Ese koko uku kwaba ari ko kuri ku mikorere ya Loni ?


Yanditswe kuya 26-09-2011 - Saa 12:26'

Mu nyandiko yacu y’ubushize twarebeye hamwe uburyo Umuryango w’Abibumbye wagiye ugira uruhare rukomeye mu kurengera inyungu, iterambere ndetse n’amahoro y’abatuye isi. Mu nkuru yacu ya none turareberera hamwe impamvu abantu batari bake banenze kandi bagikomeza kunenga imikorere ya Loni. Ndetse bamwe bemeza ko Loni yaba gusa ari umuryango ukorera mu kwaha kw’ibihugu by’ibihangange ku isi.

Hari impamvu nyinshi abantu batandukanye bemeza ko Loni ikorera mu kwaha kw’ibihugu by’ibihangange aho kugira ngo ihe uburenganzira bungana ibihugu byose. Ubundi n’ubwo ibihugu byose bifite uburenganzira bungana, nk’uko Loni ibivuga, ntabwo mu gihe cyo gufata ibyemezo ibihugu byose biba bifite ububasha bungana hari ibihugu bitanu bifite uburenganzira bwo kwanga icyemezo cy’ibindi bihugu kabone niyo byose byaba byabyumvikanyeho. Kimwe muri ibyo bihugu iyo cyanze ikintu ntabwo gikorwa ; ibi bivuze ko iyo habaye amatora muri Loni kimwe muri ibi bihugu kikabyanga biba birangiye.

Ibyo bihugu ni u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Burusiya ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ubu burenganzira buruta iby’ibindi bihugu ibi bihugu bitanu bifite bwitwa uburenganzira bwa veto (biva mu kilatini bivuga ndabyanze).

Si uburenganzira bwa veto gusa butuma abantu bashidikanya ku bubasha bw’Umuryango w’Abibumbye ahubwo abantu batari bake bagiye bagaragaza ko Loni yagaragaje imbaraga nke mu kwita ku mahoro ahantu hatandukanye ku isi nk’uko tubigaragaza mu ingero ziri kuri uru rutonde rukurikira :

Intambara yo muri Darfur

Iyi ntambara yo muri Darfur muri Sudani yatangiye mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2003 yerekanye ku buryo budasubirwaho imbaraga nke z’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro ku isi. Iyi ntambara yatangiye ibihugu byose birebera yaje guhitana abantu bari hagati y’ibihumbi magana atatu ndetse n’ibihumbi magana ane, yanatumye kandi abasaga miliyoni ebyiri n’igice bava mu byabo. Iyi ntambara yaje kumara imyaka isaga irindwi nyamara umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro ku isi uhari.

Intambara yo muri Iraki

Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2003, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zidahawe uburenganzira n’Umuryango w’Abibumbye zayoboye ibitero simusiga ku butegetsi bwa Saddam Hussein. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemezaga ko Irak ifite ibitwaro bya kirimbuzi, gusa kugeza na n’ubu ibyo bitwaro ntibyigeze bisangwa muri Irak kandi nyamara iyo ntambara na n’ubu iracyatwara ubuzima bw’abantu batabarika buri mwaka. Ese niba Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gusigasira amahoro ku isi kandi ukaba ugomba kubahwa n’ibihugu byose ni gute igihugu kimwe cyafata umwanzuro wo gutera ikindi maze kikabikora Umuryango w’Abibumbye urebera ? Benshi iyo basubiza icyo kibazo bemeza ko Umuryango w’Abibumbye udafite ububasha nk’ubwo wagakwiye kugira.

Intwaro za Kirimbuzi ku isi

Ku itariki ya 7 z’ukwakira 1963, Perezida Kennedy wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasinye amasezerano yo guca intwaro za kirimbuzi ku isi. Kuva icyo gihe ibihugu byose bifite intwaro za kirimbuzi byagombaga kugabanya intwaro bifite, ibihugu byari bifite umugambi wo kuzicura bigahagarika uwo mushinga ndetse ibihugu bidafite izo ntwaro byagombaga kwibagirwa kuba byazikora. Nyamara kuva icyo gihe bimwe mu bihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano ntibyigeze bishyira mu bikorwa umugambi wo kugabanya ibitwaro bya kirimbuzi.

Urugero nk’igihugu cya Koreya y’Amajyaruguru gikomeje gukora ibitwaro bya kirimbuzi kandi kikabikora bose babireba, nta banga ririmo ko barimo gukora ibitwaro bya kirimbuzi. Si ibyo gusa kandi na Leta ya Irani nayo inshinjwa kuba ifite imigambi yo gucura ibitwaro bya kirimbuzi. Umuntu ntabwo yakwibagirwa kuvuga ko abakurikiranira hafi ibya politike bemeza ko ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’u Burusiya, u Bufaransa ndetse n’ibindi by’ibihangange bikekwaho kuba bigicura ibi bitwaro kabone n’umubare mwinshi wabyo byari bisanganwe. Ikizwi ni uko habayeho akantu gato gatuma ibihugu by’ibihangange birwana, nta kindi byakangishanya uretse ibi bitwaro.

Ese izi ntwaro za kirimbuzi ibi bihugu bikomeje gukomeraho aho ntibizakora ishyano ku isi mu myaka iri imbere ? Ese Umuryango w’Abibumbye ushinzwe amahoro ku isi iyo ubona izi mpungenge z’amahoro mu myaka iri imbere ukora iki ?

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Kugeza na n’ubu isi iracyafite ipfumwe rya Jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994. Ubwo twasuraga Umuryango w’Abibumbye mu minsi yashize uwo bari baduhaye wo kudusobanurira ku mikorere y’Umuryango w’Abibumbye (umuguide) yagarutse ku byabaye mu Rwanda muri 1994. Igihe yasobanuraga ku byo Umuryango w’Abibumbye utabashije gukora yagize ati : “Umuryango w’Abibumbye wagakwiye kuba warakoze uko ushoboye ugahagarika Jenoside yabaye mu Rwanda.” Ariko se mu by’ukuri ni gute mu Rwanda hamaze amezi atatu hari kubera Jenoside, Umuryango w’Abibumbye uhari kandi ufite ububasha maze ntutere intambwe mu kuyihagarika ? Jenoside yabaye mu Rwanda yabaye kimwe mu byerekanye imbaraga nke z’Umuryango w’Abibumbye”.

Uko bimeze kose n’ubwo ntawakwirengagiza ahantu hamwe na hamwe Umuryango w’Abibumbye wagiye ugira uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro ku isi, nta n’uwakwirengagiza ububasha buke uyu muryango wagiye ukomeza kugira imbere y’ibihugu by’ibihangange.

Ikindi kandi nta n’uwakwirengagiza ubusumbane mu bubasha bwo gufata ibyemezo bituma ibihugu bimwe na bimwe biba mu muryango w’abibumbye nyamara nta jambo bifite ringana n’iry’ibihugu by’ibihangange ku isi.

Kanda hano inkuru yerekeranye n’iyi : http://igihe.com/spip.php?article14963

Kureba videwo dusura Loni kanda hano : http://www.youtube.com/watch?v=TQ_zPR8T5iI

iragejl@igihe.rw

IBITEKEREZO
Ighe ndabakunda harahomwibagiwe impunzipfa muri congo loni irebera. Ntibagira nicyo babivugaho. Nabyo muzabitubarize.
Musubize2.04.2013 saa 11:04
ntawukuriryayo
igihe ndabakunda ndabasabye muza tubgire mu magambo aramnbuye icyo israel na palestine bapfa muzaba mukoze thks
Musubize27.09.2011 saa 03:49
mahoro
@Sano nkunda umugabo ntacyo ampaye ahubwo uyu Iragena nadusubize uziko hari abantu bazi gusesengura pe nagize amahirwe yo kubana na MINUAR ahantu bita i Ngarama rwose sinzi ko bari baraje kubungabunga amahoro cyokora iyo mbibutse ntekereza niba atariko n'ingabo zacui ziri Darfur zzaba zimerewe cyokora byaba biteye agahinda gusa twizere ko atariko biri ariko amateka arahari buriya ababna nabo hari igihe bazasohora ibitabo ibindi byose ni amagambo wa mugani akaruta akandi karakamira
Musubize26.09.2011 saa 23:28
fata
KO UTAVUGA UKUNTU ABACU BISHWE BAZIRAKARENGANE KANDI UN YARI HANO MURWANDA ? NONESE GENECIDE YABAYE UN ITABONA ? UN NIBANGA RYABAZUNGU BAKORA MUKWICA INZIRA KARENGANE GUSA !!ABAFRANSA BISHE ABANGAHE MURI AFRICA ? NONESE UN N 'AMERICA ABAFRANSA NUBWONGEREZA IBI SIBYO BAVUGA BIKOMEYE MURI UN KUKI BABONAGA UBUGOME INGOMA YA KINANI YARI IFITE KO ITAFASHE UMWANZURO HAKIRI KARE ? UN NTACO IHOMBA HAHOMBA IBIHUGU BIKIRI INYUMA MUJAMBERE !!
Musubize26.09.2011 saa 12:59
RJMaguru
NSUBIZE IGIHE.COM. Muragira muti : "....Hari impamvu nyinshi abantu batandukanye bemeza ko Loni ikorera mu kwaha kw’ibihugu by’ibihangange aho kugira ngo ihe uburenganzira bungana ibihugu byose...." Njye ibi nsanga ari ukwirengagiza icyo bita "LA LOI DE LA NATURE"- AKARUTA AKANDI KARAKAMIRA. Abantu turya inyamaswa zose, ibinyabuzima byinshi tukabikorera icyo dushatse ndetse ibyinshi tubyambura ubuzima. Ibyo biterwa n'uko tubirusha ubwenge n'ubushobozi mu mibereho. Igihe cyose dukora ibyo siko tuba dufite ukuri(RAISON). NINDE UBITUBAZA ? Ikindi erega ntitunganya ubushobozi, inguzanyo ku banyamuryango b'amabanki harya zitangwa kimwe ? Hagendererwa ubushobozi bwo kwishyura buri wese afite. (urwo ni urugero au hazard). INTAMBARA YO MURI DARFUR muragira muti"...Iyi ntambara yaje kumara imyaka isaga irindwi nyamara umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro ku isi uhari". Nanjye nti amahanga yadukinnye umutwe natwe nk'ABANYARWANDA atwoherezayo, ndibuka ko na PEREZIDA KAGAME yavuze ijambo ntazigera nibagirwa ubwo yabwiraga abasirikare ko nibabona kujya kurengera abarengana babangamirwa kubigeraho, mu gihe ikibajyanye kitazarangira, barebera abantu bicwa, nta mpamvu yo kugumayo. HARYA INGABO ZACU ZIMAZEYO IMYAKA INGAHE ? INTAMBARA YARARANGIYE ? IBYO DUSHINJA LONI MURI GENOCIDE TWE NTITURI KUBIREBERA ?? TURAKORA IKI ? BADUHUMYE AMADOLARI MU MASO TWIBAGIRWA ICYATUJYANYE, MISIYO IRIBAGIRANA. AGAHWA KARI KU WUNDI KARAHANDULIKA. Intambara yo muri Iraki, Muragira muti :".....Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zidahawe uburenganzira n’Umuryango w’Abibumbye zayoboye ibitero simusiga ku butegetsi bwa Saddam Hussein. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemezaga ko Irak ifite ibitwaro bya kirimbuzi, gusa kugeza na n’ubu ibyo bitwaro ntibyigeze bisangwa muri Irak kandi nyamara iyo ntambara na n’ubu iracyatwara ubuzima bw’abantu batabarika buri mwaka..." NANJYE NTI NATWE U RWANDA NK'AGAHUGU GATO TWARABIKOZE UBWO TWAJYAGA GUKURIKIRANA INTERAHAMWE NA EX-FAR MU CYAHOZE CYITWA ZAIRE, HAKAGWAYO IBIHUMBI BITABARIKA BY'ABANTU KUGEZA UBWO UBUTEGETSI BWA MOBUTU BUHIRIMYE NDETSE CHEF WA ETAT MAJOR WAGIYEHO MU BUTEGETSI (bwa DRC)TWEGURIYE INYESHYAMBA Z'ICYO GIHE, UBU NI MINISTRI W'INGABO Z'U RWANDA !, KANDI NTA BURENGANZIRA TWABIHEREWE NA LONI. IYO UTUNZE URUTOKI MUGENZI WAWE UJYE WIBUKA KO ENYE ZISIGAYE UBA UZIYEREKEJEHO. GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA. Njye nsanga iriya genocide koko umuryango w'abibumbye waragize ubugwari, ariko ibigwari bya mbere navuga ko ari TWE ABANYARWANDA. Iriya genocide nitwe twayikoreye abo dusangiye amaraso. Nitwe twayiteguye(nk'uko dukunze kubivuga ko yateguwe n'abanyarwanda), ni natwe rero twagombye mbere ya byose kubabazwa n'ibyo twakoze. Baca umugani mu kinyarwanda ngo AKIMUHANA KAZA IMVURA IHISE. Nitutisubiraho, ngo twubahane, ntabwo amahanga ariyo azatugirira impuhwe, Perezida KAGAME niwe nigeze numva avuga ko ISI ITAGIRA IMPUHWE ! Mbaye mpiniye aha. Nguko uko mbyumva, hari n'undi ubyumva ukundi, ni ubudenzira bwe kuvuga uko abyumva. Nizere ko Comment yange iri buhabwe umugisha igahita.
Musubize26.09.2011 saa 11:48
SANO
UN n'ikoni y'ibihugu by'ibihangange ikoresha mu guhohotera ibihugu bitagira intege, iterabwoba,ubusahuzi,ubwicanyi nizo zisigaye ari inshingano za UN IKORESHWA N'IBIHANGANGE.
Musubize26.09.2011 saa 10:39
kalisidri@yahoo.fr
ko wibagiwe kuvuga kukibazo cya Palestine na Israel !!! ko nacyo kigaragaza igitugu kiba muri UN !!!ndetse ukaba watubwira kuburyo burambuye ibya droit de veto !
Musubize26.09.2011 saa 06:36
Karugarama

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!