Guhagararira u Rwanda muri Amerika byamusabye kureka ubwenegihugu

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 5 Mata 2013 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Mukantabana Mathilde uherutse gutorerwa kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, byasabye ko areka ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari afite, akagira ubw’u Rwanda gusa kuko yari afite ubw’ibi bihugu byombi.
Ubwo kuri uyu wa Kane Komisiyo ya Politike ishinzwe imiyoborere myiza muri Sena yagaragarizaga abasenateri ibyo yakoze mu igenzura kuri Madamu Mukantabana Mathilde kugira ngo yemezwe na Sena nka Ambasaderi, yatangaje ko icyo yabanje kwitaho ari ukureba ko yabanza gusigarana (...)

Mukantabana Mathilde uherutse gutorerwa kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, byasabye ko areka ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari afite, akagira ubw’u Rwanda gusa kuko yari afite ubw’ibi bihugu byombi.

Ubwo kuri uyu wa Kane Komisiyo ya Politike ishinzwe imiyoborere myiza muri Sena yagaragarizaga abasenateri ibyo yakoze mu igenzura kuri Madamu Mukantabana Mathilde kugira ngo yemezwe na Sena nka Ambasaderi, yatangaje ko icyo yabanje kwitaho ari ukureba ko yabanza gusigarana ubwenegihugu bumwe, kuko bitashoboka ko agira ubwenegihugu bwa Amerika kandi ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu.

Madamu Mukantabana Mathilde yatangarije iyi Komisiyo ko yamaze kubibwira ubuyobozi bwa Amerika ko agiye kureka ubwenegihugu, kandi ngo bakaba barabimwemereye; ubu igisigaye bikaba ari ukuzana Pasiporo ye kuri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, akazasubirayo nk’Umunyarwanda.

Ibindi iyi Komisiyo yashingiyeho isaba ko Mukantabana yakwemezwa na Sena nk’Ambasaderi, ni uko asanzwe akunda u Rwanda. Mukantabana afite umushinga witwa “Friends of Rwanda association” wita ku barobarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Bimwe mu bibazo Mukantabana yabajijwe n’iyi komisiyo ko azashyiramo ingufu mu gihe azaba ageze muri Amerika, yatangaje ko yakoranye n’abavuga rikijyana muri iki gihugu, ndetse ngo akaba azegera n’imiryango mpuzamahanga ikunda kuvuga u Rwanda uko rutari ayigaragarize isura nyayo.

Nyuma yo kumva ibi bisobanuro bya Komisiyo, Abasenateri 25 bemeje ko Mukantabana Mathilde yemererwa guhagararira u Rwanda muri Leta Zunwe Ubumwe za Amerika nk’uko byari byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki ya 21 Werurwe 2013.

Mukantabana Mathilde wemejwe kuba Amasaderi w'u Rwanda muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza