Kagame yavuze ku mpinduka z’ubutegetsi zabaye muri Zimbabwe, Afurika y’Epfo na Ethiopia

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Werurwe 2018 saa 11:59
Yasuwe :
5 0

Perezida Kagame yavuze ko impinduka za Politiki zabaye mu bihugu bya Afurika birimo Zimbabwe, Afurika y’Epfo na Ethiopia; zigaragaza uburyo umugabane ukomeje guhinduka aho abantu bakora ibintu uko babyifuza.

Ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku mutekano yabereye i Munich mu Budage, kuva tariki ya 16 Gashyantare 2018 kugeza ku wa 18 Gashyantare 2018; Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamerika Ian Bremmer.

Iyo nama yabaye hashize umunsi umwe uwari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, yeguye ku butegetsi mu buryo butunguranye nyuma y’imyaka itandatu ayobora; hari hashize iminsi ibiri kandi Jacob Zuma wayoboraga Afurika y’Epfo yeguye nyuma yo kotswa igitutu n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Hari hanashize amezi abiri n’iminsi 26, Robert Gabriel Mugabe, wari uyoboye Zimbabwe imyaka 37 yeguye ku butegetsi nyuma y’inkubiri y’igitutu yokejwe n’abasirikare ndetse n’abo mu ishyaka rye.

Impuguke muri Politiki akaba n’Umunyamakuru, Ian Bremmer waganiriye na Perezida Kagame, yamubajije uko abona impinduka zitunguranye zabaye ku mugabane wa Afurika mu minsi mike ishize.

Perezida Kagame unayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko aho umugabane wa Afurika ugeze, abantu bahinduye imyumvire ku ngingo zitandukanye.

Nta byinshi yavuze ku bihugu bya Afurika y’Epfo na Zambabwe, gusa yabajijwe niba ukwegura kwa Hailemariam Desalegn nka Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia kutazagira ingaruka mbi dore ko cyari igihugu gikomeje inzira y’iterambere mu bukungu.

Ati “Ethiopia iracyari igihugu gihagaze neza mu bijyanye n’iterambere ryagezweho, no mu bukungu bwabo. Bakoze ibintu byiza mu nyungu z’abaturage babo nta gushidikanya. Ariko bishobora kuzamura ibindi bibazo, bashobora kuvuga bati ahari hari ibibazo bya politiki tugomba gukemura. Kuba byonyine Minisitiri w’Intebe yareguye, ni ikintu kizima; bisobanuye ko atigeze avuga ngo oya, reka turwane hanyuma utsinze yegukane byose.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko kwegura bigamije inyungu z’abaturage no gushyira hamwe ari ikintu cyiza. Ati “Niba ukwegura kwanjye kugiye kwagura ugushyira hamwe kw’abantu batandukanye bakora mu nyungu zitandukanye z’abaturage ba Ethiopia; niba aricyo bisobanuye, ndabyemera. Ndatekereza ko icyo ari ikintu cyiza.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku byagiye bivugwa mbere y’uko yiyamamariza manda ya gatatu, ashimangira ko ibyabaye byose byakozwe mu nyungu z’abaturage kuko we yari yiteguye kuva ku butegetsi.

Ati “Igituma igihugu cyanjye gikora itandukaniro, ni uko uko bimeze ubu ibintu ni byiza [...] itandukaniro hagati y’igihugu cyanjye n’ahandi wavuga, ni uko mu 2017, njye nashakaga kuva ku butegetsi. Impinduka zabaye mu Itegeko Nshinga ntacyo zandebagaho. Zigomba kugira icyo zindebaho mu kugenda cyangwa kuguma ku butegetsi, ariko amahitamo yanjye yari ukugenda.”

Yakomeje avuga ko atajya atekereza ku muntu runaka uzamusimbura ahubwo ko yizeye ko abanyarwanda bazahitamo uboneye ashingiye ku buryo bitabira politiki.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yarahiriye kuyobora u Rwanda mu yindi manda y’imyaka irindwi ku wa tariki ya 18 Kanama 2017 nyuma yo gutsinda amatora yo ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017 n’amajwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe wamukurikiye agira 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party agira 0.48%. Imfabusa muri ayo matora zabaye 0.18 %.

Perezida Kagame yavuze ko atewe ishema n'uburyo abanyarwanda basigaye bagaragara mu bikorwa bya politiki / Ifoto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza