U Rwanda rubaye urwa mbere mu gushyiraho politiki y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe na
Kuya 19 Gicurasi 2012 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2012 hashyizwe ku mugaragaro politiki nshya ngenderwaho na gahunda y’igihugu yerekeye kukoza no gushimangira amahame n’intego z’ubufatanye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).
U Rwanda rubaye igihugu cya mbere muri uyu muryango gishyizeho politiki igamije kwita no kunoza uko ibyagezweho muri uyu muryango byakomeza kugenda neza ariko n’ibitaragerwaho bigakomeza gutegurwa neza.
Bill William Kayonga, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Afurika (...)

Kuwa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2012 hashyizwe ku mugaragaro politiki nshya ngenderwaho na gahunda y’igihugu yerekeye kukoza no gushimangira amahame n’intego z’ubufatanye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

U Rwanda rubaye igihugu cya mbere muri uyu muryango gishyizeho politiki igamije kwita no kunoza uko ibyagezweho muri uyu muryango byakomeza kugenda neza ariko n’ibitaragerwaho bigakomeza gutegurwa neza.

Bill William Kayonga, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda (MINEAC) yatangarije IGIHE ko iyi politiki izafasha u Rwanda gusubiza amaso inyuma rukareba niba inyungu rwateganyaga kubona muri uyu muryango zaragezweho, rwasanga hari ibyo rutarageraho rukareba uko hafatwa ingaba, hagamijwe kubyaza umusaruro neza kuba u Rwanda ruri muri uyu muryango.

Akomeza avuga ko iyi politiki ikubiyemo ibikorwa byose biteganijwe mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Agira ati:”Hari ibyo twagezeho ariko hari n’ibindi bikiri mu myiteguro no kwigwaho nko kugira perezida umwe n’ibindi ariko biba bisaba imyiteguro ihagije kugira ngo bitazateza ikibazo.”

Iyi politiki yatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2011, tariki 7 Gashyantare nibwo yemejwe na cabinet y’u Rwanda,s kugeza ubu ishyizwe ku mugarangaro ifite intego zinyuranye harimo gutuma uburyo bw’imicungire y’ubufatanye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba burushaho gukorwa neza no kugira akamaro, ndetse no gukora ku byuryo kwinjira mu bufatanye muri uyu muryango bizafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite umusaruro uri hagati mu mwaka wa 2020, n’izindi.

Minisitiri w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Monique Mukaruriza yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango wo gushyira ku mugaragaro iyi politiki.
Yavuze ko hakozwe urugendo rurerure kugira ngo iyi politiki igerweho, bityo ikaba iramutse idashyizwe mu bikorwa izo ngufu zagendeye mu kuyitegura zaba zipfuye ubusa, yongeraho ko ubu hatangiye urundi rugendo rwo kuyishyira mu bikorwa.

Agira ati:”Ndashishikariza abafatanyabikorwa bikorwa bacu n’imiryango itandukanye ikorera mu Rwanda gukoresha iyi politiki kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego n’ibyo rwifuza kugeraho mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”

Hashize imyaka itanu u Rwanda rwinjiye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba hari byinshi byasezeranyijwe Abanyarwanda mu kuba u Rwanda rugiye muri uyu muryango.

Hari ibyagezweho nko kuba ibicuruzwa byakorewe mu bihugu bigize uyu muryango byinjira ntamisoro byatwe.

Ariko hari n’ibindi bitaragerwaho nko guhuza inzego z’ubuyobozi umuryango ukagira perezida umwe, ifaranga rimwe, koroshya ubusabane n’imigenderanire aho biteganyijwe ko abaturage bibi bihugu bazajya bagenderanira nta nkomyi nta n’impapuroz’inzira basabwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza