Reynders na Masozera mu biganiro ku iyirukanwa ry’umukozi w’Ambasade y’u Bubiligi

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 2 Gashyantare 2013 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iyirukanwa ry’igitaraganya ku mukozi wari ushinzwe umutekano muri Ambasade y’u Bubiligi i Kigali, Ambasaderi w’u Rwanda Masozera Robert yahamagawe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders, ngo baganire kuri icyo kibazo.
Mbere y’uko Ambasaderi Masozera ajya kubonana na Didier Reynders ku wa 31 Mutarama, twamubajije ibirebana n’ikibazo cy’iyirukanwa ry’igitaraganya ku musirikare w’Umubiligi wakoreraga Ambasade yabwo mu Rwanda, atubwira ko ibirimo biganirwaho n’impande (...)

Nyuma y’iyirukanwa ry’igitaraganya ku mukozi wari ushinzwe umutekano muri Ambasade y’u Bubiligi i Kigali, Ambasaderi w’u Rwanda Masozera Robert yahamagawe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders, ngo baganire kuri icyo kibazo.

Mbere y’uko Ambasaderi Masozera ajya kubonana na Didier Reynders ku wa 31 Mutarama, twamubajije ibirebana n’ikibazo cy’iyirukanwa ry’igitaraganya ku musirikare w’Umubiligi wakoreraga Ambasade yabwo mu Rwanda, atubwira ko ibirimo biganirwaho n’impande zombi mu rwego rwa Dipolomasi bitarangirizwa mu itangazamakuru.

Inkuru itangazwa na Radio Televiziyo y’Ababiligi (RTBF) ni uko uriya musirikare ngo ashobora kuba yaragaragayeho gukora ibyari binyuranye n’inshingano ze muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bikaba ari byo u Rwanda ngo rushobora kuba rwarahereyeho rumusezerera igitaraganya.

Turakomeza kubakurikiranira amakuru nyayo y’ibyaba byaravugiwe muri uwo mubanano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza