Perezida Paul Kagame ejo hashize yahuye n’abayobozi bakiri bato 32 bibumbiye mu muryango Global shapers. Uyu muryango ugizwe by’umwihariko n’uruyiruko urufasha kugira ubumenyi bwo gutegura neza ejo hazaza.
Iyi nama yabaye ubwo habaga n’inama ihuje ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku isi (WEF) yabereye i Addis Ababa mur Ethiopia. Ubwo yahuraga n’uru rubyiruko Kagame yasabye aba bayobozi bakiri bato gukora cyane mu gushakira ibisubizo ibibazo byaba bigaragara muri Afurika.
Perezida Kagame yasabye aba bayobozi bakiri bato gushikama bagakora cyane kugira Afurika izamere neza mu gihe kiri imbere.
Yagize ati : “Uku guhura kw’abari mu muryango wa Global Shapers bava kuri uyu mugabane bimpa icyizere cy’icyerekezo uyu mugabane ufite kandi ntekereza ko byinshi bizakorwa bishingiye ku bushake bwanyu nk’abakiri bato mwumva ko mufite mu nshingano zanyu mu kuganisha Afurika mu nzira nyayo.”
Yongeyeho ati : “Kuba umuyobozi mwiza harimo inshingano zo gushakira umuti ikibazo gihari no kwerekana icyakorwa, hashyirwa hamwe imbaraga hamwe mu gufasha abantu kugendera ku murongo uhamye.”
Nk’uko bitangazwa na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, ku mugabane w’Afurika, abagera kuri 60% ni urubyiruko bari ku kigero cyo munsi y’imyaka 24 y’amavuko. Abari munsi y’imyaka 30 bagize kimwe cya kabiri cy’abaturage bose bo ku isi, kandi Afurika niyo iri ku isonga ku isi mu kugira umubare munini w’urubyiruko.
Foto : Urugwiro Village
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muri Green Party, Dr Habineza na Mugisha mu gushaka kumvikana
19.05.2013 |
|
Umudipolomati w’Umunyarwandakazi yasabye Loni guhagurukira icuruzwa ry’abantu
17.05.2013 |
|
Kayumba Nyamwasa mu rukiko yisobanura bwa nyuma
17.05.2013 |
|
Muri Commonwealth, Perezida Kagame yashimangiye ko ubuyobozi bwiza ari ubuhindura imibereho y’abaturage
16.05.2013 |
|
FDLR irishyuza Leta ya Congo Kinshasa amadolari 150,000
16.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |