00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikimwaro, icyasha n’akangaratete ku banya-Iraq: Inkuru Colin Powell asize imusozi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Burayi no mu bihugu by’inshuti za Amerika, ubutumwa bw’akababaro buri kuva imihanda yose bwihanganisha icyo gihugu by’umwihariko umuryango wa Colin Powell witabye Imana kuwa Mbere afite imyaka 84.

Powell yishwe na Covid-19 ariko yamufatiranye na kanseri ya myeloma yari afite, ica intege abasirikare b’umubiri.

Uyu mugabo arazwi cyane muri Politiki ya Amerika mu mpera z’ikinyejana cya 20 no mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, by’umwihariko nk’umwirabura wanditse amateka yo kuba mu buyobozi bwo hejuru muri Amerika kugeza ku Mugaba Mukuru w’Ingabo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Icyakora Powell abenshi bamuzi mu 2003 ubwo yajyaga imbere y’Inteko Rusange ya Loni, akabemeza uburyo Perezida Saddam Hussein wa Iraq atunze intwaro kirimbuzi, bityo ko igihugu cye kigiye kujyayo kuzibambura no kuzishwanyaguza kugira ngo hatazagira ibyihebe bizigeraho bigahindanya Isi.

Aya makuru byaje kumenyekana ko yari ikinyoma , amazi yararenze inkombe, ingabo za Amerika zaramaze kugera muri Iraq zarakuyeho ubutegetsi bwa Saddam Hussein.

Ingaruka z’ikinyoma Powell yabeshye Loni ikemera ko Amerika ijya muri Iraq, n’ubu ziracyumvikana muri Iraq nyuma y’imyaka 18 kuko igihugu cyabaye isibaniro ry’intambara n’imitwe y’iterabwoba, mu gihe ibihumbi n’ibihumbi by’inzirakarengane bimaze guhitanwa n’izo ntambara.

Mu minsi ye ya nyuma, Powell na we yemeje ko yakoze amakosa akomeye akabeshya Isi ku ntambara yo muri Iraq, kandi ko ari ‘icyasha’ gikomeye ku mateka y’ubuzima bwe.

Nyuma yo kwemeza Isi ko Iraq ifite intwaro kirimbuzi, Powell yavuye ku buyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bwa Amerika mu 2005.

Mu mwaka wa 2009, yabwiye ikinyamakuru Paris Match ko na we yicuza amakosa yakoze abeshyera ubutegetsi bwa Saddam Hussein.

Yagize ati “Ibyo navuze ndabyicuza. Amakuru nari nahawe n’inzego z’iperereza yari ibinyoma.”

Mu 2010 Powell yongeye kubwira CNN ati“nabeshye rubanda, nta kubishidikanyaho.”

Powell ni umwe mu banyamerika b’Abirabura bari bubashywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umusirikare w’umwuga warwanye intambara zikomeye zirimo n’iya Vietnam.

Mu 1987, Powell yagizwe umujyanama wa Amerika mu by’umutekano, aba umwirabura wa mbere uwugiyemo. Ku butegetsi bwa George Herbert Walker Bush, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika, umwanya wari ugiwemo bwa mbere n’umwirabura.

Uyu mugabo yakomeje kwigaragaza neza mu buyobozi bw’Ingabo za Amerika, by’umwihariko mu ntambara Amerika yashoje muri Koweït kurwana n’ingabo za Saddam Hussein zashakaga kwigarurira icyo gihugu. Iyo ntambara yasojwe ingabo za Saddam zisubijwe inyuma.

Powell yigeze no guhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu 1996 no mu 2000 ariko arabyanga, avuga ko politiki atari umuhamagaro we.

Nubwo abamushimagiza bakomeje kuba benshi muri Amerika nyuma y’urupfu rwe, muri Iraq ho bari kumuvumira ku gahera ku bw’ibyago yabateje mu 2003, na n’ubu bikaba bikibagendaho.

Umwe mu baturage ba Iraq, Nahla w’imyaka 56 yabwiye RFI ati “Ndi kwibaza niba uyu munsi roho ye nihura n’izindi z’ibihumbi by’inzirakarengane z’abanya-Iraq, irazisaba imbabazi, ariko se ziramubabarira? Si ko mbikeka. Icyo nzi cyo ni uko isura ye yayihindanyije by’iteka.”

Ingabo za Amerika zavuye muri Iraq mu 2011 ariko zasize igihugu cyarabaye indiri y’imitwe y’iterabwoba kurusha uko bagisanze, hasigara Guverinoma idashoboye.

Ubwo Powell yajyaga muri Loni kubemeza impamvu Amerika igomba kujya muri Iraq, icyo gihugu cyari kimaze imyaka ibiri cyibasiwe n’ibitero by’iterabwoba byahitanye abasaga ibihumbi bitatu.

Ubutegetsi bwa George W.Bush bwari buri ku gitutu gikomeye cyo kwemeza Isi n’Abanyamerika, ko bugifite imbaraga zo kurinda umutekano n’inyungu by’Abaturage bacyo.

Ubutegetsi bw’abatalibani bwabaye igipimo cya mbere kuko umwaka wa 2001 warangiye bukuweho, bushinjwa gukorana na Osama Bin Laden wari ku isonga ya Al Qaeda yagabye ibitero ku miturirwa ya World Trade Center.

Mu gukomeza kwizeza Abanyamerika ko igihugu cyabo kigikomeye, ubutegetsi bwa Bush bwashoje intambara ku bwa Saddam Hussein ari nabwo Powell yabeshyaga Isi ngo ibajye inyuma.

Powell ni umwe mu birabura bageze kure mu buyobozi bwa Amerika
Powell yagize uruhare mu ntambara zikomeye Amerika yarwanye mu mpera z'ikinyejana cya 20
Powell n'umuryango we mu Ugushyingo 1987 ubwo yagirwaga umujyanama mu by'umutekano
Powell mu 1990 ubwo yatemberaga muri Panama aho ingabo za Amerika zari zaragiye kwigarurira
Aha ni muri Kamena 2002 ubwo Powell (uwa kabiri uvuye ibumoso) yari ahagararanye na Perezida Bush n'abandi bayobozi
Powell mu 1990 ahagaze iburyo bwa George H.W. Bush wari Perezida wa Amerika
Powell yavuze ko kwemeza Isi ko Iraq itunze intwaro kirimbuzi ari rimwe mu makosa akomeye yakoze mu buzima bwe
Muri Gashyantare 2003 ubwo Powell yemezaga Isi ko Iraq itunze intwaro kirimbuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .