U Bufaransa bwongeye kunengwa ku kwitwaza ubutabera buhakana uruhare rwabwo muri Jenoside

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 02:35
Yasuwe :
0 1

Jacques Morel, impuguke muri Politiki y’u Rwanda n’u Bufaransa, yatangaje ko kuba u Bufaransa bwitwaza iturufu y’ubutabera mu kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo ari politiki ibyihishe inyuma.

Morel wanditse igitabo “La France au coeur du Génocide des Tutsi (2010)” kigaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu myaka 12 yakusanyije inyandiko zigaragaza uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.

U Bufaransa buherutse gutangiza iperereza rya kabiri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal, igikorwa kimeze nk’iturufu nshya yo guhishira uruhare rwabwo muri Jenoside.

Iki gihugu kidahwema guhanika ijwi gihakana uruhare rwacyo, giheruka guha umwanya umutangabuhamya mushya witwa James Munyandinda wari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda waje koherezwa mu mahugurwa mu Bwongereza mu 2008 akagumayo.

Mu buhamya bwe yavuze ko kuva mu 1992 kugeza mu 2008 yakoreraga hafi ya Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe. Yakomeje avuga ko mu ntangiriro za 1994, yabonye itegurwa ry’ibisasu bibiri bya missiles zirasa indege za SAM-16, zakoreshejwe mu guhanura indege ya Habyarimana muri Mata.

Ibi byatumye abacamanza b’u Bufaransa, Nathalie Poux na Jean-Marc Herbaut, bahamagaza Minisitiri w’Ingabo, Gen. Kabarebe ngo azisobanure imbere y’uwo mutangabuhamya ushinja ingabo zari iza RPA guhanura indege ya Habyarimana.

Uyu mwanzuro wamaganywe na benshi barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, aho yavuze ko hazakomeza kwaduka abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Bufaransa buhakana uruhare rwabwo bushingiye ku gisa n’ubuhamya bwatanzwe nyuma y’imyaka ine Jenoside ibaye bugaragaza ko hari abakozi babwo baguye mu ndege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana.

Impuguke ku mateka y’u Rwanda, Jacques Morel, yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru byo mu Burusiya, Sputnik.

Morel yavuze ko iperereza ryatangiye nyuma y’imyaka ine Jenoside irangiye, imiryango y’abayiguyemo yasabwe kudatanga ikirego mu butabera. Akanama gashamikiye ku Nteko Ishinga Amategeko gashinzwe ibijyanye n’ikusanyamakuru kashyizweho mu 1998 niko kasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse.

Yagize ati “ Abahanga barimo Trévidic na Poux bagaragaje muri raporo yabo ko ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’ingabo ze. ”

Iyi raporo ivuga ko iraswa rya Habyarimana ryateguwe n’abari ingabo ze batemeraga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha yagombaga gufungurira FPR Inkotanyi imiryango no guhuza ingabo.

Yakomeje agira ati “Uruhare rw’izari ingabo rugaragaza uko abayobozi b’u Bufaransa bazihaye amabwiriza ku iraswa ry’indege kuko aribo bagenzuraga ako gace. ”

Georges Martres wari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1989 na 1993, yavuze ko abasirikare bo mu Rwanda batari bazi kurasa missiles zakoreshejwe binavugwa ko inzobere mu kuzikoresha zoherejwe n’u Bufaransa arizo zari muri Camp Kanombe aho ibisasu byarashe indege byaturutse.

Morel abajijwe impamvu ubutabera bwananiwe kugaragaza ukuri ku bagize uruhare muri Jenoside yagize ati “Nta butabera buhari ahubwo ni ubutabera bw’u Bufaransa. Umucamanza ni umukozi, ugamije kuzagira imibereho myiza mu gihe azaba ageze mu zabukuru ndetse ashaka ko n’uburenganzira bwe bwo kubaho butabangamirwa. ”

“Leta y’u Bufaransa yagize uruhare ntayegayezwa mu ihanurwa ry’indege n’ubwo bishoboka ko byaba byarashyizwe mu bikorwa n’abacanshuro bari bafatanyije. ”

Jacques Morel yasobanuye ko atabona guhamagazwa kwa Gen. Kabarebe nk’igisubizo ahubwo ni uburyo bwo gushaka kujijisha abantu ngo u Bufaransa bwiyeze ku kuba bwaragize uruhare muri Jenoside.

Yagize ati “Ni uburyo bwo guhakana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Usibye uruhare rw’u Bufaransa mu ihanurwa ry’indege, Ambasaderi wabwo yanafashije mu ishyirwaho ry’ishyaka MRND ryari irya Habyarimana.”

Ati “Nubwo u Bufaransa bwakomeje kugaba ibitero ku Rwanda mu myaka 23 ishize, iterambere ryarwo ririgaragaza cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika.”

Iyi mpuguke ivuga ko Emmanuel Macron ntacyo yiteguye gukora ngo afashe u Bufaransa kuva muri ubu buhakanyi bw’uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside ahanini kubera Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, abona ko atiteguye kwisubira ngo agaragaze ukuri ku byabaye mu 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza