Igisubizo kuri Barnabus Taremwa wibajije ikiri guhembera intambara y’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mutarama 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize hasohotse ibaruwa ifunguye yanditswe n’umunya-Uganda akaba n’umwe mu bavuga rikumvikana muri icyo gihugu, Barnabus Taremwa, igenewe Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni ku kibazo kiri mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Muri iyo baruwa Taremwa yigaragaza nk’umuturage usanzwe, utewe inkeke n’ibirimo kuba hagati y’ibihugu byombi, agasaba aba bakuru b’ibihugu ko byashyira ahabona ahagaragara “icyabaye”.

Nyamara ni umuntu ukwiye kuba azi byinshi kuri iki kibazo kuko uretse ijambo afite muri Uganda kubera ubucuruzi bwe, Taremwa w’imyaka 54 ni umuvandimwe wa Joviah Saleh, umugore wa Gen Salim Saleh, murumuna wa Perezida Museveni.

Muri iyo baruwa avuga ko ikibazo cya Uganda n’u Rwanda cyakuruye intambara y’ubutita ariko “igiteye urujijo ni uko nta we ugishyira ahabona yaba ubuyobozi bwa Kampala cyangwa Kigali.” Ku bwe ngo kiri hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi, gusa ngo “ubwoba ni uko intambara y’ubutita yarushaho kuba mbi, ugasanga abaturage b’u Rwanda na Uganda nibo baharenganira.”

Asa n’ugerageza kuvuga ko umwuka mubi hagati y’ibi bihugu uterwa n’u Rwanda, yitwaje ijambo rya Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ku bihugu by’abaturanye bibiri bitifuriza u Rwanda ibyiza, abenshi bagahita badoma urutoki kuri Uganda n’u Burundi.

Mu kuvuga ko ikibazo kiri gusa mu kutumvikana kw’abakuru b’ibihugu byombi, Taremwa yagize ati “Abaturage ntibakwiye gushyirwa mu bwumvikane buke batazi aho buturuka. Ni ikihe kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda? Ntitwigeze twumva na kimwe cyaba igishingiye ku butaka cyangwa ubucuruzi.”

“Umubano w’igihe kirekire hagati y’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ntabwo ukwiye kuharenganira kubera ibitumvikanwaho bitazwi biri hagati y’abayobozi babiri.”

Akomeza ati “Nk’abaturage b’ibihugu byombi, biratubabaza iyo twumvise umukuru w’igihugu avuga ko igihugu cy’abaturanyi kitabifuriza ibyiza.”

Nyamara ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ikibazo gihari urebye ibikorwa bimaze igihe byibasira Abanyarwanda muri Uganda. Umwe mu bahuye n’ako kaga ko gukorerwa iyicarubozo muri Uganda, Gatsinzi Fidel, yagize icyo avuga kuri iyo baruwa ya Taremwa, anavuga ko baziranye neza.

Gatsinzi yagarutse ku itariki ya 9 Ukuboza 2017 ubwo ibintu byamuhindukiragaho nyamara yari asanzwe akorera ingendo muri Uganda ntacyo yishisha. Yafashwe n’abantu babiri bafite imbunda, barimo Rugema Kayumba [Kayumba Nyamwasa amubereye nyirarume] wo muri RNC na Corporal Abdul Karim Mukombozi ukorera Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare muri Uganda, CMI.

Mu minsi 12 yamaze afunzwe, Gatsinzi yakorewe iyicarubozo rikomeye, ku wa 22 Ukuboza 2018 bamujugunya ku mupaka wa Gatuna, ubuyobozi bw’u Rwanda buramuraruza butangira kumuvuriza mu Bitaro byitiriwe umwami Faycal.

Ati “Hari imiryango myinshi nzi ifite abavandimwe bagiye muri Uganda yayobewe aho barengeye […] Nanjye byangizeho ingaruka. Nyamara nta kibazo mfitanye na Perezida Museveni, kimwe n’amagana y’abanyarwanda bahohotewe n’inzego z’umutekano.”

Imvano y’ikibazo irazwi

Mu nyandiko ye mu kinyamakuru Virunga Post, umwanditsi Peter Muhumuza ava imuzi ibikorwa byagiye bibaho bigaragaza imvano y’intambara y’ubutita hagati y’u Rwanda na Uganda.

Agaruka ku kuntu atari bishya kuba umubano w’u Rwanda na Uganda utari mwiza kuko agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi kuri ubu kamaze imyaka irenga 20. Gusa mu myaka ibiri ishize nibwo Perezida Museveni asa n’uwafashe icyemezo ko abanyarwanda bahohoterwa, bagafungwa badashobora kubonana n’abavoka babo cyangwa abahagarariye igihugu cyabo ngo babafashe, ko bashobora gukorerwa iyicarubozo n’igihe bari mu bikorwa byabo bisanzwe, by’umwihariko i Kampala na Mbarara.

Kwibasira Abanyarwanda bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda byahuriranye n’ukwiyongera kw’ibikorwa bya Rwanda National Congress [RNC] muri Uganda. Ibyo binahura n’ihohoterwa ry’Abanyarwanda muri Uganda: Mu bice bya Uganda RNC yabaga irimo gushakamo abambari yinjiza mu mutwe itegurira kuba wagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, niho abanyarwanda bibasirwaga bagatabwa muri yombi.

Abanze kujya muri uyu mutwe cyangwa kuwuha inkunga y’amafaranga bisanga cyane barimo gutotezwa n’abagize RNC n’abakozi b’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare (CMI). Bafatanyije bagata muri yombi, bagashimuta, bagakora iyicarubozo, rimwe na rimwe bakirukana abantu mu gihugu batagendeye ku itegeko ryaba irya Uganda cyangwa mpuzamahanga.

Abagize RNC ubwabo batangiye gufunga abantu ku butaka bwa Uganda. Bagashyira abo badashaka mu modoka zidafite ibiziranga, ku manywa y’ihangu, bakabajyana muri kasho za CMI mu nyubako zitazwi, bakabakorera iyicarubozo bahatirwa kwemera ko ari intasi z’u Rwanda.

Kwanga kujya muri RNC cyangwa gutanga inkunga biba ikimenyetso ko uri intasi y’u Rwanda. Icyo gihe bene nk’abo babahimbira ibimenyetso birimo ko babafatanye imbunda, ngo bakunde bakurikiranwe n’ubutabera bwa gisirikare maze babatoteze abaturage ba Uganda batarabutswe. Umuntu yaba afatiwe muri resitora, muri gare kandi ku manywa y’ihangu, ntibyabujije CMI kuvuga ko yamufatanye imbunda, akenshi bakavuga AK-47 na mashinigani (machineguns).

Ubwo Ambasade y’u Rwanda i Kampala yagaragazaga impungenge ku mutekano w’abaturage b’u Rwanda muri kiriya gihugu mu nyandiko yashyikirijwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, nta cyakozwe. Abanyamategeko ntibemerewe guhura n’izo nzirakarengane ziba zakorewe iyicarubozo.

Muri ibi bikorwa bibisha bikorwa na CMI ifatanyije n’abambari ba RNC, abagore nabo ntiborohewe. Mu gihe gishize hari abagore babiri bakorewe iyicarubozo ndengakamere muri kasho za CMI, bavuze ko bambitswe ubusa bakicazwa mu mazi arimo amashanyarazi, abashiririza bikomeye ku bitsina.

Abakozi ba CMI banabakuragamo imyenda ngo “bashaka kureba uko umunyarwandakazi asa yambaye ubusa.” Hari n’abandi benshi bakorewe ibya mfura mbi.

Ubwo muri Mutarama 2018 imikoranire ya RNC –CMI yajyaga ahabona, Rugema Kayumba wahuzaga ibyo bikorwa muri Uganda ntiyigeze ahakana uko kuri, ahubwo yanditse kuri paji ye ya Facebook ati “ntabwo nzakorana na CMI gusa ahubwo nzaba umwe muri bo.”

Umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Ku wa 11 Ugushyingo 2017, nibura abantu 46 bafatiwe ku mupaka wa Kikagati bajyanywe mu myitozo ya RNC muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC, aho bagombaga kugera banyuze mu Burundi. Ibi byemejwe na Museveni ubwe ku wa 25 Werurwe 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru i Entebbe.

Ati “Itsinda ry’Abanyarwanda bari bajyanywe banyuze muri Tanzania n’u Burundi, bagana muri Congo. Bavuze ko bagiye mu mirimo y’itorero ariko mu guhatwa ibibazo byagaragaye ko mu kuri bitari imirimo y’itorero. Byari ikindi kintu.”

Hagati ya tariki 15-16 Ukuboza 2018 kandi abahagarariye RNC na FDLR bakoranye inama i Kampala, ku butumire bw’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane n’akarere, Philemon Mateke, igamije kunoza umubano hagati ya bombi no kunoza imikoranire n’inzego z’umutekano za Uganda. Uyu Minisitiri afatwa “nk’ikiraro gihuza FDLR, RNC na Uganda.”

RNC yari ihagarariwe n’itsinda riyobowe na Frank Ntwari ufatwa nka komiseri ushinzwe impunzi n’uburenganzira bwa muntu, akaba muramu wa Kayumba Nyamwasa. Aba muri Afurika y’Epfo ariko agenda cyane muri Uganda, akanahabwa uburinzi bukomeye.

Nyuma y’iyo nama y’i Kampala, inzego z’umutekano za RDC ku mupaka wa Bunagana zataye muri yombi abari bahagararariye FDLR, bari mu nzira bataha. Barimo umuvugizi wa FDLR Ignace Nkaka uzwi nka LaForge Bazeye Fils n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi.

Bahise bajyanwa Kinshasa banyuze i Goma, aho bahatiwe ibibazo bakavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala ndetse n’imigambi bafite ku Rwanda.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’abibumbye yo ku wa 31 Ukuboza 2018 nayo yashimangiye ibikorwa by’abo barwanyi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, bagize ihuriro rishya rizwi nka P5 riyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Igikomeye, yemeza neza ko kwinjiza abarwanyi muri uyu mutwe bigirwamo uruhare “n’ibihugu by’abaturanyi”. Kimwe muri ibyo bihugu kivugwa mu izina mu buryo bweruye ni u Burundi.

Hari ibikorwa byinshi umuntu yakomeza kuvuga bigize ‘Intambara y’Ubutita’, aho usanga Uganda ari yo ikora ibikorwa bigayitse by’iyicarubozo ku baturage b’u Rwanda, bikiyongeraho gutera inkunga abifuza guhungabanya umutekano warwo, gusa muri ibi byose u Rwanda ntacyo rubikoraho kuko abaturage ba Uganda batembera u Rwanda mu bwisanzure nta nkomyi, u Rwanda nta kibi na kimwe usanga rwifuriza Uganda.

Ibi bishobora gufasha Taremwa kumenya amakuru ku kirimo guhembera umubano mubi hagati y’ibihugu byombi mu gihe yaba akeneye kwandika ibaruwa itaha.

Taremwa ni umuntu wa hafi wa Perezida Museveni, mu 2010 yamwambitse umudali w'intwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza