukuraho gusa. Ntabwo bamukuraho ngo kuko yakuyeho visi perezida, none se niba abifitiye uburenganzira? Ntabwo bamukuriraho ngo arashaka gushyiraho umugore, none se niba uwo mugore yumva akora neza ? Barorereye se uwo mugore ntibazamutore bagatora undi wo mu ishyaka?”

Yakomeje agira ati “Ishyaka ryinjire mu bintu nk’ibyo ridatekereje ngo ripime ibyiza n’ibibi n’ibishobora kwica igihugu riba riyobowe nabi. Ubundi ishyaka niryo ryari rikwiye kureba rigashyira ku munzani, riti ‘Ese iyi ntambara badushyizemo iratuzanira amahoro cyangwa iratuzanira ingorane.”

Benshi bari biteze ko Mugabe yegurira mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage kuri iki Cyumweru ariko yayisoje ntacyo akomojeho, ahubwo avuga ko ari we uzayobora kongere y’ishyaka iteganyjwe mu kwezi gutaha. Na n’ubu abakurikirana politiki bahanze amaso iby’icyo gitutu Mugabe ashyirwaho, ngo bamenye aho bigana.

Senateri Tito Rutaremara anenga ibyo igisirikare cya Zimbabwe cyakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza