Umugabane amashyaka yaronse muri Guverinoma nshya

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 01:32
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika, ihame ryo gusaranganya ubutegetsi ni kimwe mu biba byitezwe buri gihe cyane cyane nyuma y’itangazwa rya Guverinoma nshya aho abakurikira Politiki baba bashaka kureba uko amashyaka ahagarariwe.

Umuryango FPR Inkotanyi uherutse gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika ntiwikubiye imyanya muri Guverinoma nshya. Perezida Kagame aheruka gutangaza abo bazafatanya mu rugendo rwo kuyobora abanyarwanda, muri abo indi mitwe ya politiki itatu muri 11 ikorera mu Rwanda yabonyemo imyanya n’abatagira n’abatagira iyo babarizwamo ntibibagirana.

Mu nkuru iheruka twagarutse ku byo Itegeko Nshinga riteganya, herekanwa ishusho y’uko imitwe ya politiki yari ifite imyanya muri Guverinoma icyuye igihe.

Nyuma yo kurahira kw’abagize Guverinoma bose, tugarutse ku biteganywa n’Itegeko Nshinga, ingingo yaryo ya 62 ivuga ko mu gusaranganya ubutegetsi byubahirizwa mu nzego za Leta hakurikijwe amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’iri Tegeko Nshinga n’ibiteganywa n’andi mategeko.

Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki. Ibyo kandi ni ko bimeze kuko kuri ubu Donatille Mukabalisa uwuyobora akomoka muri PL mu gihe Perezida Paul Kagame watorewe gukomeza kuyobora u Rwanda ku majwi 98.79 % akomoka muri FPR Inkotanyi.

Iyo ngingo y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko “abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana (50%) by’abagize Guverinoma. Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma.”

Iyi ngingo itanga umucyo ko FPR Inkotanyi ifite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko igomba kutagira umubare urenze kimwe cya kabiri cy’abagize Guverinoma.

Kuri ubu, Umuryango FPR Inkotanyi ufite abaminisitiri 14 muri Guverinoma n’abanyamabanga ba Leta babiri. Ni mu gihe abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta bose hamwe muri Guverinoma ari 31, wakongeraho Minisitiri w’Intebe bakaba 32. Ihame ryo gusaranganya ubutegetsi rikaba ryarubahirijwe ku kigero cya 100% kuko FPR Inkotanyi ifite 50% by’imyanya yemererwa n’amategeko.

Muri Guverinoma yashyizweho hagaragaramo imitwe ya politiki ine (FPR Inkotanyi, PSD, PPC na PDI) n’abatagira iyo babarizwamo benshi.

Uretse ibyo, Itegeko Nshinga rinateganya ko hubahirizwa uburinganire kuko ‘abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Ku byerekeye uburinganire, utabariyemo Minisitiri w’Intebe, Guverinoma igizwe n’abagore 13 n’abagabo 18. Muri abo, mu baminisitiri 20 bayigize, 11 ni abagore naho mu banyamabanga 11, abagore ni babiri.

Urebye Guverinoma icyuye igihe, bigaragara ko ishyaka PSD ari ryo ryatakaje umwanya ukomeye kuko uwari Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase ari ryo yakomokagamo, ariko nubwo yasimbuwe yahise ahabwa undi mwanya ukomeye wo kuba Umuvunyi Mukuru. Hagati aho ariko ryungutse n’indi myanya muri za Minisiteri.

Dr Ngirente Edouard yagizwe Ministiri w’Intebe nta mutwe wa politiki afite kuko umwanya yari afite muri Banki y’Isi, yari Umudipolomate w’Umuryango Mpuzamahanga kandi umuntu uri kuri uyu mwanya, nta mutwe wa politiki agomba kuba abarizwamo.

Urutonde rw’abaminisitiri n’abanyamabanga ba leta n’imitwe ya politiki babarizwamo

1. Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith: Nta shyaka abarizwamo

2. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Gatete Claver: FPR Inkotanyi

3. Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda, Munyeshyaka Vincent: FPR Inkotanyi

4. Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent: PSD

5. Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine: FPR Inkotanyi

6. Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi, Mukeshimana Geraldine: FPR Inkotanyi

7. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Mushikiwabo Louise: Nta shyaka abarizwamo

8. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis: FPR Inkotanyi

9. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James: FPR Inkotanyi)

10. Minisitiri w’Ingabo, Kabarebe James: Nta shyaka abarizwamo

11. Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange: FPR Inkotanyi

12. Minisitiri w‘Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba: FPR Inkotanyi

13. Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary: FPR Inkotanyi

14. Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Nsengimana Jean Philbert: FPR Inkotanyi

15. Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza, Debonheur Jeanne d’Arc: PSD

16. Minisitiri w‘Umuco na Siporo, Uwacu Julienne: FPR Inkotanyi

17. Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston: FPR Inkotanyi

18. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan: Nta shyaka abarizwamo

19. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane: FPR Inkotanyi

20. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance: FPR Inkotanyi

Abanyamabanga ba Leta

1. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier: PSD

2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwamukwaya Olivier: Nta shyaka abarizwamo

3. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac: PDI

4. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera: PPC

5. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Harelimana Cyriaque: Nta shyaka abarizwamo

6. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel: FPR Inkotanyi

7. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick: Nta shyaka abarizwamo

8. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu: Nta shyaka abarizwamo

9. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi, Kamayirese Germaine: Nta shyaka abarizwamo

10. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence: FPR Inkotanyi

11. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode: Nta shyaka abarizwamo

Nubwo imitwe yose itari muri Guverinoma hakaba hari n’itarabona umwanya n’umwe mu Nteko Ishinga Amategeko, uko ari imitwe ya politiki 11y emewe mu Rwanda iba mu ihuriro rimwe itangiramo ibitekerezo.

Iyo ni Umuryango FPR- InkotanyI; Ishyaka ntangarugero muri demokarasi (PDI); Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage( PSD); Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu ( PL); Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere(PSP); Ishyaka riharanira demokarasi ihuza abanyarwanda (PDC); Ishyaka rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda (PSR); Ishyaka riharanira ubumwe bw’abanyarwanda na demokarasI (UDPR); Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC); Ishyaka ry’imberakuri riharanira imibereho myiza (PS –Imberakuri) n’ Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR).

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard (Hejuru ibumoso) n'abaminisitiri 20 ayoboye muri Guverinoma

[email protected]rw


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza