Kuri uyu wa Kane tariki 28 kamena, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yaganiriye na Mugenzi we Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynder.
Abaminisitiri bombi baganiriye ku mibanire hagati y’ibihugu byombi u Rwanda n’u Bubiligi, banaganira ku kibazo cy’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uru ruzinduko rubaye nyuma y’iminsi ibiri Minisitiri wa Congo w’ububanyi n’amahanga nawe ahavuye. Abaminisitiri bombi baganiriye uburyo bwiza bwakoreshwa ngo aka karere kagarukemo umutekano n’igisubizo cy’inkomoko y’ibyo bibazo, bagarutse kandi ku rugendo Minisitiri Didier Reynders azagirira mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Mu kiganiro Didier Reynders yagiranye na Radio yigenga ya RTL muri iki gitondo cya tariki 29 kamena, yavuze ko yishimiye uko ibintu birimo bigenda mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo biri muri Congo avuga ko icy’ingenzi ari uko mu byo yaganiriye na Minisitiri Louise Mushikiwabo ku ruhande rw’u Rwanda bafite ubushake bwo kuganira mu gushakira hamwe umuti w’ikibazo, kandi ko u Rwanda kugeza ubu ruvuga ko ibyo baruvugaho ko rwaba rufasha M23 atari byo.
Nkuko Minisitiri Didier Reynders yakomeje abivuga ngo igishimishije nuko u Rwanda rufite ubushake bwo kurangiza ibibazo mu guhura kw’abo bireba bakabiganiraho. Didier Reynders yasoje avuga ko u Bubiligi bwiteguye gutera inkunga muri icyo gikorwa cyo kugarura umutekano muri aka karere.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muri Green Party, Dr Habineza na Mugisha mu gushaka kumvikana
19.05.2013 |
|
Umudipolomati w’Umunyarwandakazi yasabye Loni guhagurukira icuruzwa ry’abantu
17.05.2013 |
|
Kayumba Nyamwasa mu rukiko yisobanura bwa nyuma
17.05.2013 |
|
Muri Commonwealth, Perezida Kagame yashimangiye ko ubuyobozi bwiza ari ubuhindura imibereho y’abaturage
16.05.2013 |
|
FDLR irishyuza Leta ya Congo Kinshasa amadolari 150,000
16.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |