Mu kiganiro yagiranye n’abanyamaku muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku cyicaro gikuru cya Loni i New York kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, yongeye kwamagana ibirego bya Human Rights Watch bishinja inzego z’umutekano z’u Rwanda gufasha inyeshyamba zirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi ntamabara imaze gukura ibIhumbi by’Abanyekongo mu byabo, iri hagati y’abiyomoye ku ngabo za Congo bagashinga umutwe wa M23 , Gen Ntaganda Bosco na Leta ya Congo Kinshasa.
Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko u Rwanda ruri gukoreshwa nk’urwitwazo mu ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, yagize ati :”Birumvikana, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda nta mpamvu yatuma bugira uruhare mu gusenya amahoro bwakoreye cyane ngo yubakwe.” Aha Mushikiwabo yagaragaje igikorwa cyo gufata Laurent Nkunda u Rwanda rwakoze, bituma habaho gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’umutwe wa CNDP na Leta ya Congo muri 2009.
Yakomeje agira ati :”Kugeza ubu twabonye raporo zikurikiranya, ariko kwerekana ibimenyetso bifatika byakomeje kuba ingutu.”
Asubiza ku kibazo cy’ibaruwa Leta ya Congo yohereje muri Loni ishinja u Rwanda, Mushikiwabo yatangaje ko bayohereje ubwo yari mu ndege agarutse I Kigali, amaze kugirana ibiganiro n’abayobozi ba Congo ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwayo, aho yanagiranye ibiganiro na Perezida Kabila.
Yagize ati :”Turabizi ko Congo yohereje ibaruwa mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano. Byaratubabaje. U Rwanda na Congo byagiranye ibiganiro kandi dukomeje guhura. Nagiye muri Congo mu biganiro ku ngamba n’ibikorwa byo gufatanya mu kurwanya FDLR iri mu mashyamba ya Congo.”
Minisitiri Mushikiwabo yatangarije abanyamakuru ko hagomba gushakwa umuti wihuse, ati :”Uko bimeze kose, ubwicanyi bugomba guhagarara byihuse muri Congo. Impunzi zigomba gutaha. Habayeho gushyira ingufu ku mpuha n’ibirego. Twabonye ihohoterwa ryakorewe Abanyarwanda muri Congo. Abanyarwanda 11 baherutse gufatwa muri Congo hafi y’aho batuye muri Rubavu, barakubitwa, baranahohoterwa.”
Hagarutswe kandi ku kuba u Rwanda rwatanzwe nk’umukandida n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ariko imiryango imwe ikaba ibyamagana. Mushikiwabo yavuze ko rubikwiye, kandi ko Congo iri gutanga u Rwanda nk’urwitwazo mu bibazo byayo by’imbere.
Yamaganye kandi bimwe mu bitangazamakuru by’Abanyekongo bikomeje gukwirakwiza ibihuha by’urwango ku Rwanda, avuga ko byibutsa amagambo y’ivangura yavugwaga na bimwe mu bitangazamakuru mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ruzinduko rwe mu Muryango w’Abibumbye, Minisitiri Louise Mushikiwabo yari aherekejwe na Richard Gasana uhagarariye u Rwanda mu Loni na Major Patrick Karuretwa, Umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’umutekano.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umudipolomati w’Umunyarwandakazi yasabye Loni guhagurukira icuruzwa ry’abantu
17.05.2013 |
|
Kayumba Nyamwasa mu rukiko yisobanura bwa nyuma
17.05.2013 |
|
Muri Commonwealth, Perezida Kagame yashimangiye ko ubuyobozi bwiza ari ubuhindura imibereho y’abaturage
16.05.2013 |
|
FDLR irishyuza Leta ya Congo Kinshasa amadolari 150,000
16.05.2013 |
|
Andrew Mitchell ashima ubwisanzure bwa politiki n’itangazamakuru mu Rwanda
15.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |