U Bufaransa: Hagiye gufatwa umwanzuro ku ihishurwa ry’inyandiko zose zivuga ku Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 04:58
Yasuwe :
0 1

Urwego rugenzura ko amategeko y’u Bufaransa yubahiriza itegeko nshinga (Constitutional Council), kuri uyu wa Kane rwasuzumye ikibazo kirebana no kwemererwa kwinjira mu ishyinguranyandiko ry’abahoze ari abakuru b’igihugu, ba Minisitiri b’Intebe n’abaminisitiri, cyatanzwe n’umushakashatsi uheruka kwangirwa kureba mu nyandiko u Bufaransa bubitse zivuga ku Rwanda.

Kuwa 7 Mata 2015 nibwo u Bufaransa bwatangaje ko bugiye gushyira ahagaragara inyandiko zerekana ibikorwa byabwo na Guverinoma y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1995.

Icyo gihe bwavugaga ko “nta kintu kigikumira ushaka kureba muri ubwo bubiko” baba abashakashatsi, imiryango y’abagizweho ingaruka n’ayo mateka kimwe n’imiryango itari iya leta, aho bwashimangiraga ko bwifuza “ko ukuri kujya ahabona.”

Nyamara si ko byagenze kuko zose atari ko zafunguriwe amaso ya rubanda, ndetse bamwe baza no gushinja u Bufaransa ko inyandiko zashyizwe ahabona ari izitarimo amabanga ashobora gushyira amabi igihugu cyaba cyarakoze.

Nk’uko Europe 1 yabitangaje, “Umushakashatsi, François Graner wanditse ibitabo byinshi ku Rwanda unakorana bya hafi n’umuryango "Survie" uharanira impinduka za politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, yegereye ubuyobozi bushinzwe ishyinguranyandiko ry’igihugu ngo arebe mu nyandiko za François Mitterrand, ariko abibuzwa hashingiwe ku itegeko rirengera umurage.”

Iryo tegeko ngo riha uburenganzira abari abayobozi bakuru b’igihugu, cyangwa ababahagarariye mu gihe cy’imyaka 25 iyo bitabye Imana, uburenganzira busesuye ku kugaragaza inyandiko baba barashyize mu ishyinguranyandiko.

Biteganyijwe ko urwego rushinzwe kureba niba ingingo z’amategeko zikurikije itegeko nshinga ruzatangaza umwanzuro warwo kuri iki kibazo, kuwa 15 Nzeri, rukemeza niba izo nyandiko zizerekanwa uko zakabaye, cyangwa niba zizakomeza kugirwa ubwiru.

Ako kanama ubu kayobowe na Laurent Fabius wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Imari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa; kakabamo umucamanza Michel Pinault, Guy Canivet, Michel Charasse, Hubert Haenel, Lionel Jospin, Claire Bazy-Malaurie, Nicole Belloubet, Valéry Giscard d’Estaing na François Hollande uheruka kurangiza manda nka Perezida w’u Bufaransa.

Inyubako ikoreramo ishyinguranyandiko ry'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza