Amahanga akwiye gufasha ICGLR kubona igisubizo ku bibazo bya Congo - Mushikiwabo

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 24 Ugushyingo 2012 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’u Bubanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, arahamagarira amahanga gushyigikira ICGLR mu ntambwe yo gushaka umuti w’ikibazo cy’intambara zibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi yaCongo.
Minisitiri Mushikiwabo, utera utwatsi raporo y’impuguke za Loni ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo bya Congo, avuga ko nta shingiro ifite ahubwo agahamagarira amahanga gushyigikira ibiganiro by’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu gushakira umuti ayo makimbirane.
Minisitiri (...)

Minisitiri Mushikiwabo, ati “ U Rwanda rwagerageje kwisobanura ku birego bigaragara muri iyi raporo. Ntitwakwirirwa turondora ibinyoma byose biri muri iyi raporo, kandi kuba yarakozwe n’abiyita impuguke cyangwa Loni si byo bivuze ko ibirimo ari ukuri.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akomeza avuga ko u Rwanda atari rwo shingiro ry’ibibazo bya Congo, kandi ko atari na rwo rugitiza umurindi ko ahubwo ruri muri bimwe mu bisubizo. Avuga ko u Rwanda rushishikajwe no gushaka uko ikibazo cyakemuka kuko kudakemuka kwacyo byagira ingaruka mbi ku Rwanda.

Avuga kandi ko imyanzuro yagezweho nyuma y’umubonano w’abakuru b’ibihugu Yoweri Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda na Joseph Kabila wa Congo ari intambwe yatewe mu gushaka amahoro uhereye igihe intambara yatangiriye.

Minisitiri Mushikiwabo yatangarije The New Times ati “ Byadusabye amezi menshi dushaka umuti w’ikibazo nk’Akarere. Ndizera ko ibihugu byo mu karere ndetse no hanze yako bizakira ibyemejwe muri iki cyumweru n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Congo, nka bumwe mu buryo bwo guhosha intambara no kugarura amahoro muri Congo. Mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere (ICGLR) igiye guterana, turasaba impande zose gushyigikira intambwe itewe, kuko uruhare rw’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga atari byo gusa bikenewe kugira ngo ikibazo gikemuke burundu.”

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo ni bwo abakuru b’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari ICGLR bahuriye i Kampala mu biganiro ku kibazo cya Congo, uyu muryango ukaba ari na wo Minisitiri Mushikiwabo asanga wafasha mu ikemuka ry’ikibazo cya Congo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza