IGIHE.com > Politiki > Amakuru
Gushyiraho ingabo zigenzura imipaka ya Congo, kimwe mu byigirwa i Kampala

Gushyiraho ingabo zigenzura imipaka ya Congo, kimwe mu byigirwa i Kampala


Yanditswe kuya 24-11-2012 - Saa 07:44' na Emile Nsabimana

I Kampala ku murwa Mukuru wa Uganda, kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2012 harabera inama y’abakuru b’ibihugu bagera ku icumi, inama itegerejweho kwiga ku kibazo cy’intambara zibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hanigwe uko umupaka Congo gihana n’u Rwanda na Uganda wagenzurwa.

Abakuru b’ibihugu bya Angola, u Burundi, Repubulika ya Afurika yo Hagati, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Kenya, u Rwanda, Sudan, Tanzania, Zambia na Uganda, barahurira muri iyi nama ngo barebere hamwe uko ikibazo cy’intambara zibera muri Congo cyakemuka.

Kimwe mu byigirwa muri iyi nama y’ibihugu bigize ihuriro ry’Inama mpuzamahanga y’ibihugu by’akarere k’Ibiyaga bigari ICGLR, ni ukureba uko intambara ibera m Burasirazuba bwa Congo yakumirwa ntisakare mu gihugu cyose.

Ikindi ni ukwiga uburyo M23 yavanwa mu Mujyi wa Goma nk’uko byemejwe nab a Perezida Kabila, Museveni na Kagame ndetse n’uko M23 yabona ibyo ishaka kuri leta ya Congo nk’uko Perezida Kabila yabyemeye.

Haranigwa uko hashyirwaho ingabo zicunga umupaka Congo Kinshasa ihuriyeho n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda nk’uko BBC ibitangaza, izi ngabo zikaba zigomba kugenzura n’iyubahirizwa ry’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO