U Rwanda na Tanzania mu kinyotera cy’umubano mushya!

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 Werurwe 2018 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Burya koko ngo ahari urukundo ntihasiba umubano; mu bihe byatambutse umubano w’u Rwanda na Tanzania wajemo ubukonje budasanzwe kubera imyitwarire n’ubushotoranyi byaranze ubutegetsi bwa Jakaya Kikwete, ariko magingo aya, uragurumana ndetse abatuye ibihugu byombi ntibakirangwa n’imbeho kuko ikinyotera cyawo kibataha umunsi ku wundi.

Kuva mu 2013, u Rwanda rwatangiye kubona Tanzania mu yindi sura nyuma y’uko uwari Perezida wayo Kikwete, yifashe ku gahanga akarusaba kugirana ibiganiro n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR basize bakoze jenoside yahitanye abarenga miliyoni imwe. Iki cyatumye ijya mu ruhande rw’abo rufata nk’ababyeyi ba batisimu b’uriya mutwe.

Uyu mwuka mubi waje kugeza ku cyemezo benshi bafashe nk’ubunyamaswa cyo kwirukana Abanyarwanda, Abagande n’Abarundi batari bafite ibyangombwa. Ni icyemezo Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko hari hagamijwe kwibasira Abanyarwanda.

Mu mpera za 2015 ubwo Perezida John Pombe Magufuli, yatorerwaga gusimbura Kikwete, benshi bariruhukije babifata nk’intangiriro nshya mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu bihuriye kuri byinshi birimo; ishoramari, ubucuruzi, ubuhahirane, dipolomasi, kwihuza kw’ibihugu n’ibindi.

Umunsi mwiza koko uboneka mu gitondo, Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Magufuli, yakiranwa ubwuzu budasanzwe ubwo Abanya-Tanzania bose bari bitabiriye uwo muhango bahagurukaga bakamukomera amashyi y’urufaya bamugaragariza ibyishimo batewe n’uruzinduko rwe muri kiriya gihugu.

Ntibyatinze kugaragara ko Magufuli azanye ipaji nshya mu mubano w’ibihugu byombi kuko nyuma y’iminsi 151 atowe yahisemo gukorera uruzinduko rwe rwa mbere hanze ya Tanzania asura u Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Kagame.

Kuki u Rwanda?

Perezida Magufuli yahishuye ko yari afite ubundi butumire bwinshi bw’ibindi bihugu birimo n’ibyo ku yindi migabane ariko agahitamo gusura u Rwanda bwa mbere. Mbere na mbere ibi byagaragaje inyota yari afitiye kuzura umubano w’ibihugu byombi wari warashyinguwe na Kikwete.

Mu mbwirwaruhame ze, Magufuli, ntiyahwemye guha icyubahiro gikomeye Perezida Kagame kubera akazi gakomeye yakoze ko guhagarika jenoside, akayobora u Rwanda none ubu rukaba ari igihugu gikataje mu iterambere kandi n’abaturage be bakaba bamukunda. Yagaragaje ko kuri we, ni urugero rwiza rwo kwigiraho.

Magufuli yagiye ku butegetsi nyuma y’uko abaterankunga batandukanye bafashe icyemezo cyo kuzihagarika. Nta kindi yari yitezweho uretse gukurikiza ibitekerezo bya Mwalimu Nyerere byo gushyira ingufu ku kwishyira hamwe kw’ibihugu no kwigira, aho gushingira iterambere ry’igihugu ku nkunga z’amahanga.

Kuba icyerekezo cya Perezida Kagame ku gihugu n’umugabane wa Afurika muri rusange, ari ukwigira no kurenga imitekerereze y’abakoroni ahubwo ikabana nabo mu bwubahane, nta gushidikanya ko Magufuli yari kugirana ubucuti na we kuko biri mu murongo mwiza uzamufasha kugera ku ntego ze.

Muri urwo ruzinduko Perezida Kagame na Magufuli basezeranye ko u Rwanda n’Abanyarwanda bazakomeza kubera Abanya-Tanzania inshuti z’indahemuka kandi bagahora bafatanya muri byose bigamije inyungu z’abaturage.

Imbuto zitoshye mu mubano w’ibihugu byombi

Ku gasusuruko keza ko kuwa 6 Mata 2016, Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba bafungura ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi.

Ni igikorwa cyafashwe nk’amateka akomeye hagati y’ubuhahirane bw’ibihugu byombi, kuko iki kiraro icyo gihe cyakoreshwaga n’abarenga 2000 ku munsi, kikambutswaho toni zigera ku 180 ku munsi.

Cyatumye igihe cyakoreshwaga mu kugenzura imodoka kigabanuka kiva ku isaha kigera ku minota 20. Kugenzura umuntu byavuye ku minota 10 igera kuri ibiri. Ikiraro cya Rusumo ku munsi kinyuzwamo imodoka zigera ku 145 zipakira ibicuruzwa zibivana ku cyambu cya Dar es salaam muri Tanzania.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishingira ku mubano mwiza abaturage ndetse n’abayobozi b’ibihugu byombi bifuza ko utera imbere kandi bakazabishyiramo imbaraga. Magufuli yongeyeho ko ikiraro cya Rusumo ari amateka akomeye yubatswe hagati ya Rwanda na Tanzania.

Mu myaka 10 Kikwete yayoboye Tanzania, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwabarirwaga muri miliyoni 5.7$. Mu mwaka wa mbere wa Magufuli bwarazamutse kugeza kuri miliyoni 17.6 $. Uyu akaba ari umusaruro w’intambwe ya mbere yateye akemura mu buryo bushoboka imbogamizi ya ruswa yavugwaga ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’ibyerekeza mu Rwanda.

Muri Nyakanga 2016, Perezida Kagame yagiye i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yafunguye ku mugaragaro imurikagurisha rya 40, ryiswe ‘Dar es Salaam International Trade Fair (DITF)’. Muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’ubuhahirane.

Mu mpera z’uwo mwaka kandi itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ryagiye muri Tanzania riganira n’ubuyobozi bwaho ku kuzamura ubucuruzi bw’ibihugu byombi no kwigira hamwe uko hakemurwa amananiza mu bucuruzi yagaragaraga cyane ku ruhande rwa Tanzania.

Ayo mananiza yarimo kutubahiriza amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’ibyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa n’ibindi. Kugeza ubu ishoramari ry’Abanya-Tanzania mu Rwanda rimaze gutera imbere, aha twavuga inganda nka nka Bakhresa Group, Matelas Dodoma n’izindi.

Magufuli ubwo aheruka mu Rwanda, Perezida Kagame yamugabiye inka

U Rwanda na Tanzania mu mushinga udasanzwe

Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania, aho we na mugenzi we Magufuli, bemeranyije gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali.

Uyu muhanda uzaba ureshya na kilometero 400 uzubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda na Tanzania, ugomba gutangira kubakwa muri uyu mwaka. Tanzania yari yaratangiye kubaka uwo muhanda mu byiciro bibiri, Dar es Salaam-Morogoro (330Km) na Morogoro- Makutupora (426 Km).

Umuhanda wa gari ya moshi ni kimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi u Rwanda rudakora ku nyanja rukeneye mu kwihutisha ubucuruzi.

U Rwanda rumaze igihe rushakisha byihuse umuhanda wa gari ya moshi ariko uwo rwagombaga gufatanya na Uganda, yo yabigenzemo gahoro aho kwihutira guhuza Kampala -Kigali, ishyira imbere Tororo-Gulu-Pakwach uyihuza na Sudani y’Epfo kubera inyungu nyinshi zijyanye z’ubukungu ibifitemo.

Abashaka guhungabanya u Rwanda nta cumbi bagifite…

Ku butegetsi bwa Kikwete, Tanzania yari indiri n’urubuga rucurirwamo imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko abarwanyi ba FDLR bari barahagize aka wa mwana uri iwabo uvuna umuheha akongeza undi.

Ntawashidikanya ko iyi mikorere itakirangwa kwa Magufuli kuko ikimenyetso cya mbere cyatanzwe mu mpera z’umwaka ushize, ubwo Polisi ya Uganda ku bufasha bw’iya Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’impunzi 40 z’abanyarwanda zari zerekeje mu myitozo y’Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi mpunzi zari itsinda rigizwe n’abasore bakiri bato, bagenderaga ku byangombwa by’inzira by’igihe gito bya Uganda ariko by’ibihimbano, bahawe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, kugira ngo bazabashe kwambuka umupaka wa Tanzania, berekeze mu Burundi hanyuma binjire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo yayo ahazwi nka Minebwe.

Aba batawe muri yombi bari mu mugambi w’Umutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa, wo gushaka abajya mu myitozo ya gisirikare bakuwe mu nkambi zitandukanye muri Uganda kugira ngo bazateze umutekano muke u Rwanda.

Hari ahakwiye umwotso

Perezida Kagame aherutse gushimira mugenzi we Magufuli kuba yaramushyigikiye mu itorwa rye ku buyobozi bwa Afurika yunze Ubumwe, AU. Gusa iyo byageze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba biba ibindi kuko ubwo hatorwaga Perezida w’inteko ishinga amategeko y’uyu muryango, abadepite ba Tanzania banze gushyigikira u Rwanda.

Hari kandi ikibazo cy’imitungo y’impunzi zirukanwe muri Tanzania ku butegetsi bwa Kikwete. Icyizere cyari cyose ko Magufuli azakemura iki kibazo ariko amaso yaheze mu kirere. U Rwanda, Uganda na Kenya, byakemuye inzitizi mu buhahirene n’imigenderanire hagati y’abatuye ibihugu, aho hakoreshwa indangamuntu gusa. Hagati y’u Rwanda na Tanzania biracyategerejwe.

Perezida Kagame ashyikiriza impano Magufuli ubwo yari muri Tanzania mu ruzinduko rwemerejwemo umuhanda wa Gari ya Moshi uzagera i Kigali
Uyu muhanda witezweho kuzamura ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza