Ubunyamabanga bukuru bwa EAC bugiye kugabanya abakozi kubera amikoro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Werurwe 2018 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bugiye kugabanya abakozi hagamijwe kujyanisha n’amikoro y’umuryango, mu gihe ukomeje gushaka uko wivana mu bibazo by’imisanzu y’ibihugu itabonekera igihe.

Inama y’abakuru b’igihugu iheruka kubera i Kampala muri Uganda yasabye ubunyamabanga kwihutisha amavugurura mu miterere y’inzego no guhangana n’ikibazo cy’ingengo y’imari.

Muri ayo mavugurura hemejwe ko umwanya w’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’umuryango uzajya ujyaho abantu babiri gusa bavuye kuri bane bari basanzwe.

The East African yatangaje ko amakuru aturuka ku bantu bo mu bunyamabanga yemeza ko Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Jessica Eriyo, uzava mu mirimo muri Mata nyuma ya manda ya kabiri ari nayo ya nyuma, atazasimbuzwa.

Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibya Politiki, Charles Njoroge, uzava mu mirimo umwaka utaha nawe ngo ntabwo azasimbuzwa.

Aba banyamabanga bagira manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Mu nama yabereye i Kampala, byari byatangajwe ko Tim Lwanga wabaye umudepite muri Uganda agomba kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije asimbuye Jessica Eriyo ariko abakuru b’ibihugu bemeza ko imyanya igabanyuka, bityo umwanya we ntiyawujyamo atyo.

Abanyamabanga bakuru bungirije bazaba basigaye ni umwanya ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, umwanya urimo Umunyarwanda Bazivamo Christophe n’ushinzwe Igenamigambi n’Ibikorwa remezo urimo Umunyatanzaniya Steven Mlote. Ahubwo abayobozi bakuru b’amashami bazongererwa ubushobozi, nk’uko biteganywa mu mikorere mishya.

Abakuru b’ibihugu bigize EAC kandi baheruka kwemeza ko abanyamabanga bakuru bungirije babiri basigaye, bazajya bajya mu myanya binyuze mu ihatana kurusha gukomeza gushyirwaho nk’uko bisanzwe kuko bifuza ko uwo mwanya udakomeza kuba uwa politiki.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Amb. Liberat Mfumukeko, aheruka kuvuga ko ibihugu bitandatu bigize umuryango bitari kwihutira gutanga imisanzu ikoreshwa mu mirimo yawo, ku buryo bigeze aho umukozi akoresha amafaranga ye ari muri gahunda z’umuryango.

Abakuru b'ibihugu bigize EAC mu nama baherukamo i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza