Guhagarikira u Rwanda inkunga si cyo gisubizo kuri Congo- Tony Blair

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Tony Blair, aravuga ko kuvaniraho inkunga u Rwanda kubera kurushinja gufasha umutwe wa M23 atari ko byakagombye, kuko ari nko kuruhanira ahubwo ibyiza rumaze kwigezaho.
Mu kiganiro Tony Blair yahaye BBC yavuze ko amahanga akwiye kureba gusa mu myaka 20 iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, mu gihe nyamara mbere rwari rwugarijwe n’ubukene bukomeye, kubura akazi n’ibindi bibazo by’ingutu.
Blair yagize ati “Kuvanaho iyi nkunga u Rwanda rwahabwaga, (...)

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Tony Blair, aravuga ko kuvaniraho inkunga u Rwanda kubera kurushinja gufasha umutwe wa M23 atari ko byakagombye, kuko ari nko kuruhanira ahubwo ibyiza rumaze kwigezaho.

Mu kiganiro Tony Blair yahaye BBC yavuze ko amahanga akwiye kureba gusa mu myaka 20 iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, mu gihe nyamara mbere rwari rwugarijwe n’ubukene bukomeye, kubura akazi n’ibindi bibazo by’ingutu.

Blair yagize ati “Kuvanaho iyi nkunga u Rwanda rwahabwaga, bivuze ko uba usa nk’uruhanira ibyiza rumaze kugeza ku banyarwanda, kandi tutakwirengagiza ko byose byavuye muri iyi nkunga rwagenerwaga.”

Ku birebana n’uko hari abashinja Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Blair avuga ko ibibazo bya Congo bidakwiye gushyirwa ku Rwanda, ahubwo hakwiye kurebwa uburyo amasezerano yasinyiwe muri Etiyopiya yakubahirizwa, bityo amahoro akagaruka mu Burasirazuba bwa Congo kuko amahoro atari muri kariya gace n’u Rwanda rutayagira.

Na ho ku birebana n’uko abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bayishinja ko idaha uruvugiro abatavuga rumwe na yo, Blair yagize ati “Erega dukwiye kureba gusa imyaka iki gihugu kimaze kivuye muri Jenoside. Ntabwo Demokarasi y’ u Rwanda izahita igera nk’iyo ku bihugu by’i Burayi, ariko na bwo tujye tureba abo batavuga rumwe na Leta, kuko rimwe na rimwe usanga bakoresha imvugo zishobora kugarura u Rwanda muri Jenoside nk’iyabaye mu 1994.”

Tony Blair ariko avuga ko ibi bidakwiye kwibagiza ko hari byinshi byo gushima, nk’aho ubu u Rwanda rugeze rwivana mu bukene bwari bwugarije Abanyarwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza