IGIHE.com > Politiki > Amakuru
Rusizi: Perezida Paul Kagame arasabirwa manda ya Gatatu

Rusizi: Perezida Paul Kagame arasabirwa manda ya Gatatu


Yanditswe kuya 18-01-2013 - Saa 10:11' na IGIHE

Mu ruzinduko Umukuru w’igihugu arimo mu ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, ubwo yahuraga n’abaturage b’akarere ka Rusizi, Nzagirante Fiacre, umuturage wa Gitambi yasabiye Perezida Paul Kagame manda ya gatatu.

Ku wa Kane tariki ya 17 Mutarama, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu, ubwo yahaga abaturage umwanya wo kuganira na we bagaragaza ibibazo bafite, bashima ibyagezweho banatanga ibyifuzo, Nzagirante Fiacre umuhinzi wa Kawa washoboye kwiteza imbere, yasabye Abadepite gusubira mu Itegeko Nshinga. Yagize ati “Ndasaba intumwa za rubanda twitoreye gusubira mu Itegeko Nshinga, bakaritugarurira tukaritora, tukakongera manda ya gatatu.”

Akomeza atangaza ko abategereje ko Manda ya Perezida Kagame irangira ngo ibintu bihinduke, abaturage bo batazabyemera. Ibi Nzagirante abishingira ku kuba Perezida Paul Kagame yarafashije abanyarwanda kugera kuri byinshi birimo umutekano, iterambere, ubukungu, ubuzima bwiza, uburezi kuri bose n’ibindi.

Nzagirante Fiacre wahoze ari umuhinzi wa Kawa, ubu ufite na we abakozi akoresha, yabashije kwishyirahamwe n’abandi bahinzi bubaka uruganda rutunganya Kawa, kurin ubu bakaba bakorana n’abashoramari b’Abayapani bayibagurira.

Avuga ko ibyo byose babigezeho kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, kandi baharanira gukomeza umuvuduko bafite mu iterambere.

Perezida Kagame asuhuza abaturage
Abaturage bishimiye gusurwa n'Umukuru w'igihugu
Perezida wa Repubulika akemura ibibazo by'abaturage
Nzagirante Fiacre ati "Abategereje ko manda yawe irangira ngo bihinduke, abaturage ntituzabyemera."
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO