Itangazamakuru mpuzamahanga rinyuzamo rikanduranya ku Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2017 saa 11:02
Yasuwe :
2 0

Uko imyaka yicuma niko u Rwanda rutera intambwe ifatika mu nzego zose z’ubuzima gusa iterambere ryarwo hari abo rishegesha, bakanifashisha itangazamakuru mpuzamahanga nk’igikoresho cyo kugaragaza ko ibyagezweho ari nk’agatonyanga mu nyanja, nyamara abenegihugu bo banyuzwe n’imiyoborere bihitiyemo.

Ku ya 3-4 Kanama 2017, Abanyarwanda batoye Umukuru w’Igihugu mu itora ryabaye umwihariko wo kugaragaza amahitamo ababereye, y’ukwiye kubayobora mu myaka irindwi iri imbere.

Ubwo Perezida Kagame, Philippe Mpayimana na Dr Frank Habineza bari bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu, batangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu bice bitandukanye, itangazamakuru mpuzamahanga n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yahise isara irasizora.Yatangiye kwibasira Kagame wari uhagarariye FPR Inkotanyi akaza no gutsinda amatora.

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Gerald Mbanda, mu gitekerezo cyatambutse kuri News Ghana yagaragaje ko amagambo yuzuyemo ibinyoma yavugwaga, akanandikwa kuri Kagame yari agamije kwangiza isura ye mu bihe byo kwiyamamaza.

Mbanda yavuze ko hari ibitekerezo bishamikiye ku kuba kugira ubukire no gushikama bishobora kugerwaho binyuze mu kwimakaza amahame yashyizweho n’ibihugu bikomeye; ibi bituma hari abibwira ko kugerageza ubundi buryo nkuko u Rwanda rwabikoze rwishakamo ibisubizo, kuri bo bisobanuye kugundira ubutegetsi.

Mu gihe ihame ntakuka rishimangira ko buri sosiyete ifite ububasha bwo gutera imbere ntawe irangamiye, ibitangazamakuru mpuzamahanga bigerageza guhindura imyumvire ya bamwe bababwira ko buri yose igomba kubakira ku mibereho n’imitekerereze y’ibihugu bikomeye.

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Gerald Mbanda, yakomoje ku mpamvu zigaragaza uko itangazamakuru mpuzamahanga ribogama ku nkuru zitangazwa ku Rwanda

Mbanda yakomeje avuga ko iri hame ari ryo Perezida Kagame yarenzeho ashyiraho uburyo bwihariye bwo kuyobora igihugu no kubaho kw’abagituye.

Kuki raporo zisebya u Rwanda na Perezida Kagame zikunda gusohorwa mu bihe by’amatora?

Si ku nshuro ya mbere hatangazwa ibirego bififitse bigaragaza ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu bubangamirwa by’umwihariko mu bihe byo kwiyamamaza.

Robert Bernstein washinze ndetse akanayobora Umuryango w’Abanyamerika Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) yagaragaje uko raporo ziheruka gusohorwa n’Umuyobozi wa HRW, Kenneth Roth, zishingiye ku nyungu za politiki kurusha izo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Kenneth umaze imyaka irenga irindwi atuka ndetse akibasira Perezida Kagame mu buryo bweruye mu minsi ishize yagenewe ubutumwa bushaririye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, avuga ko ari nk’umurwayi wo mu mutwe ufite indwara y’urwango kuri Kagame na Leta y’u Rwanda ukwiye kujyanwa mu bitaro.

Kuri Mbanda asanga Umuyobozi wa HRW akwiye kwitondera amagambo y’ibitutsi ashobora guharabika umuntu, ibintu bifatwa nko konona uburenganzira bw’ikiremwamuntu ashinzwe kureberera.

Yakomeje atangaza ko itangazamakuru mpuzamahanga ryamutije umurindi mu gusakaza amagambo ye asize imvugo zibiba urwango; igikorwa kinyuranye n’ubunyamwuga bw’itangazamakuru n’amahame arigenga, byatumye rikora mu buryo bubogamye busa no gushaka indonke.

Mu busesenguzi bwa Mbanda agaragaza ko raporo zisebya Kagame zasohowe zishingiye ku mpamvu eshatu zirimo gushaka guhindura intekerezo z’Abanyarwanda ngo bamubone nk’udaharanira demokarasi bareke kumushyigikira; kugaragariza imiryango mpuzamahanga ko ikwiye guhindura icyerekezo cyayo ku Rwanda ikarukuraho amaboko no kwica nkana inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagoreka amateka yayo.

Itangazamakuru rigaragaza ko abatuye igihugu babayeho mu mwuka w’ubwoba, bayobowe mu buryo bw’igitugu ndetse ko nta burenganzira bafite. Rivuga Kagame mu gihe ritari rihari mu 1994, ubwo u Rwanda rwari mu bihe bishaririye bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Abanyarwanda bategereje kureba igihe itangazamakuru mpuzamahanga rizahaguruka rikotsa igitutu leta zicumbikiye abakoze Jenoside bacumbikiwe mu bihugu byabo.

Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni zari mu Rwanda (UNAMIR) muri Jenoside yavuze ko iyo itangazamakuru riza kugaragaza ibibazo byari mu Rwanda byari kugira uruhare mu gukangurira imiryango mpuzamahanga kugira icyo ibikoraho.

Ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside nibwo itangazamakuru ryahagurutse ritangira gukurikirana uko impunzi zahungiraga mu nkambi z’i Goma zisaba imiryango mpuzamahanga gushaka igisubizo cy’iki kibazo.

Umuco wo kwinjira mu matora si mushya mu itangazamakuru mpuzamahanga riba rishaka guhindanya isura ya politiki y’igihugu n’iy’umuntu ku giti cye. Ikintu cy’ingenzi umuntu yakifuza kumenya ni ukureba impamvu ryananiwe kugira icyo rihindura ku matora yo mu Rwanda nkuko byagenze muri Amerika aho Donald Trump yari yibasiwe?

Mbanda asanga igisubizo kiri mu bintu bitatu by’ingenzi birimo kuba ryaratakaje icyerecyezo n’icyizere mu bihugu rikoreramo no hanze yabyo ndetse rikaba rikora nk’irishaka indonke, rikanarushaho gukora nk’igikoresho cya politiki aho kuguma ku ihame ryo gutangaza ukuri, kutabogama no guharanira icyiza.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bwagaragaje ko icyizere Abanyamerika bari bafitiye itangazamakuru cyari munsi ya 22%.

Impamvu ya kabiri itangazamakuru ritagize uruhare mu byavuye mu matora mu Rwanda byatewe n’uko Abanyarwanda bazi icyo bashaka ndetse ibyo abandi bashaka bikaba bitari mu nyungu zabo ndetse n’iterambere mu guhanahana amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga byateje imbere ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, bihindura uko abantu bakira ubutumwa buvuye mu itangazamakuru.

Umwe mu bakoresha twitter yagaragaje ko Abanyarwanda bahatiwe kujya gutora Kagame ahita abazwa uko ababa hanze y’u Rwanda nabo bahatiwe kumutora ndetse ku rwego ruhanitse ku kigero cya 95.5%?

Agaruka ku byatangajwe ko muri demokarasi nyayo, Kagame atashoboraga gutsinda n’amajwi 98,79 %. Mbanda yagaragaje ko mu matora yo muri Kenya ibyayavuyemo byagaragaje ko Uhuru Kenyatta yatsinze mu duce dutandukanye ku majwi 96% mu gihe Raila Odinga na we yabonye 97% mu duce twa Vihiga, Siaya, Kisumu na Homa Bay .

Mbanda avuga ko utu duce twa Kenya uduhuje turuta u Rwanda ariko akibaza impamvu intsinzi ya Perezida Kagame ya 98%, wari ushyigikiwe n’amashyaka umunani, mu gihe yari ahanganye n’abakandida babiri bari biyamamaje bwa mbere biba ingingo iza ku isonga y’ibitangazwa ku rwego mpuzamahanga.

Ibitangazamakuru bivuga kuri Kagame mu gihe isi yose ishobora gutanga ubuhamya bw’uko yahinduye u Rwanda, akarukura kuba igihugu cyari cyuzuyemo amacakubiri, cya ntaho nikora, kikaba kimaze kwimakaza ubumwe n’iterambere rirambye aho inzego zitandukanye zikora mu buryo butajegajega.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza