Abantu benshi bataragera muri Gereza, atari ugufungwa ariko, ntibamenya neza uko hateye, nyamara iyo uhageze usanga hari ubuyobozi bufite inzego z’ibanze zifite politiki n’amategeko nk’izindi zisanzwe.
IGIHE twashoboye kunyarukira muri Gereza nkuru ya Nyanza, isanzwe imenyerewe ku izina rya Mpanga. Dusura iyo Gereza twaganiriye n’Ubuyobozi bwayo ndetse n’abagororwa.
Gereza ya Nyanza (Mpanga), bayita “Umurenge wa Gereza ya Nyanza” ugizwe n’ubuso bwa Hegitari 7.7. Igice kinini cy’uwo murenge udasanzwe kizengurutswe n’uruzitiro rurerure, bituma abantu benshi bahatinya, ariko inyubako zose zijyanye n’imirimo ihakorerwa zibarizwa imbere.
Uko ubuyobozi bwubatse
Umurenge wa Gereza ya Nyanza ugizwe n’utugari tune, buri kagari karangwa n’inyubako kihariye. Hari Golf Wing na Romeo Wing harimo abagororwa (abagabo) basaga 6600, Delta Wing hacumbitse abanyamahanga 8 (Sierra Leone) na Juliet Wing icumbikiwemo abagore bagera kuri 445. Utwo tugari uko ari tune, tugabanyijemo imidugudu 20. Ubwo twasuraga uwo murenge ku wa 9 Mutarama 2013, twasanze hacumbikiwemo abafungwa n’abagororwa bagera ku 7100.
Uko inzego zishyirwaho
Muri Gereza habamo Komisiyo y’amatora, igizwe n’abantu bagaragaje ubunyangamugayo bageze muri Gereza. Abo ngo nta byaha baba barongeye gukora, kandi bagaragaza imyitwarire n’imyifatire myiza.
Ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’akagari bushyirwaho binyuze mu nzira y’amatora mu bacumbitsemo. Hatorwa abagaragaza imico myiza kurusha abandi kuko no muri Gereza imyitwarire igira uruhare rukomeye cyane mu mibereho y’abafungwa n’abagororwa.
Ku rwego rw’umurenge wa Gereza, bafite Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushyirwaho n’Ubuyobozi bwa Gereza. Ntakora wenyine kuko akorana na Njyanama bakaba bafite n’umunyamategeko.
Bisengimana Eugene, Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza, yagize ati “Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gereza buba bugizwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa, Perezida wa Njyanama, Ushinzwe umutekano n’uhagarariye Community Policing. Abo bose bashyirwaho n’ubuyobozi bwa Gereza kandi bamara manda y’amezi atandatu gusa. Iyo bibaye ngombwa ko yongerwa, tubisaba ubuyobozi bukuru bw’amagereza.”
Imiyoborere
Tuganira n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gereza ya Nyanza, Niyibikora Dan (Umugororwa uhagarariye abandi), yadutangarije ko abafungwa n’abagororwa ari bo bihitiramo ababahagarariye mu nzego uko zikurikirana. Banitoramo abashinzwe umutekano.
Ku birebana n’amakosa ashobora gukorerwa muri Gereza, Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza, Bisengimana Eugene, yadutangarije ko mu bagororwa ubwabo harimo inzego z’umutekano zigizwe n’amashinzwe umutekano na Community Policing, bakurikirana bagenzi babo isaha ku isaha. Ngo iyo hari abagize amakosa babanza kugirwa inama n’inzego bishyiriyeho, abananiranye bagashyirwa muri Kasho, ariko nta bushobozi abagororwa bayobora abandi bafite bwo gufunga umuntu birengeje amasaha 24. Yagize ati “Icyo gihe batuzanira Dosiye ye, tukayiha umunyamategeko wa Gereza, akayiga, agashobora kuba yamukatira kujya mu buroko mu rwego rwo gucunga umutekano we n’uw’abandi.”
Amakosa muri Gereza
Nk’uko twabisanze ku gishushanyo mbonera cy’uko ibyaha byagiye bigaragara mu murenge wa Gereza ya Nyanza, Urugomo, kurwana, gushoza imvururu ni byo byaha biza ku isonga kurusha ibindi.
Gereza ya Nyanza (Mpanga), yubatse mu murenge wa Mukingo kuri kilometero zigera ku 9 uvuye i Nyanza mu mujyi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ban Ki-moon n’umuyobozi wa Banki y’isi bazagera mu Rwanda vuba aha
20.05.2013 |
|
Muri Green Party, Dr Habineza na Mugisha mu gushaka kumvikana
19.05.2013 |
|
Umudipolomati w’Umunyarwandakazi yasabye Loni guhagurukira icuruzwa ry’abantu
17.05.2013 |
|
Kayumba Nyamwasa mu rukiko yisobanura bwa nyuma
17.05.2013 |
|
Muri Commonwealth, Perezida Kagame yashimangiye ko ubuyobozi bwiza ari ubuhindura imibereho y’abaturage
16.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |