IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2012


Yanditswe kuya 10-08-2012 - Saa 13:01' na IGIHE

None kuwa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iheruka, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zashyizweho muri iki gihe mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’umwaka wa 2012/13, irazishyigikira isaba ko zishyirwa mu bikorwa.

3. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe igitekerezo Abanyarwanda bagize cyo gushyiraho Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ aho ubishaka wese yashyiramo uko ashaka bijyanye n’ubushobozi bwe, irabishima.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’ Abagize Guverinoma bashyigikiye iyo gahunda, maze bashyiramo umusanzu ku giti cyabo ungana na 33,500,000 frws. Inama y’Abaminisitiri yaboneyeho gusaba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, guha iyo gahunda umurongo uhamye uzasobanurirwa Abanyarwanda kandi ukaborohereza gutanga umusanzu wabo ku bushake.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire igeze isaba Abanyarwanda bose n’inzego zose gufasha muri icyo gikorwa kugira ngo Ibarura rusange rigende neza.

5. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zo kuvugurura Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutwara abantu n’ibintu ‘ONATRACOM’, ishyiraho gahunda yo kuzinoza.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira :

- Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba y’Ubufatanye mu bya Gisirikare yashyizweho umukono Arusha muri Tanzaniya n’Abakuru b’ibihugu ku wa 28 Mata 2012.

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°52/2010 ryo kuwa 20/01/2011 rigena amabwiriza mu by’indege za Gisivili .

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

- Iteka rya Perezida rigena amafaranga ya serivisi zishyurwa zigenwa n’Itegeko n°33/2009 ryo kuwa 18/11/2009 ryerekeye intwaro ;

- Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida °42/01 ryo kuwa 06/06/2011 rishyiraho za Gereza mu Rwanda n’uburyo zubakwa ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena icyiciro n’urwego rureberera Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda rikanagena ububasha, inshingano n’imikorere by’Inzego z’Ubuyobozi zacyo ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe n’incamake y’imyanya y‟imirimo muri Polisi y’u Rwanda ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryimurira Madamu NYIRAKAMANA Marguerite wari ushinzwe imicungire y’Abakozi n’Umutungo mu Rukiko Rwisumbuye rwa NYAMAGABE agashyirwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa MUSANZE ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr Peter BUTERA BAZIMYA, wari Umuyobozi w’Ishami ry‟Imicungire y’Abakozi n’Ubushakashatsi muri Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana ku kazi Bwana UKIZE Theoneste wari Umuyobozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Abakozi ba Leta kubera amakosa yakoze ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka bw’Akarere Nyarugenge bwubatsweho inyubako ikoreramo Umurenge wa Muhima mu mutungo rusange bugashyirwa mu mutungo bwite w’Akarere ka Nyarugenge ;

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi :

- Bwana Mohamed Idriss FARAH wa Djibouti, afite icyicaro i Addis Ababa ;

- Bwana Dan E. FREDERIKSEN wa Denmark, afite icyicaro i Kampala ;

- Bwana Lulia PATAKI wa Romania, afite icyicaro i Nairobi

- Bwana Cabdullahi SHEIKH MAXAMED wa Somalia, afite icyicaro i Kigali ;

- Bwana Charles T. MOGOTSI wa Botswana, afite icyicaro i Nairobi ;

- Bwana Christophe Ella EKOGHA wa Gabon, afite icyicaro i Kinshasa ;

- Bwana Michal MLYNAR wa Slovakia, afite icyicaro i Nairobi ;

- Madamu Belaynesh ZEVADIA wa Israel, afite icyicaro i Addis Abeba ;

- Bwana Ismail SALAM wa Malaysia, afite icyicaro i Nairobi ;

- Bwana Peter FAHRENHOLTZ w’u Budage, afite icyicaro i Kigali ;

- Bwana El HANCEN OULD MOHAMED AWAN wa Mauritania, afite icyicaro i Khartoum ;

- Bwana HWANG SOON-TAIK wa Koreya y‟Epfo, afite icyicaro i Kigali ;

- Madamu MARCELA MARIA wa Brazil, afite icyicaro Nairobi ;

- Bwana DAVID ANGELL wa Canada, afite icyicaro Nairobi ;

- Bwana Marek ZIOLKOWSKI wa Polonye, afite icyicaro i Nairobi ;

- Bwana Ittiporn BOONPRACONG wa Thailand, afite icyicaro i Nairobi.

9. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda

- Madamu Mitra FARAHBAKSH w‟Ikigega Mpuzamahanga cy‟Imari (IMF/FMI), afite icyicaro i Kigali ;

- Madamu Carolyn CARRIE TURK wa Banki y‟Isi, afite icyicaro Kigali ;

- Madamu Catherine NORTHING wa IOM/OIM. 

10. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ko Madamu Illiminata KARANGANWA ahagararira inyungu za Central Africa mu Rwanda ku rwego rwa Honorary Consul.

11. Inama y‟Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira inyungu z‟u Rwanda mu mahanga ku rwego rwa Honorary Consul :

- Bwana Nikesh CHANDRA PATEL wa Mauritius ;

- Bwana Ndzie Andze NESTOR wa Cameroon.

12. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira :

MURI PEREZIDANSI

- Madamu NYOMBAYIRE SIMBI Stephanie : Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Itumanaho

MURI SERIVISI ZA MINISITIRI W’INTEBE

- Bwana MAJORO Fabien : Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe, ushinzwe Imiyoborere ;

- Bwana NKURUNZIZA Innocent : Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe, ushinzwe Imibereho Myiza ;

- Bwana GATERA Jean d’Amour : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Imiyoborere mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma ;

- Bwana MANZI Lawrence : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Imiyoborere mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma ;

- Madamu WANZIGA Maureen : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Imibereho Myiza mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma ;

- Bwana BUCYANA Andre : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Imibereho Myiza mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma ;

- Bwana RUGIGANA Evariste : Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Ubukungu mu Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma ;

- Bwana AGABA Asaphson : Umuyobozi Mukuru ukurikirana Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’Iterambere ;

- Bwana KAREKEZI Gahigi Alfred : Umuyobozi Mukuru w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ;

- Bwana SEBUDANGA Augustin : Umwanditsi Mukuru mu Bunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri ;

- Bwana NTITENGUHA Francois Xavier : Umuyobozi w’Igazeti ya Leta n’Ububiko bw’Inyandiko za Leta ;

- Madamu NYIRANKURIJE Elise : Umwanditsi w’Igazeti ya Leta ;

- Bwana KAMONYO Celestin : Ushinzwe guhindura inyandiko mu ndimi ;

- Madamu UMULISA Jeanne d’Arc : Umuyobozi w’Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma- bikorwa muri MIGEPROF ;

- Bwana MUKURANA William : Ushinzwe ikoranabuhanga mu Bunyamabanga bw’Inama y’Abaminisitiri ;

- Bwana NDAYIZEYE Janvier : Ushinzwe ibyerekeye Amakuru ;

- Bwana NZARAMBA Emmanuel : Ushinzwe Kwakira Abashyitsi /Protocol ;

- Madamu UWAMWEZI Beatrice : Umunyamabanga wa Minisitiri w’Intebe.

MURI MININTER

- Madamu BWANAKWERI Chantal : Umuyobozi w’Ikoranabuhanga (ICT) mu Rwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa

MURI MINEDUC

- Bwana KAYUMBA Théogène : Umuyobozi w’Ikoranabuhanga (ICT) ;

- Bwana MUCANGANDO Emmanuel : Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ;

- Madamu UWIMBABAZI Sylvie : Umuyobozi ushinzwe Porogaramu (Crosscutting Programs) Zihuriweho ;

Abagize Inama y’Ubuyobozi ya Carnegie Mellon University mu Rwanda

- Prof. Beda MUTAGWABA MUTAGAHYWA,
- Prof. Timothy MWOLOLO WAEMA
- Prof. Hung KOOK PARK

MURI MINISPOC

- Bwana BUGINGO Emmanuel : Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Guteza imbere Imikino

13. Mu bindi

a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Umuryango w’Akarere ushinzwe Kurwanya Ruswa muri Afurika mu nama yawo yabereye i Kigali kuva tariki 21 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2012, wasabye u Rwanda kuzakira ibirori ngarukamwaka ku rwego rw’Afurika byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa. Kwizihiza uwo munsi bizabera i Kigali, tariki ya 9 Ukuboza 2012, ku nsanganyamatsiko igira iti : ‘Guharanira Afurika itarangwamo Ruswa’.

b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye kwizihiza ku nshuro ya 11 Umunsi w’Abasora. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti : "Ikoranabuhanga mu Misoro : Inzira yo Kwihutisha Ubucuruzi". Kwizihiza uwo munsi bizabera mu ntara zose z‟u Rwanda ku matariki atandukanye. Hifujwe ko kwizihiza uwo munsi ku rwego rw‟igihugu byazaba tariki ya 01/09/2012.

c) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Polisi y’Igihugu iteganya gukoresha Imyitozo Igenewe Abakuriye Ubuyobozi bwa Polisi ku nsanganyamatsiko yiswe ‘Ubufatanye’. Iyi myitozo izahuza abahagarariye Serivisi za Polisi/Abapolisi baturutse mu Muryango w‟Ubufatanye hagati y‟Abakuru ba Polisi zo Muri Afurika y‟Iburasirazuba (EAPCCO). Iki gikorwa kizabera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuva tariki 19 kugeza ku ya 26 Kanama 2012.

Yanayimenyesheje ko Superintendent Jean de Dieu GATABAZI yatoranyijwe ku mwanya w’Umupolisi w’Inzobere mu Karere mu Biro Bikuru by’Igihugu (NCB) n’Ubuyobozi bw’Ihuzabikorwa muri Afurika ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango Interpol kiri i Lyon, mu Bufaransa.

Yanayimenyesheje kandi ko hari ba Ofisiye 10 n’abandi ba Ofisiye Bato 40 bimuriwe muri Polisi y’Igihugu bavuye mu Ngabo z‟Igihugu.

d) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko biteganyijwe ko Ikipi y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abatagejeje ku myaka 20 izajya muri Mali (Bamako) mu mukino wo kwishyura aho izaba ikina n’Ikipe ya Mali y’Abatagejeje ku myaka 20 umukino wo guhatanira Amarushanwa Nyafurika mu mwaka wa 2013. Umukino uteganyijwe kuzaba ku wa gatandatu, tariki 11 Kanama 2012.

Yanayimenyesheje kandi ko Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abatagejeje ku myaka 18 yabonye itike yo kuzitabira Irushanwa Nyafurika ry’Ibihugu ku nshuro ya 18 ku makipe y’abahungu mu mwaka wa 2012, amarushanwa azabera i Maputo muri Mozambike kuva tariki 16 kugeza ku ya 25 Kanama 2012. Ikipe y’Igihugu yaje ku isonga mu cyiciro cya (V) ku makipe y‟abatagejeje ku myaka 18.

Yanayimenyesheje kandi ko Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa ya Volleyball ikinirwa ku mucanga yabonye itike yo kuzitabira Amarushanwa Mpuzamahanga ateganyijwe kuzabera i Halifax, muri Canada kuva tariki ya 29 Kanama kugeza ku ya 3 Nzeri 2012. Ikipe y’u Rwanda yabaye iya mbere mu marushanwa nyafurika y‟abagore ya Volleyball ikinirwa ku mucanga yabereye muri Togo.

Yanayimenyesheje kandi ko kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 22 Kanama 2012, u Rwanda ruzakira icyiciro cya gatatu cy’umukino wa Tennis wateguwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Tennis rifatanyije n’Ishyirahamwe Nyafurika rya Tennis y’abato mu marushanwa azitabirwa n’abafite imyaka 14 no hasi yayo ndetse n’abafite 12 no hasi yayo. Aya marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe Nyafurika rya Tennis (CAT) rifatanyije n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Tennis (ITF) ku bufatanye n‟ibihugu imikino izaberamo.

e) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igikorwa ku rwego rw’Igihugu cyo Kwandikisha Ubutaka cyari cyatangiye mu mwaka wa 2007 cyashojwe mu mpera za Kamena 2012. Ibibanza n‟amasambu byabaruwe byose hamwe kandi bikandikwa ni 10.310.564 (100%) mu Tugari 2148. Hamaze kwandika ibyangombwa 4.205.258 by‟ubukode bw‟ubutaka.

Biteganyijwe ko mu mpera za Kamena 2013, ibyangombwa by’ibibanza n’amasambu byose byabonewe amakuru ahagije bizaba byanditswe. Mu mihigo yatwo, Uturere twiyemeje kugenzurako ibyangombwa byose by‟ubutaka byanditse bizaba byahawe ba nyir’ubutaka muri Kamena 2013.

f) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama ya mbere ngarukamwaka mu Rwanda yiga ku Ikoranabuhanga mu Burezi (RICTE) izateranira mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Nzeri 2012. Insanganyamatsiko y‟umwaka wa 2012 igira iti : ‘Guteza imbere uburezi binyuze mu ikoranabuhanga’.

Muri iyi nama, hazatangizwa igihembo ku dushya twagaragajwe n’ikoranabuhanga mu burezi aho ba rwiyemezamirimo, abarezi, abashakashatsi n’abanyeshuri bashishikarizwa gutanga bitekerezo by’imishinga igaragaza udushya ndetse n’ibyitegererezo by’ikoranabuhanga byagira akarusho mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Yayimenyesheje kandi ko tariki 24 Kanama 2012, MINEDUC izitabira igikorwa cyo kwemeza burundu imikorere myiza kizabera mu birwa bya Maurice kizabanziriza

Inama ya 18 y’Abaminisitiri b’Ubureze b’Ibihugu bihuriye mu Umuryango wa Commonwealth.

g) Minisitiri ushinzwe Umuryango w‟’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y‟Abaminisitiri ibyo gutangizwa ishyirwaho ry’Ibiro by’Ubwanditsi bw’Urukiko rw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu byose biwugize aho ibiro bya mbere mu karere bizatangizwa i Kigali ku wa Gatanu tariki 10 Kanama 2012.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

IBITEKEREZO
nukuri natwe abapolisi muturwaneho pe muto 33333frs
Musubize8.02.2013 saa 00:12
ddddddddd
Ariko abazungu bakunda congo nibayikunda batubwiye nimpamvu bayikunda kurusha ibindi bihugu, murumva atarugukunda umwana kurusha ababyeyi be koko ? Birababaje cyane.
Musubize30.08.2012 saa 02:51
JOHN
Banyarwanda bavandimwe, nimuze twese n'iyonka dushigikire iyi gahunda maze twange agasuzuguro k'abazungu.Nubundi mu kinyarwanda baca umugani ngo : AKIMUHANA KAZA IMVURA IHISE kandi ngo AMAZI MASABANO NTAMARA IMBYIRO. Ahubwo njyewe icyo nisabira abayobozi nuko bashiraho umurongo mwiza wiyo gahunda.Imana yo mw'ijuru izabidufashemo.
Musubize13.08.2012 saa 10:24
Faustin
Baravuga ibyubaka nabavuga ubusa ngo buruse, ubundi leta ko yari yazikuyeho burundu yazigaruye ite koko, izazikureho burundu maze ayo manyama ya buruse ashire sha, ubuse abirihirira mubarusha iki sha ? Abagabo bavuga ibyubaka bakavuga nawe ukavuga ubusa ngo buruse z'abanyeshuri.
Musubize13.08.2012 saa 07:55
hehe
abirihira nuko babishoboye kandi nuko batagejeje amanota asabwa. vuga ibyubaka bwana hano dufite ibindi bibazo bikomeye
14.08.2012 saa 04:05
petra
Ariko iyi fund ndabona ishobora guteza ibibazo byinshi. Njyewe nubwo nkunda HE ariko uko mubona ibintu siko mbibona. Urabona ko Agaciro fund ije aruko abaterankunga bagenda bahagarika nkuko nyakubahwa President dukunda yadusobanuriye iby Congo. Ariko, mwebwe ntimuri gutanga umuti wo kubona ibintu ukundi ahubwo muri gushima cyane mudatanze inama. Njyewe rero ngiyi inkunga yanjye : 1.U RWANDA RUVE CONGO NIBA KOKO RURIYO CYANGWA HARI ABANTU BASHAKA KUJYAYO 2. U RWANDA RUVUGURURE DIPLOMATIE NA USA,BRITISH KUKO ABA NI INCUTI ZADUKUYE KURE 3. U RWANDA RWUGURURE UMUBANO UKOMEYE NA EAST ( JAPAN
Musubize13.08.2012 saa 07:25
Iradukunda
Congs to SUPT GATABAZI !! Munyemerere nange ikitekerezo : ndasaba inama y'abaministry yibuke abapolice mukubashyira mubuyobozi bundi bwa leta , muri za ministeri, mu turere n'ahandi kugirango naho bahatange ubumenyi bafite, ngirango muri statut ibagengenga bafatwa nkaba civil. Ese birashoboka ? munsubize. Impamvu nuko hari aba police banshi bize bafite amashuri ahanitse, bafite naho bamaze kugeza police bafasha nizindi nzego za leta kuzizamura cq gufatanya nazo mu guteza imbere igihugu cyacu.
Musubize13.08.2012 saa 06:08
INAMAANA
hahahaha, mureke twubake urwatubwaye nahohubundi Bibiliya iravuga ngo ufite azongerwa.
Musubize13.08.2012 saa 06:04
######
KO AMATEGEKO YOSE YIZWE ITEKA RYA PEREZIDA RIGENA IMUSHAHARARA Y'ABACAMANZA N'ABANDITSI RIGEZEHE BIRAKABIJE KUBONA ABAKOZI BOSE BONGEZWA ABAKOZI B'URUKIKO RW'IKIRENGA NA PARIKE AKABA PEREZIDA ATARISINYA ESE KO BAVUGA KO BAZONGEZA ABAKOZI BAKABAHA N'IBIRARARANE AHO SI UKUZAVUNA LETA MUZINDI BUDGET
Musubize13.08.2012 saa 04:49
KANUMA ELYSE
Ikibazo ni uko tuzayatanga agashyirwa muri Lapsam z'abayobozi no kubagurira biriya bimodoka bihenze. Ese niba koko mwa bayobozi mwe mukunda igihugu mwagenze mu modoka ziciriritse nibura nka RAV 4 ? Nishaka ibe Nouveau model turabemerera ariko mwe kujya hejuru yayo. Nibwo nakwemera koko ko mudutoza gukunda igihugu. Naho ubundi iki ni igipindi.
Musubize13.08.2012 saa 04:12
SIBOYINTORE
Congratulations to Bwanakweli M. Chantal
Musubize13.08.2012 saa 04:04
RUGERO PATRICK
Congz M .Chantal
13.08.2012 saa 11:46
emman
Ariko ubundi ko twese turi mu muryango (FPR), kandi umuryango ukaba ukora Business zikomeye zinjiza Frw menshi muri iki gihugu, ayo Frw kuki atariyo ashyirwa muri icyo kigega. Abayobozi ntimugakabye rwose, nawe se nibo bipangira imishahara myiza, nibo bipangira imodoka nziza kandi zihenze, ninabo bashyiraho amategeko ababereye. Leta nibanze ireke gupfusha umutungo w'igihugu ubusa igurira abayobozi imodoka zihenze yarangiza ikaba ari nayo izishyura itanga icyo bita lumpsum, erega ncuti, nubwo tutavuga turabona. Izo modoka za miliyoni 80 ni zo kumara iki uretse gusesagura. Mubjya mubona Ministers and high dignities muri ibyo bihugu byaduhaga inkunga batagendera mu modoka zoroheje. Abategetsi nibareke kwigwizaho imitungo ngo hanyuma badukire abaturage ngo nabo batange ibyo badafite. Nzabambarirwa
Musubize13.08.2012 saa 04:00
Ndahiro
Ntabwo agaciro izabasha kuzuza inkunga yose yakuweho kandi buri mwaka... Abaturage basanzwe batanga imisoro, ibirengaho byagombye kwitonderwa. Ahubwo ruswa ikabije mu masoko ya Leta mukaze ingamba zo kuyica, inyungu zikabije ku bayobozi zigabanyuke (mubahe imodoka ziciririste, bityo na Lampsum ibe nkeya) murebe ko atagwira. Ntimwatangara musanze ejo bibaye itegeko mu nzego zose maze abaturage bagatangira kwinuba. Byitonderwe rero.
Musubize13.08.2012 saa 00:54
Mahoro
Igihe.com mudushakire nimero ziriya compte kiriya gitekerezo ni kiza nta mpamvu yo guhora duteze amaboko ariko muziko dushobora kurangiza ibibazo byose dufite ntawe dusabye ahubwo bazashyireho ingamba zihamye zo gukoresha ayo mafranga nta bujura bujemo rwose tuzayatanga twiyubakire igihugu nshimye cyane umuntu wazanye kiriya gitekerezo kandi na Ministre wa Finance turamushima akomerezaho ni umuntu w'umugabo cyane
Musubize13.08.2012 saa 00:32
umucyo
muntegetse iki bana ba adamu ko nanjye naremwe,
Musubize12.08.2012 saa 14:28
kk
ni ukuri njye sindumva ukuntu ava mu gisilikali agahita aba umupolisi, nyabuneka muzadusobanurire, ese biga bimwe ? inshingano se ko mbona zitzndukanye ra...njye niba hari ufite ibisobanuro bfatika abimpe. kubaza bitera kumenya mw,abantu mwe ????
Musubize12.08.2012 saa 13:46
nibarize
Ibi ntakosa ririmo ryo kuba umuntu yava mu gisilikare akaba umu police, icyambere bose biga military science kuko bose bashizwe umutekano w'igihugu, 2,harebwa amashuli niba ibyo ugiye gukora bihura nibyo wize, 3 Expertise urwego rumwe rushobora gutiza umukozi wimpuguke ufite ubunararibonye agatizwa urundi rwego ntacyo bitwaye harebwa ubushobozi ufite, ibi birakorwa mubihugu hose, rero ntitukabe nkabanyamahanga ngo tubafashe kwibaza uko twakubaka igihugu cyacu ndagushimira kandi ku kibazo cyawe nange ntanze ibyonzi nundi wagira icyo abiziho yagufasha.
13.08.2012 saa 03:08
Frank
frank arakoze kubw'ibisobanuro, ariko nanjye ndacyafiteho akabazo : nonese, ko status zabo zitandukanye murwego rw'amategeko ? igisilikari kigengwa ni minadef kandi gishinzwe securité exterieure( reba status ) hanyuma police ireba umutekano w'imbere ni nayo mpamvu iba muri ministere de l'interieur, nubwo hari abasirikali tubabona kubwinshi ku muhanda,ariko ubundi ibi biba mugihe igihugu kiri m u ntambara, sinon, abasirikali baba muri camp, sinzi mwampa ubusobanuro bufatika nanjye ndabukeneye.
13.08.2012 saa 04:18
kigali
Aliko kuki buligihe H.E atajya siba munama yaba ministers ? ? Damien we azayiyobora ryali ? Buliya se iyo inama yateranye koko aba akina iyihe role ?
Musubize12.08.2012 saa 05:53
Kantengwa teddy
Ibyagaciro dvt fund ndabona ari ukubyitondera kubera impamvu zikurikira : 1. Impamvu gishyizweho, ese koko turabona tugeze ku rugero rwo guhangana n'abaterankunga cyangwa dukwiye kureba uko twashaka umuti w'igitera ihagarikwa ry'inkunga ? ko mbona Libya yari yishoboye kuri Petrole nayo byayinaniye ? Ese babibonye batyo ko tubapinze bose bagahagarika twabivamo ? ese ikigega kizashyirwaho mu gihe kingana iki ? ese nukubera iyi crisis cyangwa ni burundu ? Abaterankunga nibisubiraho bakayatanga se, imisanzu yari yatanzwe izasubizwa ba nyirayo ko double budget itabaho cyangwa hazabaho funds re-allocation ? 2. hari impungenge kumategeko azagenderwaho mu itangwa ry'umusanzu. bavuga ko ari ubushake ariko siko mbibona nkurikije ubuyobozi bw'ibanze buba muri iki gihugu bwishyingikiriza imihigo ya Baringa (Gutekinika) ubundi ibyari ubushake bikaba itegeko ! buriya buri mayor wese, gitifu agiye gushyiraho target maze ayite umuhigo ubundi buri service ushaka bakubaze bordero wishyuriyeho umusanzu kandi ku rugero runaka ! (sindagura ariko muzabibona) bityo rero igitekerezo ni cyiza ariko Implementation nicyo kibazo kandi izi mpungenge ziterwa na experience z'ubuyobozi tubana nabwo, nka za Rukarara, Raports za Auditor General etc
Musubize12.08.2012 saa 04:42
Bushishozi
BUSHISHO, ibyo uvuga si wowe gusa ubyiteze pe !! kuko sinzi niba ibyo abayobozi bo mu ibanze batumwa ibyo tuba tutumvise bivugwa ! byo ubu wabona barahita babishyira mu mihigo ! ni igitekerezo cyo kwibazwaho nacyo.
30.08.2012 saa 12:10
NANJYE NTYO
Banyarwanda bagenzi bajye igihe ni iki,kugirango twongere twerekane ko igihugu cyacu ari twe mbaraga zacyo bene inkunga ,babishaka batabishaka ko kigomba kubaho ,nkuko twabikoze badutereranye mu 1994,ubu kikaba kiriho nubwo batabyifuzaga ku nyungu zabo ,ubundi se babuzwa niki kugira ipfunwe .Mwibuke aho twavuye bidutere imbaraga : hahagaritswe genocide,umuryango nyarwanda wari washwanyagujwe warasubiranyijwe,ubukungu bw,igihugu bwari kuri 0 ,ubu buhagaze neza,amatora ya 2003 badutegeyeho turayakora , nandi yayakurikiye agenda neza,amashuri ya 9 na 12 yubatswe batureba turayuzuza,girinka ubu umunyarwanda aroroye,mituelle de sante,nyakatsi yararwanyijwe,buri muturage yambaye inkweto,umurenge SSACO,ubudehe,VIUP,ubu umunyarwanda niyo yaba kure ntibimubuza gutabarwa mwibuke Libiya,Misiri nahandi,ntitucyogerwaho uburimiro njya mbona bamwe babyandika iyo iwabo ku mpera yisi,murebe gacaca yunze umuryango nyarwanda,nta munyarwanda ukigira ipfunwe ryo kuvuga ko ari umunyarwanda,mwibuke 1994 aho wavugaga ko uriwe, nuwari ukwicaye iruhande akakwitaza,umutekano urabumbatiwe bidasubirwaho,bemeye ko tuwushoboye kuko tuzi inyungu yawo, ubu batwiyambaje kuwutanga nahandi batawufite ngaho Darfur,Sudan yepfo,Hait nahandi ntarondoye henshi, nibindi byinshi ntarondoye muzi, Bravo Ngondore speech ,ngo tuzananirwa na kiriya kigega ntibishoboka !!!! Barababeshye tugomba nacyo kugishyiramo umuganda wacu,nibutse abanyarwanda bagenzi banjye ko aha ariho ruzingiye, erega mwibuke ko n, Amerika yabikoze igihe ubukungu bwayo bwari bwifashe nabi mu minsi ishize nicyo gukunda igihugu ukirinda agasuzuguro aho katuruka hose uretse no ku nkunga. Tuve hasi niyonka ishyireho umuganda ishoboye tuzabigeraho. Mwibuke utu tuntu Bagaza i Burundi baramubwiye ngo ko abanyarwanda bubatse Uburundi bwose ,ngo abarundi bazubaka hehe ? Arabasubiza ngo bamurebere ko hari uwubakira ku mapine ngo azayijyane i Rwanda Uganda Obote ati abanyarwanda basubire iwabo ,bamwe bati twavukiye uganda ntituzi iwacu mu Rwanda arabasubiza ati : iyo imbwa ibwaguriye mu kiraro cyinka ibwagura iki ?Ati abaje mbere bagende mbere nabaje nyuma bazabe aribo bagenda nyuma ,nandi mateka ntarondoye atwereka ko ntagukina kugihugu cyacu ,kuko ariyo gakondo yacu,erega nubundi ngo wanga kukimenera amaraso imbwa zikayanywera ubusa . Sindi umusizi ,hasize Data, ni iminsi yansyigingije,ndavuga ibyondeba kandi bikwiye .
Musubize12.08.2012 saa 03:03
Munyandekwe
Ariko jye n'ubundi nsinumva impamvu badufasha mu gihe iwabo hakiri abakene. Ese ubundi nk'aha iwacu niba mfite ibibazo ngomba kujya kubitura umukire duturanye cyangwa njya muri banque gusaba inguzanyo ? Bagende ntajoro ridacya.
13.08.2012 saa 05:22
Chantal
Ibyakozwe nibyiza niyi gahunda ndayishima pe. Nyamara ariko, ntibikemuye ikibazo burundu. Inkunga turacyazikeneye rwose ntanubwo dukwiye kwihenura kubadufashaga kuko tukibakeneye. Urwanda ntiruragera ahantu rutakenera inkunga iturutse mubindi bihugu. Ba nyakubahwa nibakore ubiryo bwose inkungo yongere igaruke kandi imibanire myiza nayo igaruke ,.... twese turabizi ko ntawigira..
Musubize11.08.2012 saa 20:58
Deo
nawe uri umuntu uzi ubwenge iyo umuntu akubwiye ko atakigushaka murugo rwe aba ahindutse umwanzi wawe icyo gihe ushakisha uburyo bwo kwibeshaho niba utakorega utangira gukura amaboko mumifika ukiga kubyawe kandi umenyeko guhora utegereje akimuhana kaza imvura ihise :bagize neza babitwereka mbere amazi atararenga inkombe
26.08.2012 saa 04:49
Emmy
Ikigega Agaciro Development Fund ntawe ushyira mu gaciro utagishyigikira. Ariko na none ntawashyigikira amakosa akabije akunze kuboneka muli iki gihugu : Kugura imodoka zihenze cyane kandi izihendutse zishobora gukora le même travail, ruswa, kurengana, abakozi badahembwa cg bagatinda guhembwa nta mpamvu, gusesagura umutungo wa Leta bikorwa na bamwe, gucunga nabi ibigo bya Leta,...Iyaba ibyarubanda byacungwaga neza, Leta yashobora kunguka amafranga aruta kure ziliya mfashanyo zahagalistwe. Leta nigaruze umutungo unyerezwa buli munsi, abakozi bakore neza, twinjize amafranga mu isanduku ya Leta, maze murebe ngo ziliya nkunga zahagalitswe ikibazo kiraba kirangiye, nta n'ubwo bizagaragara. Aliko bisaba ko ibintu byinshi bikosorwa mu mikorere ya Leta, si non n'iyo abakorera menshi bakwizilika umukanda bagatanga ntacyo bizatanga, bizakomeza bibe nko kuvomera mu rutete. Ariko twizere ko abanyeshuli ka Bourse kacu tuzakabona vuba......
Musubize11.08.2012 saa 15:46
Kagina
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!