IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Itegeko rigenga ubutaka ryaravuguruwe


Yanditswe kuya 29-06-2012 - Saa 08:56' na Marie Chantal Nyirabera

Kuri uyu wa Kane Tariki 28 Kamena mu Ngoro ya Minisitiri w’ Intebe, habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyasobanuye ibikubiye mu mishinga 4 yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 27 Kamena 2012.

Imishinga yasobanuwe yemejwe, irimo igishushanyo mbonera ku bworozi bw’amafi, itegeko rigenga ubutaka, itegeko rireba ingengabitekereza ya Jenoside n’ umushinga w’itegeko rizafasha abagore n’urubyiruko kubona inguzanyo no kuzikoresha neza.

Minisitiri w’umutungo kamere Sitanislas Kamanzi yasobanuriye abanyamakuru ko itegeko rigenga ubutaka ryavuguruwe.Yavuze ko mbere hariho ibibazo ku buryo abanyarwanda bafatanyije cyangwa abanyamahanga bagira uburenganzira ku butaka, n’ ikibazo cy’ ubutaka bwari bwubatseho imidugudu bwari ubwa Leta n’ ibindi .

Kuri ubu itegeko rigenga ubutaka ryavuguruwe rigaragaza ko ubutaka bwubatsweho imidugudu ari ubwa banyiraho(Abaturage).

Yasobanuriye abanyamakuru ko abana b’Infubyi za Jenoside bafite ubutaka bwubatsweho imidugudu bwabarirwaga ko ari ibikorwa bya Leta bazahabwa ingurane.Yagize ati :” Ikibazo cy’ abana b’ imfubyi za Jenoside basanze ubutaka bwabo bwubatseho ibikorwa by’ inyungu rusange, itegeko riteganya ko iyo ubutaka bwakoreshejwe bagomba guhabwa ingurane ikwiye bagahabwa ubundi butaka cyangwa amafaranga n’ubwo butaka n’ibirimo”..

Yavuze ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, iri tegeko ryavuguruwe rigaragaza ubutaka buriho inzuzi n’ imisozi .

Itegeko ngenga rigenga ubutaka ryakurikizwaga mu Rwanda ni iryo ku 14 Nyakanga 2005. Kuri ubu ryahinduye inyito riba Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda.

Iri tegeko rije rikenewe kuko hari haragaragaye ibibazo byinshi ku butaka birimo :gusorera ubutaka, kubwimurwaho, kubucunga , kubukodesha n’ Ibindi.

IBITEKEREZO
Yes,turasaba inzego zibanze kurihugurira abaturage bareke guhuzagurika
Musubize24.07.2012 saa 01:04
MUCHENE
simbona impamvu iritegeko ritita cyane kubutaka bufitwe n'amadini. kugezubu amanadini agura ubutaka akurikije uko ubushobozi bungana. sindabona hari aho byabaye ngobwa ko ubutaka bwabo bugabanywa murwego rwo gusranganya !
Musubize23.07.2012 saa 04:23
Valens NSABIMANA
Minisiteri y'ubutaka irakoraneza gusa nasaba nizindi kureberaho ubutaka .Murakoze.
Musubize19.07.2012 saa 01:34
Nsanzineza
mwakongera mugashishoza muri iyi nkuru mwahindura aho kwandika ingengabitekerezo mwanditse ingengabitekereza
Musubize5.07.2012 saa 01:19
alexis
Imisoro yobwo se bite ko ntacyo muyivugaho ? YIZWE NABI
Musubize29.06.2012 saa 09:21
JOJO
nonese imidugudu yubatse mu masambu yabatari imfubyi za jonecide ko ntacyo iri tegeko ribivuga, bo ntabwo barenerwa ? mumbarize mumbwire
Musubize29.06.2012 saa 04:24
sifa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!