IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Perezida Kagame yirinze kugira icyo atangariza abamusaba kuyobora indi manda


Yanditswe kuya 21-01-2013 - Saa 19:48' na Marie Chantal Nyirabera & Faustin Nkurunziza

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mutarama 2013 ku mibereho y’u Rwanda n’Abanyarwanda haba mu bukungu, ishoramari n’ubuzima ariko yirinze kugaragaza icyo atekereza ku bamusaba kwiyamamariza manda ya gatatu.

N’ubwo hari benshi mu Banyarwanda bamaze kumugaragariza ko bashaka ko yazayobora manda ya gatatu kandi iya kabiri arimo ari yo ya nyuma yemerewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, Perezida Kagame ntiyagaragaje ko iyo manda ayishaka cyangwa atayishaka, ahubwo yavuze ko abatekereza ibyo bakwiye gutegereza byazaba ngombwa bikazaganirwaho igihe kigeze. Ati “Jye nambuka urutindo ndugezeho.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko igihe cyabyo kizagera, abwira abanyamakuru ko icyo kibazo yazakibazwa igihe kigeze. Ati “Ibyo twagezeho ni byinshi, icyo ntabwo ari cyo cyatunanira kugikemura. Mwaretse tukazabiganira igihe cyabyo cyageze !

Urujya n’uruza rwo gushaka imirimo mu karere

Perezida Kagame yavuze ko habaho ibiganiro bigamije gukemura ibibazo kugira ngo abashaka imirimo bitabagora, yongeraho ko ikibazo kiri mu kujya gushaka imirimo ku masoko ahanitse kandi u Rwanda rutabifitiye ubushobozi. Yavuze ko Abanyarwanda bakora imirimo ibateza imbere aho kujya gukora igayitse ahandi, ati “Abanyarwanda bagume ino, bakore ibyo bakora, ntabwo kujya gutwara bodaboda mu bindi bihugu ari byo. Hari abaza ino ariko twe duteze imbere ibyo dufite.”

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko niba hari n’ibibazo bindi bigaragara mu rujya n’uruza bizaganirwaho bikava mu nzira.

Havuzwe ku ngamba z’igihugu mu guteza imbere ubukungu

Abanyamakuru bashatse kumenya impamvu ibikorerwa mu Rwanda bitagaragara mu bindi bihugu, ahubwo ugasanga mu Rwanda hacuruzwa ibikorerwa mu bihugu byo mu karere, Perezida Kagame ababwira ko ikibitera ari uko ibikorerwa imbere mu gihugu bikiri bike.

Yijeje abanyamakuru ko u Rwanda rufite ingamba zo kuzamura ishoramari, agaragaza ko impamvu ibikorerwa mu gihugu imbere bitaboneka ku masoko yo muri Uganda na Kenya, ari uko mu Rwanda ari bicye ku buryo bidahagije.

Ibigo bya Leta bishinga amaradiyo bishobora kwiharira isoko

Ikindi kibazo abanyamakuru babajije ni icy’ibigo bya Leta bishinga ibitangazamakuru byabyo, by’umwihariko amaradiyo, Perezida Kagame akaba yavuze ko niba hari ibigo bya Leta bifungura amaradiyo bitari mu nshingano zabyo. Yagize ati “Ntabwo mbishyigikiye. Niba bashaka gutambutsa ibiganiro byabo, kuki bidacishwa kuri radiyo y’igihugu ? Bikwiye gusobanuka neza.”

Aha umunyamakuru yari abajije ku kibazo cy’ibigo bya Leta birimo Rwanda Revenue Authority (RRA) na Polisi y’Igihugu byatse ibyangobwa byo gutangiza amaradiyo, ashaka kuvuga ko ibyo bigo biramutse byemerewe iki gikorwa cyagaragaza isura mbi ku itangazamakuru mu kwiharira amatangazo yakabaye atunga ibindi bitangazamakuru by’abikorera.

Perezida Kagame yavuze ko atemeranywa n’ibyo bigo, kuko bibaye ari byo koko byaba ari akajagari. Yasabye ko byajya bicisha ibiganiro byabyo kuri radiyo y’igihugu kuko abaturage bayikurikira.

Ikibazo cy’imyanda iva mu nyubako zo mu Mujyi wa Kigali ikabura aho ijugunywa cyavuzweho

Iki kibazo Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James kugisubiza, avuga ko hari gahunda yo kugikemura kuko no mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi hagaragajwe ahazubakwa ahantu hanyuzwa imyanda, bityo ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa remezo iki kibazo kizakemuka.

Minisitiri Musoni yagize ati “Mu mujyi wa Kigali hari inyigo yakozwe kugira ngo habeho aho gucisha imiyoboro n’ibindi bikorwa remezo hatabayeho kwangiza ibihari.

Gutsindira amasoko ya Leta kwishyura bitinda

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko icyo kibazo kigomba gukemuka abantu bakishyurwa, avuga ko harebwa n’uko umutungo ukoreshwa bityo ibibazo by’imikorere mibi muri Leta bigasuzumwa bigakemuka. Perezida Kagame yasabye ko hakwiye kurebwa igitera ibyo bibazo byose.

Ubwisungane mu kwivuza ku banyamahanga

Ku kibazo cy’abanyamahanga baba barashakanye n’Abanyarwanda ugasanga umwe muri bo ari we wemerewe kugira ubwisungane mu kwivuza, Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri abazwa iki kibazo, asaba Minisiteri y’Ubuzima ko yagikemura kikava mu nzira.

Mu gusoza iki kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ko kuri ubu imyumvire y’Abanyarwanda ikomeje guhinduka kandi igana mu cyerekezo cyiza. Yavuze ko mu ruzinduko aherukamo mu karere ka Nyamasheke na Rusizi, yasanze hari impinduka nyinshi zahabaye zishimishije ku bantu, ku bikorwa no ku mubiri aho usanga bacyeye bigaragarira amaso.

IBITEKEREZO
all said above =meaningful excluding some who said the mzee should go on leading. I hereby predict that H.E will let other continue in his today's direction of brighter RWANDA. For me there is no Civilian to rule so far. we should choose accordingly.
Musubize3.02.2013 saa 10:32
Emmanuel MUNYANKUGE
Jye hari ikinshimishije. Nabonye abenshi ari abakuze mu myumvire kandi bakunda uru Rwanda koko. Izi comments mbonye hari kinini zivuze (kandi ndatekereza ko abenshi tukiri bato cg urubyiruko) : Ibi biraha ICYIZERE our beloved Country ! Imana ibishimirwe ! Numva ikintu ntegereje nfitiye amatsiko menshi ari ukuzabona Umuyobozi wacu mukuru, President Paul KAGAME, nyuma yo kurangiza mandats ze ebyiri (2) nk'uko abyemererwa n'itegeko-nshinga yisinyiye, ahererekanya ububasha n'uwo Abanyarwanda (nawe arimo) tuzaba twahisemo ngo akomeze ikivi yateruye. Imana izambabarire nzabone uwo munsi ntaramenya wo muri 2017. Buzamwongerera icyubahiro kiruta icyo asanganywe, bizahesha agaciro gakomeye uru Rwanda, kandi bizaba urugero ruhoraho ku bazamukurikira. Kdi nzi neza ko bitazamubuza gukomeza gukorera uru Rwanda cyane, atarinze kwiha ba mpatsibihugu. Ndamwizeye, mbona ibyo akora atabiterwa n'uko ari President, ahubwo ari URUKUNDO akunda igihugu cye (a real PATRIOT), kandi urwo rwo ntirugira mandat.
Musubize28.01.2013 saa 01:57
Tumayini
kuva urwanda rwabaho nta president wakoze nk'ibyo yakoze.NI INTWARI.
Musubize25.01.2013 saa 08:04
SOME RWANDAN
Abo babi mwifuriza gushaka guhindura Itegeko nshinga,ngo abone Indi mandant ndacyeka neza ko ara bata mukunda,yadukoreye byinshi byiza namwifuriza kurangiza mandant yagenewe hanyuma agakomeza na Icyubahiro cye kandi byazatuma yibukwa mumateka yintwari cyera kabaye,naho akoze ikosa akemera ibyo amamushuka bashaka kumushimisha nawe yaba yemeye kuzagira future mbi. Banyarwanda tujye twigira kumateka kandi tube Inyanga mugayo. Kagame wacu mwifuriza kuzarangiza iyi mandant neza ,ubundi akikorera business akaba numujyanama kubazaba Bamusimbuye. Naho abamwifuriza indi mandant numutego muri kumushiramo,kandi ushibutse niwe wenyine wafata kurusha abo bamwifuriza inabi ,bayita inama nziza,Imana izakomeze Imurinde azarebe ibyo yaharaniye uko bikomeza,Azahorane Ishema. Jah bless KAGAME WACU
Musubize25.01.2013 saa 04:12
enock
mandat itaha ndabona yakabaye iya Sezibera kuko ni Diplomat mwiza, hanyuma cyomoro akaba chief of Staff of the RDF, mzee akaba umujyanama wabo partuculier
Musubize24.01.2013 saa 09:44
emmy
ABANYARWANDA TUZATORA UZABA ABISHOBOYE NAHO KUVUGA NGO UMUSAZA AZIYONGEZE BYABA ARI AMAHANO KANDI TURAMUSAHIMIRA BYIZA BYINSHI YATUGEJEJEHO. IMYAKA YAYOBOYE IRAHAGIJE
Musubize24.01.2013 saa 09:01
emile
Good Lord ! Mwicika ururondogoro cyangwa ngo murangare ( niko na Kagame yavuze ko aribyo adashaka none koko ndabona ariko biri, mwarangaye...) muve muri speculations mukore naho Kagame azi ibyo akora n'abamugira inama arabafite !
Musubize23.01.2013 saa 09:39
Pat
Nkunda Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y'u Rwanda rwacu. Ubundi se abamusaba guhindura Itegeko Nshinga bumva batarengera ? None se mu bubasha twamuhaye nk'Abanyarwanda harimo no guhindura amategeko. Icyo ashyiraho ni amateka ya Perezida wa Repuburika kandi muzi ko Iteka ritavuguruza Itegeko Nshinga. Ikindi ni ukwemeza bwa Nyuma ko Itegeko risohoka ariko hari inzego zishinzwe gukora ayo mategeko. Ni ngombwa ko na Perezida yatanga igitekerazo ariko si we ufata icyemezo mbere y'inzego zashyiriweho kuyategura no kuyatora. Mureke inzego zabitorewe n'izabihahwe mu nshingano zikore umurimo wazo. Niba twemera ko zitureberera tuzakurikira uko zizabyitwaramo. Ariko nkuko benshi bavuze, igitekerezo cyanjye nuko twaryubahiriza ariko biterwa n'amahirwe twabikuramo nk'Igihugu. Itegeko naryo ntabwo ari ryo risimbura abarishyiraho aribo baturage. Niba uyu munsi twisuzumye tukibura turabigenza dute ? Gusa iryo suzuma rikorwe neza kandi tunamenye ko isi igira ayayo. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo "Ibyaye amamasa yicungura amarago" ; kandi umugabo yise umwana we "Nderabakura". Rero ni aha twese mu kwishakamo ibisubizo. Niba kandi harabaye uburangare mu gutoza Intore yahagarara yemye, ubutaha ntibizasubire.
Musubize23.01.2013 saa 07:04
Agatare
the election of next president we are ready LIKE DEMOCRATE SA WE ARE and able to participate kuri or candidate of next president but the question is not the constitution of rwanda ,the probleme is about the history of rwanda and congo which is still being over the population in congo no respect of the counrties as zaire or congo wherever any name and those rebeles like M23 LES BANYAMURENGE ET AUTRES
Musubize23.01.2013 saa 05:09
MUJYAMBERE. T
Ibi nibyo PK yavugaga rero : abantu birangarira ku kibazo kitari ikibazo ahubwo bakore ibyo bagomba gukora. Stop speculating people ! And let's the Man do his job !
Musubize23.01.2013 saa 04:51
Manzi
Nshimiye abatanze ibitekerezo byabo bose. Nanjye nunze mu ry'abambanjirije, Kagame ndamukunda cyane kuko yayoboye neza igihugu. Nashaka ko gikomeza gutera imbere kikigira, kikihesha agaciro, aziyumvisha ko ibi bitagerwaho ari we wenyine ubikoze kuko bisaba imbaraga zirenze iz'umuntu umwe. Nashaka kubaka ibirama rero jye kubwanjye numva yazayobora iyi manda ya 2 twamutoreye, hanyuma akareka n'abandi bakayobora. Erega umusingi ukomeye yarawubatse ! Igisigaye rero nareke abandi bakore Elevation y'inkuta zacyo. Mvuze aka Martin Luther King : I have a dream to see our country one day a president replacing another in peace without any problem, through elections. Rwose muzehe yarakoze kandi aracyakora. Gusa azatubabarire, nk'uko yerekanye ko bishoboka kuyobora neza muri afrika, kugira ijabo n'ijambo imbere y'abazungu mbese kwihesha agaciro, ntazahindure itegeko nshinga. Ababivuga ngira ngo baba bamukunda nkatwe twese, ariko ntibaba bareba kure ngo bakunde igihugu, bacyifurize amahoro adasubira inyuma. Yaritanze bihagije rero, manda ya gatatu yaba ari iyo kumutesha agaciro yihesheje. Muzehe wacu, ngufitiye icyizere ko uzaba n'intangiriro y'umurage wo kudahindura itegeko nshinga kubazagukurikira bose, nk'uko wamaze kuba umurage w'iterambere ry'u Rwanda. Mbaye ngushimiye ko utazita kubyo abareba imbere y'inda zabo gusa bagusaba, ahubwo ukareba kure nk'uko usanzwe ubikora. Ngushimiye ukuntu umaze kunyubakamo icyizere cy'ejo hazaza nihesha agaciro, ngahesha n'igihugu cyanjye.
Musubize23.01.2013 saa 03:36
Jado
President wacu arakunzwe ,nizere ko atakora ikosa ryo guhindura ubusa success yagezeho kandi n'ibyo u Rwanda rugezeho muri rusange. Gusimburana kw'abayobozi bifite ishingiro , kuki se Imana itaduha undi wubakira ku byo P.Kagame yatugejejeho agakora ibirenzeho kandi ni byo abanyarwanda twifuza ....Dufatiye ku primature, Makuza yavuyeho, haza P. Damien , icyo abanyarwanda bahise bibonera ni impinduka mu mikorere ya primature , umuyobozi uri dinamic , infatigable uhirimbana akegera abaturage ikibonera ibibazo kandi agafasha ko byakemuka (muri competences ze ....) President wacu akwiye gufata urugero kuri Nelson Mandela n'abandi nkawe .
Musubize23.01.2013 saa 00:54
mutembe
Mutembe uvuze ukuri, jye ndemeranya nawe, umuntu arazamuka akagera hejuru ku musozi. Iyo akomeje urugendo atangira kumanuka. H.E rero yageze ku musozi hejuru, ahinduye constitution ngo akore manda ya 3, yaba ashaka kumanuka umusozi. Icyubahiro yihesheje yaba agikubye na 0. Gusa ndamwizera, ibi ntiyabikora. Ababisaba ni abarengwa n'ibyishimo by'ibyiza yakoze bikababuza kureba no guhitamo ikintu kinoze, gikwiye, gisobanutse, Muzehe wacu, urasobanutse, ibi ntuzabikore.
23.01.2013 saa 03:45
Jado
Kiriya gihugu ( rwanda) twarakirwaniye cyari ishyamba ubu gisigaye kiri paradizo. none mutangiye gusinda amahoro ngo KAGAME muramugira inama ! musigeho muramuha pansiyo kuyihe mpamvu ? nuko ntabona uko na mwita ni umwami w'urwanda azavaho atanze nibyo namwifuriza.
Musubize22.01.2013 saa 14:03
papy
@ papy. Mr President P.kagame yavuze ko azakomeza kubabwira ariko ikizamugora arukubahindura mu myumvire biragaragara ko nawe uri mubamugora kumyumvire yohasi
23.01.2013 saa 12:51
wise
Nyakubahwa Paul KAGAME mugereranya na Musa ubwo yakuraga abanyakanani muri Egiputa mu buretwa aberekeza iwabo mur Kanani, natwe abanyarwanda Imana yaduhaye Musa ariwe Paul Muzee wacu adukura mu buretwa atwicazanya nibikomangoma, Imana imukomereze mukuyobora abanyarwanda neza.
Musubize22.01.2013 saa 10:10
NGOBOKA Jules Cesar
presindent wacu n' umugabo ureba kure bishoboka (fore sighted) aheza hashoboka niho ashyaka kugeza abanyarwanda kandi agasigira igihugu cye umurongo ngenderwaho
Musubize22.01.2013 saa 10:08
FIELD MARSHALL
Muzehe wacu izina yararyanditse ntazaryice, Kuko mbona bizarushaho kumubera byiza adahaye agaciro ikintu cyo guhindura itegeko nshinga kandi n'igihugu yubatse bizahora byibukwa uko generation zizagenda zisimburana, ariko umunsi azafata decision yo gufata manda yagatatu jye mbona ibintu byose yubatse bizibagirana byose bafate ko yabikoze kubera igitugu. Nyagasani azamufashe azisazire neza, manda ya gatatu azayihorere kuko niyo kumwicira izina, ahubwo natangire ategure undi muri RPF tuzamutore akomeze ibyo umusaza yatangiye. Imana Imuhezagire kuko yemeye kuba igikoresho Imana yakoresheje Izana amahoro n'ubumwe mu banyarwanda.
Musubize22.01.2013 saa 09:44
baptiste
Mzee wacu H.E. President Paul Kagame, watuberye urugero rwiza kugeza,ubu kandi ndizerako utazahinyuka. Komeza umugambi mwiza wo kubaka igihugu cyacu u Rwanda rwatubyaye kandi wereke n'abazagukurikira ko ari igihugu kigendara kumategeko, kiyubaha kuko nawe wiyubashye kandi n'abato bakubona bazagukurikize. Gukunda ibintu ntabwo ari umucdyo wawe, ukunda abantu ugakunda abanyrwanda n'igihgu wawe. Nyabuna wo kagwira we, wiza ibigwi ntagasubure inyuma. uramenye ntuzemere ko bahindura itegeko bakugerekaho mandat ya gatatu kandi ariwowe wasinye iryo tegeko ko mandat zigomba kuba ebyiri gusa. uzadushyirereho umuntu winyangamugayo ndabizi urashishoza ubu umaze kumumenya. Ahubwo uzamube hafi umwereke inzira nziza wanyuze nawe ayinyure kandi akomeze imihigo watangiye. u Rwanda ntiruzasubira inyuma uhari duhari. naho nidukoresha amarangamutima tugashaka ko usimbura iri tegeko ngo ukunde wiyongeze mandat ya gatatu, tuzaba tweretse amahanga n'abanzi ko ntaho dutandukaniye n'izindi ngoma zabanje kandi zigacinyiza abaturage. Muzaba mwirebera ngo murata cyakizere abantu b'isi yose bari babafitiye. Naho nureka abandi bakajyaho uzaba ucyuye ikivi mumihigo kandi tuzakomeza tukwizera nawe ukomeze ube hafi u Rwanda n'abategetsi baza bariho. uretse ko ushobora no kuba Minisitiri w'intebe, w'ingabo se, bityo ukagima mubutegetsi ukaguma uteza imbere igihugu cyawe cyuanwu.
Musubize22.01.2013 saa 07:46
Ntezeryayo
Perezida Nkurunziza abanyamakuru ba BBC mu kiganiro bagiranye mbere gato yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge, bamubaza niba aziyamamariza indi mandat, tabasubije ati : Nzakora icyo itegeko Nshinga rizaba rivuze (Murumva ko nta gushidikanya uyu azahindura Itegeko Nshinga). Kagame inshuro nyinshi bamubaza kuri iki kibazo yagiye asubizanya amagambo aremereye agaragaza ko atazahindura constitution ! Ndibuka amagambo yasubije Hon Fazil muri congres ya RPF yongera kumubwira ko abasilamu bamutumye kwiyongeza mandat. (Yaravuze ngo hari ba Kagame benshi, siwe wagenewe kwikorera ibibazo by'igihugu ngo ahubwo abantu bagomba gukora kuburyo ibibazo bihari bakemurwa kabone niyo yaba atari umukuru w'igihugu). Muribuka uko yasubije abandi banyamakuru ubwo yari mu ruzinduko muri Uganda. Mwumvise uko yasubije abanya Cyangugu, mu kiganiro n'abanyamakuru cyavuzwe hejuru murabona uko HE yasubije. Ubundi abazi cyane Kagame si umuntu ujya wisubiraho ngo yivuguruze. Sinshinzwe kumuvugira ariko NDEMEZA NDASHIDIKANYA KO IRYO KOSA HE ATAZARIKORA kuko arakunzwe cyane haba imbere mu gihugu haba hanze, agomba kuzasohokana icyubahiro agaragaza ko atandukanye n'aba Wade, Museveni, Kibaki, Kabila, n'abandi banyafurika maze abantu bakajya bamusura nka MANDELA akaba yanahabwa igihembo cya Prix Nobel de la Paix. Ahubwo nubwo ntari umujyanama we mbaye uwayimugira namusaba nkomeje kujya mu cyama maze akakivugurura agafasha inzego za Leta gukora neza mu gihe azaba atakiri Perezida, maze tugakomezanya umuvuduko mu iterambere. Ibya Fazil byo n'abandi nkawe birazwi ko arugushaka akagati ariko ntibamukunda kuko bazi ko ari ikosa rikomeye yaba akoreye igihugu n ;isi kandi yarayoboye neza.
Musubize22.01.2013 saa 06:14
nzara
Muzehe turamushima uburyo atuyoboye ariko manda ya gatatu rwose ntabwo byaba ari byiza. ahubwo tuzashyigikira uwo yatoje kuyobora
Musubize22.01.2013 saa 04:15
TT
Oya nukuri jye sinshigikiye ko yiyamamaririza manda ya 3 kuko tugomba kuba intangarugero muri Africa tudahindagura itegeko nshinga uko bukeye uko bwije,ahubwo azajye mu bavuga rikijyana ajye ajyira inama n,ubuyobozi bwaba buriho icyo gihe bizagenda neza. Nuko mbyumva murakoze
Musubize22.01.2013 saa 04:07
democratie
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!