Perezida Kagame yashimangiye ko azakora ibishoboka byose kugira ngo haboneke umusimbura

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Kamena 2017 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko azakoresha imbaraga zose mu kubahiriza inshingano ze ariko ababwira ko hari ikintu kimwe bakwiye gufataho umukoro ku buryo nyuma y’imyaka irindwi hazabaho uburyo bwo guhererekanya ubutegetsi.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku Banyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kongere yateraniye ku cyicaro gishya cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ni inyubako yatashywe ku mugaragaro n’Umukuru w’Igihugu mbere y’uko iyi kongere itangira ku mugaragaro. Ni kongere itari isanzwe kuko yagombaga gufata umwanzuro hakemezwa umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama tariki ya 3 na 4 uyu mwaka.

Kongere ya FPR Inkotanyi yemeje ko Perezida Kagame ari we uzayihagararira nyuma y’amatora yabaye aho mu bantu 1930, muri bo 1929 batoye Perezida Kagame haboneka imfabusa imwe.

Iyi kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi yari n’umwihariko wo gusubiza ibibazo bimaze iminsi byibazwa kuva mu mwaka wa 2013. By’umwihariko muri Kongere ya FPR yabaye muri Gashyantare uwo mwaka, hagarutsweho ku kuba hari benshi basaba Perezida Kagame ko yazakomeza kuyobora igihugu nyuma y’umwaka wa 2017 bagaragaza ko"ntawuhindura ikipe itsinda".

Ni mbere y’uko Abanyarwanda basaga miliyoni enye babimusaba bakandikira Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa rikemeza ko ashobora kongera kwiyamamariza manda y’imyaka irindwi nyuma yaho akaba yanashyiraho izindi ebyiri z’imyaka itanu.

Muri iyo myaka hari abakomeza kubaza Perezida Kagame niba koko azemera kuva ku butegetsi, gusa we yahisemo gutanga ihurizo kuri buri wese mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi ngo ajye gutekereza icyazakorwa mu mwaka wa 2017.

Mu ijambo ry’Umukuru w’Igihugu yashimiye abitabiriye iyi kongere anababwira ko azakomeza gukora inshingano ze n’imbaraga ze zose.

Ati “Ndagira ngo mbanze mvuge ko aha hantu mpanyuze kenshi ariko simpamenyera. Ndaza kubabwira icyo nshaka kuvuga. Mbere hano uko tubanye igihe kirekire, ibyo dukoze hamwe, icyizere tugirirana, imirimo myiza dukorera igihugu cyacu twikorera kandi hanyuma bikaza kugira bitya bikagusha ahantu hamwe.”

“Ubundi nari nkwiye kuba mpagaze hano uyu munsi, dushakisha uburyo ubuyobozi bwa RPF cyangwa se cyane cyane umuyobozi utoranywa na RPF kuzayihagararira mu gihe cy’amatora y’ipiganwa ry’uzayobora igihugu, njyewe akazi kanjye ari uguhereza undi inkoni nari nitwaje cyangwa se nari mbatwariye.”

“Mu busanzwe niko byagakwiye kuba bigenda, niko mbere byari byagenwe ariko mu minsi yashize mwarabihinduye muvuga ko ibizaba uyu munsi bizaba ukundi cyangwa bizaba ibindi. Nta ruhare nabigizemo. Uruhare nabigizemo ni ukubibemerera kubera ko mwabinsabye. Hari n’ubundi byagiye biba ntabwo aribwo bwa mbere, nta n’ubwo igitutu cyo kutabyemera cyangwa cyo kungira inama yo kutabyemera cyari gike.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje aha umukoro abanyamuryango ba FPR Inkotanyi abasaba ko nyuma y’imyaka irindwi batekereza ku buryo hazabaho ihererekanya ry’ubutegetsi, ibibazo byatumye bamusaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda bakaba babigaragaza muri iki gihe kigiye kuza.

Yakomeje avuga ko azi ubushobozi bwa RPF bisobanuye ko izatsinda amatora ati ariko “Mu myaka irindwi dukore ibintu neza, cyangwa mu buryo butandukanye ariko imyaka irindwi iri imbere iduhe ikintu cy’ihererekanya [...]Ibyo bituma munsaba ko nkomeza bibe byavugwa muri iyi myaka irindwi […] Ntabwo ndi kubashyiraho igitutu ariko mugomba kubitekerezaho.”

Perezida Kagame yashishikarije urubyiruko gutangira kwitoza kuba abanyapolitiki, arubwira ko yaba abavutse mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se nyuma yayo bose bashobora kuba ba Perezida.

Yavuze ko mu gihe rugikomeje gutinya Politiki, rushobora kuzisanga ruyobowe na Politiki itari nziza kandi atari byo rwahisemo, ati “mutangire kwitoza hakiri kare, mugire uruhare muri politiki y’igihugu.”

Mu gihe Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutekereza k’ugomba kumusimbura, ntiyagaragaje igihe ntarengwa cyangwa ibishobora kugenderwaho mu gukora aya mahitamo.

Yagize ati “Hari akazi kenshi kadutegereje kandi turagakora, kandi mwansabye gukomeza kubayobora, narakomeje kandi navuze ko nzakoresha buri kimwe cyose mfite nkuko nabikoze mbere cyangwa se nzakuba ingufu zanjye kugira ngo twese hamwe tube twagabanya izo mpamvu zituma munsaba gukomeza. Ntabwo nshyiraho igihe ntarengwa, ntabwo nshyiraho ibigomba gukurikizwa, ndi kubasaba gusa kumfasha nkuko twakomeje kubigira, nkuko twakomeje kubikora kugira ngo turenge izi mbogamizi zituma munsaba gukomeza. Ndatekereza ko turi kumwe kuri iki, nibura ndatekereza ko mwumva ibyo ndi kuvuga. Nibyo?”

Ni ku nshuro ya kabiri mu myaka itarenze ine Perezida Kagame aha abanyamuryango ba FPR Inkotanyi umukoro kuko yaherukaga mu 2013, ubwo bamubazaga niba aziyamamaza muri uyu mwaka. Icyo gihe Itegeko Nshinga ntiryari ryakavuguruwe nabwo yari yahaye abanyamuryango ba FPR umukoro abasaba kujya gutekereza uko bizagenda.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi yamwemeje nk’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka
Perezida Kagame yashimangiye ko azakora ibishoboka byose kugira ngo haboneke umusimbura
Perezida Kagame aganiriza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye Kongere; aha akikijwe na Visi Perezida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe (ibumoso) n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe
Perezida Kagame yijeje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko azakomeza gukora inshingano ze n’imbaraga ze zose
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateze amatwi ijambo rya Perezida Kagame bari bamaze guhundagazaho amajwi yo kuzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza