IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Inzego z’ibanze zirasabwa kunoza serivisi ziha abaturage


Yanditswe kuya 17-08-2012 - Saa 09:18' na IGIHE

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu ibaruwa yo kuwa 14 Kanam 2012, aherutse kwandikira Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, ba Guverineri b’intara n’Abayobozi b’uturere, yabasabye kutabangamira abaturage babima serivisi bakeneye, kubera ko hari izindi gahunda izo nzego ziba ziteganya, bataratunganya.

Muri iyo baruwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, atgaragaza ko hari ibibazo byinshi Minisiteri igezwaho n’abaturage birebana n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, aho abaturage basabwa kwishyura amafaranga adafitanye isano na serivisi batse, urugero nko kubanza kwishyura amafaranga y’isuku, ay’umutekano, ay’ubwisungane mu kwivuza, ayo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze (Imyaka 9 na 12) cyangwa kugaragaza igipande cy’umuganda.

Minisitiri asaba abayobozi ko izo gahunda zitagomba kuba imbogamizi yo kudahabwa serivisi n’ubwo umuturage yaba ataruzuza imwe muri zo. Akaba yarabandikiye abibutsa ibi bikurikira :

Gutanga serivisi zinoze kandi zihuse ni inshingano y’inzego z’ibanze ;

Nta muyobozi ukwiye kwima, gufatira ibyangombwa cyangwa umutungo w’umuturage kubera ko atishyuye amafaranga y’igikorwa kidafitanye isano na serivisi umuturage akeneye ;

Umuturage yishyurira serivisi asaba yonyine kandi ku giciro giteganywa n’amategeko n’amabwiriza ;

Nk’uko byemejwe n’inama yo kuwa 13 Nyakanga 2012 yahuje abayobozi b’uturere, intara, Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 2012, nta mafaranga azongera kwakirwa mu ntoki z’abakozi bo mu nzego z’ibanze. Amafaranga azajya yishyurwa ku kigo cy’imari cyegereye abaturage cyangwa aho serivisi zitangirwa. Inzego z’ibanze zikaba zisabwa gufunguza Konti zo kwishyuriraho amafaranga yose ya serivisi zihabwa abaturage.

Buri mukozi agomba kumenyekanisha neza ku biro bye serivisi atanga, ibisabwa byose n’igihe bimara kugira ngo iyo serivisi itangwe na telefoni z’umuyobozi umukuriye wagezwaho ikibazo igihe usaba serivisi atanyuzwe ;

Abayobozi kuri buri rwego ndetse na buri rwego rukuriye urundi, bagomba kugira uruhare mu mitangire ya serivisi no gukurikirana uburyo zitangwa mu nzego z’ibanze ;

Ubuyobozi bw’Akarere, ubw’Intara n’ubw’Umujyi wa Kigali, busabwe gushyiraho umurongo w’itumanaho utishyurwa no kuwumenyesha abaturage, kugira ngo bazajye babumenyesha ibibazo bahura na byo mu mitangire ya serivisi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu atangaza ko hashingiwe kuri izo ngingo, umukozi uzanyuranya n’ibyo yasabwe agasaba umuturage ibindi bidafitanye isano na serivisi akeneye kugira ngo ahabwe iyo serivisi, azajya abihanirwa by’intangarugero hakurikijwe amategeko abigenga.

IBITEKEREZO
Gitif w'umurenge wa Kibumbwe(akarere ka Nyamagabe) we ati<<niyo Imana zaba eshanu umuturage utaratanga umusanzu asabwa na leta ntiyemerewe no kurebesha izuru kuri Officeyange>> none se koko dukomeze dukandamizwe gutya kandi iri tegeko rirengera abakene ?aha ndabaha urugero aho umuturage yaje kuregera ubuyobozi bw'umurenge yakubiswe kandi byaragaragaraga kuko yacumbagira bamwatse carte ya mutuelle de sante basanga ntayo afite ariko abasobanurira ko amafaranga ya mutuelle yayatanze gusa ategereje carte,bahise bamubwira ko mu minota itanu badashaka kongera kumubona aho ngaho.ubwo murumva aho hatarimo akarengane ?
Musubize17.10.2012 saa 07:54
rulinda
Ni byiza ko ikibazo cya serivisi zitangwa gikomeza gusubirwamo n'abayobozi ariko ikibabaje nuko kugez'ubu n'abayobozi bakuru b'Igihugu cyacu bakomeza kubishimangira nk'aho atari abantu babwirwa ibyo bintu. Bayobozi bacu dukunda, turagira ngo hajye habaho gahunda y'igenzura ryimbitse kuri iki kibazo naho ubundi abasaba serivisi barashize kandi bakicwa n'abagomba kuzibaha. Bamwe bitwaza imyanya barimo bagakora uko bishakiye kandi icyo gihe hatukwa ubuyobozi muri rusange, abandi ngo niko bateye kuki atahindurwa byanga akirukanwa ariko ntatobere ubuyobozi twese twemera kandi budashyigikiye bene abo banyamafuti. Turashaka Abayobozi ntabwo dushaka ABATEGETSI bo gutegekesha igitugu...... Nimutabare naho ubundi muzasanga ibintu byaraboze !!!!!
Musubize14.09.2012 saa 03:02
HITIMANA Jean Pierre
ni byiza ko Musoni abivuga gusa ba Gitif b'imirenge babyica nkana. ni gute umuntu arangwa n'igitugu no kubeshyera abaturage ayobora kugirango atanengwa ko imihigo ye igerweho, abaturage bakabangamirwa n'inyungu z'abayobozi. Muzaze mu murenge wa Kiyombe ho mu Karere ka Nyagatare. niwo murenge babeshyera k,o ari uwambere nyamara abaturage barashize. reba nawe aho umuyobozi yitwa BINYOMA nawe agahimbarwa. Icyama akazatahurwa nk'uwa Tabagwe byazahindura ibinyoma byabenshi.
Musubize9.09.2012 saa 04:23
bukarasi egide
Njyewe njjya nibwira ko babwira rubanda ibyiza barangiza bo bakavugana ibindi bisa n'ibikorwa kuri terrain. None se ko duhora twumva amadisikuru meza tukabura ibikorwa byo bizacika bite ? Ibyo Minister yasabye ahubwo wagira ngo yarababwirije byikubye nka kabiri ahubwo
Musubize31.08.2012 saa 01:46
betty
birababaje rwose uwo muco wuko bavugako badahembwa ariyo mpamvu ituma baka amafaranga adasobanutse abaturage nyuma bakayagabana yibwo byavuzwe haruguru nikibazo ,abayobozi b'imidugudu bari batugeze ahabi aho bakaga ayo mafanga ngo y'ibyumba byamashuri y'inshuke ,nokubaka ibyumba byamashuli y'imyaka 9 na 12 ,waba utayabonye bakagurisha icyaricyocyose basanze murugo yaba itungo cg intebe ,ameza nibinda ariko bakayabona ,kaba ari nagahene nyirako agasigara yumiwe nyakubahwa ministeri arakoze kubiyama ubwo bujura bwari bukabije cyane cyane mumurenge wa gashora hafi mutugali twose nimidugudu hakabaho nubwo babafungaga ,namwe muzajyeye banyamakuru muzabyiyumvira ,abayobozi nkabo ntabo dukeneye banyunyuza imitsi y'abaturage murakoze ,
Musubize30.08.2012 saa 15:39
rudomoro cyiza
nuko utazi ukuntu barya ruswa
Musubize29.08.2012 saa 06:15
nyiramubi
Nyakubahwa Minister, ntiwakemura ikibazo cy'uko abantu bashaka Attestaion zanditse mu cyongereza bakazibura bigasaba ko bishyura amafranga menshi ngo ya translation ? 50 000Frw birababaje,abazikenera bakwiye kurenganurwa iyo business ikavaho.
Musubize18.08.2012 saa 07:32
sinivuga
Mbegaa igikanu uyu niwe ukwiye kuba perezida naho paul ararya ntahage
Musubize17.08.2012 saa 14:33
mungujoseph2
ubanza uyu MUSONI alibwo akibona ko mu Rwanda hali abarengana koko ? ubundi yali ahumwe n'uki mu maso kugeza aho yandikira ibarwa abayobozi abahwitura ? ubanza amalira y'abaturage yaratembye akamugeraho ! nakomereze aho azajye nawe abatungura arebe uko bakora mu byaro !
Musubize17.08.2012 saa 11:50
rwanda

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!