IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Kayitayire Alphonse yasezerewe muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi


Yanditswe kuya 15-01-2013 - Saa 13:49' na Emile Nsabimana

Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, iratangaza ko Kayitayire Alphonse wari uyibereye umujyanama wa mbere atagifatwa nk’umudipolomate (diplomate) wayo.

Mu itangazo rigenewe Abanyarwanda baba mu Busuwisi ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ku ya 14 Mutarama 2013, bigaragara ko Kayitayire yahamagawe ku kazi ariko ntiyitabe, nyuma agahitamo kohereza imfuguzo z’aho yakoreraga n’aho yari atuye.

Ku wa kane tariki ya 10 Mutarama 2013 ni bwo kuri Ambasade babonye ibahasha ivuye kuri Kayitayire, irimo imfunguzo z’aho yakoreraga n’aho yari atuye.

Ubu butumwa bwoherejwe ku itariki ya cyenda Mutarama buri mu byatumye Ambasade ifata icyemezo cyo kutamufata nk’umukozi wayo, kuko ngo kugeza ubu nta makuru ye Ambasade izi.

Umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yabwiye IGIHE kuri telefoni ko ku ya gatandatu Ukuboza 2012 Kayitayire atari yitabiriye akazi nta mpamvu, bakamuhamagara bagira ngo aze ku kazi.

Kayitayire ngo ntiyitabye telefoni, kugeza ubwo yohereje imfunguzo zo ku kazi n’iz’aho yari atuye ku ya 10 Mutarama 2013.

Uyu mukozi wa Ambasade yatubwiye ko hari abakozi ba Ambasade bagiye kureba aho yari atuye nka mugenzi wabo, basanga hari bimwe mu bikoresho bijyanye na Ambasade ariko we adahari kimwe n’ibikoresho bye bwite.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu nta makuru azwi y’aho yaba aherereye, gusa ngo Kayitayire yari “umuntu mwiza mu kazi.”

Yongeyeho ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyarabaye cyatumye agira imyitwarire nk’iyo.

Kayitayire yagombaga kuza mu Rwanda bitarenze ku itariki ya gatandatu Mutarama 2013, ariko bitewe n’impamvu z’akazi byimurirwa ku ya 31 Mutarama 2013 nk’uko bigaragara mu itangazo rya Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi.

Itangazo rigaragaza ko Kayitayire atakiri umukozi wa Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi

IBITEKEREZO
Njyewe hari icyo ntumva, niba hari ibigomba gukurikizwa se, ubu bagushimuse cyangwa bakwishe watanga ibisobanuro ku kazi ? kumenyakanisha ko atakiri umukozi nibyo ariko mukanasobanurira abanyarwanda aho aherereye cyangwa icyo Ambassade iri gukora kugirango amakuru ye amenyekane kuko kugeza ubu nti mutubwira niba akiri muzima, ibyo rero byaba bibabaje mwihutiye gutangaza ko umuntu yataye akazi gusa mutamenye icyabimuteye kuko ashobora kuba ari muri situation imukomereye kuburyo akeneye ubufasha. Ambassade nigire icyo ikora ku munturage wayo naho ubundi amakuru njyewe ndabona atuzuye.
Musubize24.01.2013 saa 01:36
vovo
Erega muli Diplomacy byatubereye nka byabindi by'UWERA NA NYIRANTAHO NUMWAMI W'IBUKUNZI !!!
Musubize21.01.2013 saa 05:28
kk
Yewe ni byo koko ba ambassadeur baragwira ,uliya uli mu busuwisi ataniye he n,uwo muli suede ? Abaswa babaho pe cg se ni ko baba bategetswe, cg se bihakirwa ngo batabagarura nkabababanjilije bemeye gupha kigabo bakicazwa bagaceceka....
Musubize18.01.2013 saa 09:55
kalimwabo
Mwa baswa mwe ! Iriya ntabwo ari i barua. Bayita "Note Verbale". Ntabwo isinywa !
Musubize18.01.2013 saa 08:18
Mputu wa Mputu
ariko ko se,mwe mwabaye mute ?reka ambassade ikore icyigomba gukora,kuba yasohoye itangazo njye numva arinshingano zayo kuba wowe wumva yakagombye kubikoruku cyangwa kuriya,ntabwo ibyo bisobanutse. uwanyu.
Musubize18.01.2013 saa 06:54
uwanyu
@Loïc, I maintain my position : guta akazi nkana bihanwa n'amategeko, kandi ibimenyetso byose byerekana yuko uyu muntu yataye akazi adasezeye nkuko byali ngombwa. Nta kimenyetso na kimwe cyerekana yuko we n'umuryango we bashimuswe, ahubwo byerekana yuko yifatiye icyemezo cyo kudataha ahamagawe, kandi igihe cye cy'ubutumwa mu mahanga cyali kirangiye. Nagaruka agatanga ibisobanuro bifatitse ubwo igihano ahawe cyakurwaho. Ariko ambassade yalikuba irresponsable iyo idaherako imenyesha abanyarwanda ibereyeho yuko uyu muntu atacyili umwe mu bakozi bayo. As for the courses you recommend I take, I'll leave you with your own interesting concept of what leadership is. Apparently it does not include the necessity for an Ambassador to take tough decisions to protect your country's interests in difficult circumstances where there are sufficient grounds to believe a senior official has just absconded from duty and is in a position to harm those interests. A very strange concept of leadership indeed. Do let me know which course(s) you got that one from so that I can ensure never to take them.
Musubize17.01.2013 saa 04:39
Mwene Kalinda
umurengwe wica nkinzara
Musubize17.01.2013 saa 04:36
jyewe
Ariko ibi birumvikana : yabaga mu Busuwisi bamubwira gusubira i Rwanda yumva ntibimujyamo yigumira mu Busuwisi. Atahigumiye visa yo gusubirayo yazayikura he ko itaboneka ? Hari benshi bakora nka we.
Musubize16.01.2013 saa 11:12
Visa
Igihe.com na mwe ndumva iyi titre mwatanze atari yo. Ngo "yasezerewe muri Ambasade". yasezerewe na nde ? Yasezerewe cyangwa yasezeye ? Mwabonye débat byateye itari yo ? Ngo kuki bamwirukanye adahari, ngo ambasade ifite ubuhe burenganzira bwo kumusezerera, etc... Ni mwe muteye iyi débat kandi ntaho ishingiye kuko jye sinigeze mbona ahanditse ko ambasade imusezereye. Nta nubwo Ambasade ishobora gusezerera umuntu itahaye akazï !!! Ariko umukozi nka we iyo avuye mu kazi ashinzwe, nta n'uzi impamvu ikamukuye ho, hari abantu benshi bakoranaga(partenaires, etc...) bagomba kubimenya. Jye ni uko mbyumva.
Musubize16.01.2013 saa 10:54
Humura
Ariko se bavandimwe, abantu basomye itangazo rya Ambasade hari aho mwigeze mubona bandika ko Ambasade yamwirukanye ? Kuki muhimba ? Kuvuga ko umuntu atakiri umukozi wa Ambasade bivuga ko yirukanywe ? nimusome itangazo neza murasanga bamwe bateruye débat idafite aho ishingiye.
Musubize16.01.2013 saa 10:41
Humura
Amakosa agaragara muri iyi Ambassade ya Suisse ajyanye ni iyi nyandiko yayo. Ese iyi Ambassade ntigira uyiyobora cg se umuhagarariye ngo ajyire amazina ni umukono kuri iriya baruwa/itangazo jyewe nakwita tract no gusebanya kuko Alphonse iminsi ye yo gutaha yari itari yagera ashobora kua AKIRI HARIYA ARI MU BUNDI MU BUTUMWA YAHAWE NI INZEGO ZO HEJURU hanyuma mukiruka mukandika iriya tract kuko idasinywe ni umuntu uzwi neza ni icyo akora.SV ntabwo ari umukono. Ikindi kigaragara ni uko kubona umuntu mutari mwammenya aho aherereye neza mu minsi mike cyane muhita mushyira mubinyamakuru uriya muntu.Biteye amakenga uko mwabana nawe.Ibi ni ubuswa bukabije kuko niba yari afite ni ikibazo namwe biramuha ingufu zo kwerekana ikibazo cye. Niba se yafunzwe kubera agatama dore ko ari umususiya(URSS) bakamutegeka ko yohereza imfunguzo z'akazi,kuki mudategereza ngo iminsi ye yo kujya mu gihugu ngo igere irenge hanyuma ngo musohore itangazo. Kuki se iri tangazo ritamanitswe kuri Ambassade ko ariho akorera imirimo ngo yenda ryoherezwe ni izindi ambassade hanyuma mukarishyira hariya hose.Uwanditse iri tangazo ni umuswa cyane muri diplomatie kandi nicyo igihugu cyacu kirimo kuzira.Bashobora kuba ariwe bari bafitanye ikibazo kandi murebe neza.Niba se mwari mwaramwimye conge ye mbere yuko ataha ? nabyo tuziko muri za Ambassade hari abategekesha igitugu ? KAYITAYIRE NTABWO YARI UMUSONJI KUKO YAVUTSE IWABO BAKIZE ariko ntibivuze ko atagomba gushishoza. Iri tangazo ryamuhaye icyo aheraho avuga ibibazo bye kuko umuntu wari ukoreye Ambassade imyaka ingana kuriya hanze kandi muvuga ko yari umukozi mwiza ntimwagombye kuvuza amadebe mwandika,mutanga ni ubusobanuro bwinshi.Muzi aho ari,nimuhatubwire.
Nyamara uyu muntu ni ukumutabariza kuko kugeza n'ubu yaburiwe irengero. kuki ambasade idasaba ko hakorwa anketi. i burayi biroroshye kumenya aho umuntu aherereye iyo bimenyeshejwe polisi cyane ko yari n'umudiplomate.niba yarashatse kwigendera nabyo bikamenyekana byaba ari uburenganzira bwe, ariko hakorwe iperereza agaragare. erega ashobora kuba yarishwe ! ibyo bita crime parfait.
Musubize16.01.2013 saa 08:54
56 suisse
TUREKE GUCA IMANZA GUSA ICYIBIYAKOZE NU KUGENDA ATABIVUZE ?? ARIKO UBWO HARI IMPAMVU KANDINTAWANGA IBYIZA AHUBWO ARABIBURA ?CYANGWA AKABIBUZWA ? IBYARIBYO BYOSE UBWOYARAVITE ICYIBAZO CYABIMUTEYE ? MUMUSABIRE ABONEKE
Musubize16.01.2013 saa 08:43
hana
ujya kurengwa aba yarabanje gusonza
Musubize16.01.2013 saa 08:05
nzabandora
Ahubwo se ko mbona ririya tangazo ririho ikashe gusa itagira umukono w'umuyobozi, byaba ari ko bikorwa muri Ambassade ?
Musubize16.01.2013 saa 07:58
Peter
YARI UMUKOZI YAKUNDAGA AKAZI ARIKO WASANGA YARI YARONGEYE KUNYWA AGAHIYE AKARENZA URUGERO KUKO AKUNDA AMARWA CYANE
Musubize16.01.2013 saa 07:17
tata
@rugemintwaza68@yahoo.com, nkuko ubivuze nta kazi kagomba gukoreshwa agahato, ibyo bihe byajyanjye n'ubukoloni. Ariko akazi kose, cyane cyane aka leta, ndetse no kumwihariko ak'ubudipolomate, kagira amategeko akagenga ntasimbukwa. Iyo umukozi atayubihirije rero abamuyobora bagomba kumufatira umwanzuro wo kumuhana, halimo ndetse no kumwirukana. Mu byaha bishobora gutuma ahanwa halimo no guta akazi atabisabiye uruhushya cyangwa ngo abitangire imhamvu zifatitse zerekana yuko bitavuye kububasha bwe bwite. Biraboneka rero yuko mbere yuko ambassade itanga itangazo habanjije kubaho kugenzura kumenya circonstances z'uyu wali umukozi wayo kuba atubahirije amategeko agenga akazi k'ubudipolomate. Kandi urabyumva byali na ngombwa kumenyesha abanyarwanda yuko uyu atacyili umudipolomate w'igihugu kugirango hato n'ejo atagira uwo abeshya ngo yenda ibyo akora arabikorera leta y'u Rwanda. Naho ubundi akoze ikintu kilimo frode ababishinzwe batamenyesheje abanyarwanda yuko uyu muntu atakibahagarariye byatuma leta ingomba kwisobanura cyangwa ndetse no kuliha indishyi k'umuntu wakorewe fraud. Icy'ingenzi cya mbere s'uko uyu mugabo adafite uburenganzira bwo kuva ku kazi ka leta ngo akore ikindi icyo aricyo cyose yishakiye. N'uburyo uva kuli ako kazi, kuko hali procedures zashyizweho zo gusezera utagishaka gukorera leta (cyangwa n'undi employeur uwo ali we wese). Bw. Kayitayire rero ntiyubahirije izo procedures ; yakoze icyo mucyongereza bita "absconded from duty", kandi ibyo nta mukozi ubikoze bihesha agaciro.
Musubize16.01.2013 saa 05:27
mwene kalinda
Wowe mwene kalinda ! Umuntu ahana uwo atareba ??? Niba uri umukozi (kuko biraboneka ko utari umukoresha quelque part)... mugenzi wawe mukorana akaburirwa irengero (nkuko bigaragara muri iyi tangazo ya ambassade) ikihutirwa gukora ni uguhana uwabuze cg ni ukumushaka ? Niba ariko ubyumva uzafate andi ma cours ya leadership !! Sorry for this guy !
16.01.2013 saa 15:27
Loïc
Uwazanye infunguzo ntibamubajije ahon aherereye ? tubihange amaso.
Musubize16.01.2013 saa 04:04
murasira charles
FDLR
Musubize16.01.2013 saa 03:08
Jungle
Ahubwo se ko mperuka i gifaransa cyaraciwe uwanditse iyi baruwa we ntari buhamagarwe ko ba Kibamba batari bushobore kuyisoma ?
Musubize16.01.2013 saa 03:06
rwiza
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!