IGIHE.com > Politiki > Amakuru

U Bufaransa bwifuje ko Michel Flesch aba Ambasaderi mushya mu Rwanda


Yanditswe kuya 9-08-2012 - Saa 02:13' na Ishimwe Samuel

Nyuma y’amezi atandatu u Bufaransa nta ambasaderi bugira mu Rwanda, ubu noneho bwifuje ko Michel Flesch ari we ufata izi nshingano, gusa u Rwanda ntiruratangaza niba rwamwemeje.

Nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, uyu Michel Flecsh watanzwe n’u Bufaransa kuri uyu mwanya wa ambasaderi, afite imyaka 58, akaba yari asanzwe ahagarariye igihugu cye muri Guinée-Bissau.

Ibi bibaye mu gihe mu mpera z’umwaka wa 2011 Laurent Contini wari uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda yatakarijwe icyizere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa Alain Juppé, amushinja kubogamira ku ruhande rw’u Rwanda ku bijyanye n’uruhare u Bufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yaho u Bufaransa bwatanze Hélène Le Gal ngo abuhagararire i Kigali, ariko u Rwanda ruramwanga kubera umubano wa hafi afitanye na Alain Juppé utumvikana na Leta y’u Rwanda.

Gusa nubwo nta ambasaderi wari uhari, ibihugu byombi byemezaga ko umubano wakomeje nk’ibisanzwe nkuko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, rivuga ko u Rwanda rugikomeje umubano n’u Bufaransa nk’uko abakuru b’ibihugu babishimangiye mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Paris muri Nzeri umwaka ushize.

IBITEKEREZO
Karangwa ( France), Ese ufite ubwoba ko bazakuriza indege bakakugarura i RWANDA ? Wasanga bazaba bagukijije uwo muruho wo guhora uhehera abo bakecuru b'abazungu. Erega urwanda rwabaye rwiza ! Kandi noneho twese abarurimo dufatanye munda , urukundo rwaragarutse ,inka ziratangwa, kubakira abatishoboye nibindi byiza byishi.
Musubize16.08.2012 saa 05:49
Charlotte
You Abdullah try to reflesh your idear.
Musubize10.08.2012 saa 17:24
p5
@Kazagwa ( France) : Iyo uvuga ngo '' mufatirwe ibihano'' uba uvuga bande ? Ndabona washyize France ku izina ryawe. Ni izina ryawe se ? Uba France se ? Cyangwa ni ukwerekana ko ukunda France cyane ? Uko byaba biri kose, ibihano mbona wifuza nawe byakugeraho cyangwa bikagera ku muryango wawe kuko ndahamya ko uwufite mu Rwanda ! Ibi wifuza rero birimo kwihima ! Ndagusetse ahubwo !
Musubize10.08.2012 saa 06:07
Minega
@ all. None se ko twigaragambije, hanyuma byagenze gute ? Ko za report zisohoka tukavuza induru, wari wabona abazungu bavuza induru ? bo bakora action !!!! Umaze kubona aba presidents bangahe b'abazungu batukana kuri TV ? Sinshyigikye abazungu habe na busa, ubwenge navuze ko baturusha si intelligence ahubwo ni wisdom cg se uburyarya. Erega the whole diplomacy and demoncrazy ni uburyaryagusa.com. Muslims must wake up !
Musubize10.08.2012 saa 04:12
Abdullah
Uwo Abdallah mumureke rwose ntimuzanyonge ubutumwa bwe, kuko abo ba muslims be nizera ko badasinziriye, kandi nziko ibyo bakinisha bya za ntambara n'akaduruvayo byabo bo aha ntibakwibeshya ntibazanibeshya yewe ntibazanabirote kuko basanga barikaniriye umugisha wundi bakannya ikoro, aha si muri Somalia cg nahandi hari abasazi, kandi abasilamu baha baranasobanutse batekereza kinyarwanda, ubwo we namubwira iki natekereze kibiniladen uko ashaka icyo nzi nuko ntacyo yakora.
Yigeze akubwira ko hari icyo ashaka gukora ? None se utekereza ibinyuranye n'ibyawe aba abaye umwanzi ? You must wake up !
10.08.2012 saa 04:14
Abdullah_Fan
Ntangazwa cyane n'abantu bagifite kwisuzugura cyangwa kwigira .... Abdullah ko usa naho uvugira benshi kandi ari wowe utekereza nk'abana. Biragaragara ko Abazungu bakurusha ubwenge nk'uko ubyivugira. Abanyarwanda twaribohoye, kandi twihesha agaciro. Hata tugonde kama misumari, nywele zitoke kicwani, hatutarudi nyuma.
Musubize10.08.2012 saa 00:45
Yurib
okey man turabizi twese ko perezida Hollande intwari ye ari Mitterand akaba anashaka gukora politike igendera kumatwara ya Miterand nyine. Holande kugiti cye yivugiye ko Miterand ari icyitegererezo cye !! reka ndekere aha... Ubwira umwumva ntavunika....
Musubize9.08.2012 saa 14:53
@makuba
Turasaba ko abashinzwe urubuga rwi igihe.com kujya ba nyonga comment zose zumuntu wiyita Abdullah kuko numugome cyangwa numurwayi womumutwe iteka ryose comment ashyiramo ijambo ngo Muslims must wake up ! please please turamwamaganyeb niba asha muslims to wake up and what ever he/she wants to do. ndumva aribyiza ko asanga abandi bangenzibe bo muri Alqaida maze tukareba icyo azakurayo. we are tied of abdullah please stop your poisons.
Musubize9.08.2012 saa 11:28
y
Ariko se comments za Abdullah ko zidasohoka ? nizo nigeze kubona kunkuru y'abagorozi mwahise muyivanaho ? igihe must wake up !
Musubize9.08.2012 saa 07:31
igihe
buriya nturi murumuna we ?
10.08.2012 saa 02:21
g
Naze ariko bajye bareka za palapala zabo !
Musubize9.08.2012 saa 05:27
Hatali
abantu se kombona batinye gutanga ibitekerezo kandi rya tegeko rigenzura itumanaho ritarajya mu bikorwa ? erega mujye muvuga ibyubaka nubundi amatiku tuyareke ntaho yagegeje abayafite. twubahe Leta nayo izatwubaha bityo igihugu kibikiriremo. u rwanda ni urwacu twese, turwubake tuzaba twiyubaka
Musubize9.08.2012 saa 04:48
mpanguhe@yahoo.fr
Hari igihe mbona muri politique yacu dukora ibintu bimeze nk'iby'abana. Gusa abazungu baturusha ubwenge bagatwara ibintu byabo ku mibare. Batworohera tukibeshya ko tubarusha ubwenge, naho byahe byokajya. Igihe kizajya kigera maze baduseke. Muslims must wake up !
Musubize9.08.2012 saa 04:29
Abdullah
kdi wifitiye ikibazo cyuburwayi Abdullah we
9.08.2012 saa 10:49
karangwa
Ni byiza mu mureke aze,ajye atugezaho amakuru mu gihugu ,mubone uko mufatirwa ibihano kubera mufasha M23
Musubize9.08.2012 saa 03:46
kazagwa(France)

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!