Perezida Paul Kagame aragirira uzinduko rw’iminsi ibiri mu ntara y’Amajyepfo

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 19 Gashyantare 2013 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa kabiri Perezida Paul Kagame aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamababe na Nyaruguru.
Muri uru ruzinduko Perezida Paul Kagame ari butangirire mu karere ka Nyamagabe, asura aharimo kubakwa uruganda rw’icyayi rwa Mushubi, rufitwe na sosiyete y’ishoramari ya MIG; ruherereye mu murenge wa Buruhukiro.
Perezida Paul Kagame arakomeza uruzinduko rwe asura imurikagurisha riciriritse ry’ibikorwa by’ubuhinzi ririmo kubera muri aka karere. Nyuma (...)

Guhera kuri uyu wa kabiri Perezida Paul Kagame aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyamababe na Nyaruguru.

Muri uru ruzinduko Perezida Paul Kagame ari butangirire mu karere ka Nyamagabe, asura aharimo kubakwa uruganda rw’icyayi rwa Mushubi, rufitwe na sosiyete y’ishoramari ya MIG; ruherereye mu murenge wa Buruhukiro.

Perezida Paul Kagame arakomeza uruzinduko rwe asura imurikagurisha riciriritse ry’ibikorwa by’ubuhinzi ririmo kubera muri aka karere. Nyuma akaba ari buganire n’abaturage ba Nyamagabe aho bateraniye ku kibuga cyo mu kagari ka Munini.

Perezida Paul Kagame asuye intara y’amajyepfo nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka yari yasuye iy’Uburengerazuba, Akarere ka Nyamasheke n’aka Rusizi.

Intara y’Amajyepfo igizwe n’uturere umunani, ituwe n’abaturage basaga miliyoni.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza