Abafite ubumuga bw’uruhu bahawe impano y’amavuta abafasha kururinda izuba

Sebamed Rwanda, Ishami ry’Uruganda Sebapharma rwo mu Budage rukora ibikoresho by’ubwiza, yahaye abafite ubumuga bw’uruhu amavuta yo kwisiga abafasha kururinda imirasire y’izuba irwangiza.

Iyi mpano bayishyikirijwe ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu mu birori byo ku wa 13 Kamena 2018.

Sebamed yatanze uducupa 60 tw’amavuta ya “Sebamed Sun Lotion” twahawe abafite ibibazo bikomeye byo kwangirika k’uruhu bitewe n’izuba.

Umubyeyi w’umwana ufite ubumuga bw’uruhu, Akimpaye Riziki, yavuze ko bishimiye guhabwa amavuta kuko asanzwe ahenda.

Yagize ati ‘‘Abana bagira ibibazo bijyanye n’uruhu, biratugora cyane kubona amavuta bakoresha kuko ahenda. Twishimiye ko Sebamed yaduhaye amavuta, ni ibintu by’ingenzi. Twasaba ko n’abandi baterankunga bajya bayaduha kuko aba afite igihe atarenza. Amavuta arahenda kuko hari uducupa tugura ibihumbi umunani, 12,000 Frw na 15,000 Frw kandi ubushobozi ntabwo buba bungana.’’

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Sebamed mu Rwanda, Uwimana Yvonne, yavuze ko kuva mu 2013 bagenera abafite ubumuga bw’uruhu amavuta yo kwisiga ku minsi mikuru yabo.

Yagize ati “Muri Sebamed harimo amavuta menshi cyane ajyanye na buri ruhu rw’umuntu wese arimo n’arinda abantu ku zuba ku buryo rutangirika. Abafite ubumuga bw’uruhu twabazaniye Sun cream na Sun Lotion birinda uruhu ku zuba. Aya ashobora gukoreshwa n’abandi bantu bose. Amavuta agura amafaranga menshi ari ni igikorwa cy’urukundo dushaka gukora ngo bagenzi bacu bumve ko ari abantu nk’abandi.”

Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA) wazamuye icyifuzo ko amavuta y’uruhu abafasha yahuzwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi wa OIPPA, Akimaniduhaye Dieudonné, yavuze ko byaba byiza boroherejwe kubona amavuta abafasha kurinda uruhu.

Yagize ati “Mu buzima bijyanye n’imiterere y’abafite ubumuga bw’uruhu baba bakeneye amavuta abarinda izuba ndetse akanabafasha kugira uruhu rwiza. Twasabye ko amavuta arinda abantu izuba yashyirwa kuri mituweli kuko arahenze kandi abenshi ntabwo babasha kuyigurira.’’

Yakomeje ati “Sebamed dukorana neza ndetse buri gihe baduha amavuta ndetse akenshi biba ku buntu kugira ngo uruhu ruticwa n’izuba.”

Sebamed ni Ishami ry’Uruganda Sebapharma rwo mu Budage rukora imibavu, amavuta arimo arinda uruhu kwangirika akanatuma urwangiritse rusubirana, avura ibiheri n’ibishishi, amasabune yo koga n’ibindi bijyanye n’ubwiza.

Ibicuruzwa bya Sebamed biboneka muri za ‘Pharmacie’ zose n’amaguriro manini (supermarkets) yo mu Rwanda, bizanwa na Kipharma ikanabiranguza.

Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu aba afite uruhu rwera, imisatsi yera n’amaso ahumbaguza
Abafite ubumuga bw'uruhu bagaragaje ko hari ihohoterwa bagikorerwa nubwo bigenda bigabanuka
Bagaragaje impano zabo n'ubutumwa bwihariye babinyujije mu butumwa bw'indirimbo
Depite Rusiha Gaston yasabye ko bakwegera Kipharma izana amavuta mu Rwanda kugira ngo izavugane n’uruganda rwa Sebamed bafashwe gukorerwa agaragaza ko yabagenewe byoroshye no gukurirwaho imisoro
Uwera Olga wiga muri EPA yasabye ko abafite ubumuga boroherezwa kwicara imbere mu ishuri
Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu aba afite uruhu rwera, imisatsi yera n’amaso ahumbaguza
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Sebamed mu Rwanda, Uwimana Yvonne, ageza ubutumwa ku bafite ubumuga bw'uruhu
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Sebamed mu Rwanda, Uwimana Yvonne, ashyikiriza abafite ubumuga amavuta abafasha kwita ku ruhu rwabo
Akimaniduhaye Dieudonné, yavuze ko byaba byiza boroherejwe amavuta abafasha kurinda uruhu agashyirwa kuri mituweli
Sebamed imaze imyaka itanu ikorana n'abafite ubumuga bw'uruhu
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Sebamed mu Rwanda, Uwimana Yvonne, ashyikiriza abafite ubumuga amavuta abafasha kwita ku ruhu rwabo

Kwamamaza